• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uko Umunyapolitiki TWAGIRAMUNGU Faustin, Ndagijimana JMV, Dr.Marara Christian bahindutse abanzi b’igihugu n’impamvu zabyo

Uko Umunyapolitiki TWAGIRAMUNGU Faustin, Ndagijimana JMV, Dr.Marara Christian bahindutse abanzi b’igihugu n’impamvu zabyo

Ubwanditsi 04 Apr 2016 ITOHOZA

Ni muri ya gahunda yo kubagezaho amakuru n’imigambi mibi by’abarwanya Leta y’u Rwanda

Ubutaha turaza kubagezaho n’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame bari imbere mu gihugu, bitwikira ijoro, kumanywa bakirirwa muri RPF nijoro bakarara muri RNC n’indi mitwe ya politiki irwanya Kagame.

Faustin Twagiramungu alias Rukokoma:

-93.png

Ni umunya Cyangugu yavutse mu mwaka wa 1945 , akaba umukwe wa Kayibanda Gregoire, Perezida wa Repulika ya mbere w’ u Rwanda , wari waranashinze ishyaka Parmehutu, ari ryo ryaje kwitwa MDR, rimwe na rimwe bakongeraho ka Parmehutu, bitewe n’uko baramutse.

Twagiramungu yamenyekanye mu nkundura y’amashyaka menshi PL, PSD,PDC,PDI,UDPR,PSR na MDR ye, aho bari bahanganye na MRND nyuma haza na CDR, ariko abari hafi ye, baza kuvumbura ko ibyo akora haba hihishe inyuma ibintu byo kwikunda, no gushaka kuzagera ku butegetsi, mu nzira zose zashoboka nguko uko yiyandikishije izina mu masezerano ya Arusha.

Mu bandi bamwibeshyeho ni Inkotanyi, zamugize Minisitiri w’Intebe, zizi ko ibyo bimuhagije, kandi we yari azi ko ari ikiraro abonye cyo kuba Perezida. Icyo gihe iturufu ry’umuhutu utarishe, ryari ryoroshye gukinisha, dore ko mu mitwe hari hagipakiyemo ko umwanya wa Perezida ugomba kuba uw’umuhutu! Sinzi aho babikuraga.

Poropaganda ya nyamwinshi y’umubare, bakekaga ko igishuka abo bita rubanda.
Twagiramungu abuze aho apfumurira abifashijwemo naba Nkuriyingoma Jean Baptiste, na Musangamfura Sixbert,na Sendashonga Seth, washakaga kuzamusimbura ku bu minisitiri bw’intebe, ngo azi horere kubyo bavugaga mu marenga ko inkotanyi zamaze abahutu, babonye bidafashe barahafata bose bajyana mu buhungiro.

-2586.jpg

Nkuriyingoma Jean Baptiste, wabaye Minisitiri w’Itangazamakuru muri Guverinoma ya Twagiramungu ubu atwara Taxi mu Bubiligi na Musangamfura Sixbert wari maneko kwa Minisitiri w’intebe ariwe Twagiramungu, uyu Musangamfura mbere ya Jenoside yari umunyamakuru uyobora ikinyamakuru Isibo naho Nkuriyingoma akaba yari umunyamakuru w’ ikinyamakuru Imbaga cyari ik’ikigo Iwacu Kabusunzu

Twagiramungu, uyu mugabo wapfushije abantu batagira ingano muri genocide bo mumuryango we, yirengaza ko ariwe baziraga, maze ageze mu Bubiligi, yifatanya n’Interahamwe, batangira gushyigikira FDLR, kandi ari yo yasize imuhekuye. Agira na bwangu aba Perezida y’amashyirahamwe ya politiki menshi: FRD, UFDR, RDI, CPC….. Abo yanze kwifatanya nabo ni FDU, avuga ko iri iry’indaya…, ba Paul Rusesabagira abita ababoyi, RNC avuga ko ari FPR ivuguruye. Ibi byose abikora kugirango abe ariwe uba star muri politiki ya opposition ikorera mu buhungiro.

Ubu yashinze ishyaka RDI (The Rwanda Dream Initiative), ryirirwa risakuriza kuri radio Ikondera avuga ko abakiri mu mashyamba ya Kongo, abasaba kwegura intwaro, ngo bagataha nk’uko impunzi zaturutse I Bugande zabigenje.

Twagiramungu usigaye utanga ubutumwa budasobanutse byerekana imisazire ye n’ubwo we atemera ko ashaje, asigaye abona umwanya wo kumva za Rap! Ati urubyiruko rujye rukurikira ubutumwa bwa Jay Polly, Nigga… (nibanasomaho urubyiruko ruzabyigane?)?? Ngo yishimiye uko igitaramo cya Stromae cyagenze I Kigali, ngo ariko baririmba bagira, ntawanganya na Kizito Mihigo mu gisobanuro cy’urupfu…Bigaragara rero ko Twagiramungu afite umwanya uhagije wo kwiyumvira uturirimbo nk’utwo.

Faustin Twagiramungu, aherutse mu Rwanda muri 2013 kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, abona amajwi atatu, agahinda karamwica, ariko ntiyajurira, ubwo yaremeye. None ubu mu bashi hari undi uzanye ubukaka bwo kumwakira, witwa Padiri Thomas Nahimana, agomba kuba ariwe umutoje, kuko avuga ko Kagame we yabuze uwatoza kumusimbura. Ngo kuko nta bwami butagira umutsobe, ubwo mu bushi ngo umutsobe wabwo yitwa Kabalisa Pacifique.

Mu nzozi arota ( Twagiramungu) arota yabaye umwami, aho usanga yifuriza abanyarwanda Umwaka mushya muhire, Pasika nziza, Amavubi gutsinda…, arisanzuye rwose yibereye mu kiruhuko kizabukuru !

Ngagijimana JMV

-2585.jpg

Ndagijimana JMV, ni umunya Cyangugu, akaba nyiri ikintu kitwa ” Ibuka bose” gikorera mu Bubiligi (avuga ko ubwoko bwe buvanze ku muhutu n’umututsi) , abamwumva avuga bagirango ni inyangamugayo! Uyu mugabo yahemukiye Twagiramungu kandi ari uw’iwabo, ari nawe wari umaze kumugira Minisitiri.

Twagiramungu wari umaze kuba Ministiri w’Intebe,agiye gushyiraho guverinoma, yibutse ko hari mwene wabo wari Ambassadeur mu Bufaransa ku ngoma y’abatabazi, waje kuvanwaho yavuze ko mu Rwanda abatutsi bari gukorerwa Genocide.

Amumenyekanisha muri RPF, maze ahita ahabwa umwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. ( Iki gihe Twagiramungu yatoranyaga abantu yizeye bazamufasha kugera kubutegetsi akabapangira imyanya, barimo umujenosideri Mukezamfura Alfred yavanye muri PDC, akamushyira muri MDR, kuko ariyo yari ifite imyanya myinshi muri guverinoma).

Muri icyo gihe, hagombaga kwihutishwa gushyiraho za Ambassades, kandi mu Rwanda amabanki yari atariyubaka. Ibyo byatumye udufaranga bamupfunyikiye (amadolari agera ku 250.000), ngo ajye kureba uko yatangiza zimwe muri za Ambasade I Burayi, ahereye mu bufaransa no mu bubiligi. Umwana w’umuhungu ifaranga arikubita igikapu, agenda muti wa mperezayo! Twagiramungu asigarana ikimwaro k’umuntu amubanye igisambo!

Ubu rero Ndagijimana, kimwe n’abandi bose batagira umurongo wa Politiki, nawe yagiye kuri ya ntero ya double Genocide. Kimwe n’abandi nkawe, ntibumva ukuntu muri 1994, umuhutu yagombye gupfa!

Ibyo rero ni nabyo abicanyi bari baratojwe, ko nta muhutu uhunga, nta muhutu upfa, ko ibyo ari iby’abatutsi, ari nayo mpamvu hari n’abanze kujya hirya y’amasasu, ukagirango hari uwo isasu ritoranya iyo rije.

Ntawirengaje ko hari abantu bahapfuye I Kongo, banze guhigama kandi urugamba rwari ruremye. Mu mpunzi harimo n’abarwanyi bafite intwaro, ubwo ndagijimana avuga ko bazize ko ari abahutu, hari n’abari barwaye korera kubera kurya ibikaju !

Nyuma ya Jenoside Ndagijimana avuga ko n’abafunze bazize ko ari abahutu, mbese Genocide avuga ko yakozwe, abayikoze bari bande? kuba barafunzwe ese koko ni uko bari abahutu, cyangwa n’uko bari abicanyi!

Mu bitabo yandika, agaruka cyane ku basenyeri biciwe I Kabgayi, ariko ntavuge ku bapfuye bagambaniwe n’abo! Akibagirwa kandi ko mu ntambara zose hatabura abasiviri bagwamo n’amakosa ya gisilikare abamo! Nta gishya rero yungura abanyarwanda, kuko izo mpfu bazizi. Ahubwo se azanye uwuhe muti?

Ku kibazo cy’imvururu zikorerwa I Burundi, ngo byose biva ku kibyimba abahutu b’I Burundi bakomeje korosa ku gahinda batewe n’urupfu rwa Ndadaye na Ntaryamira bishwe na Perezida w’ uRwanda uriho! Mwumve namwe uwo muntu diplomate w’umunyapolitiki!

Ndagijimana yagiye mu gice cy’abazungu gipfobya Genocide yakorewe abatutsi, yatsinzwe mu nkiko yaregagamo Jean Pierre Chretien n’umunyamakuru Jean-François Dupaquier, bamunenze inyandiko yagiye yandika, zigaragaza ko ntaho ataniye n’abandi bahakanyi.

Ko Genocide atari nziza, kuki bashaka kuyigereka kuri bene wabo?Wa mugani wa Rusake, bayibajije aho ihahiye, yaravuze iti si akaguru baguca, uruboho ugahambira? None murifuza icyabakiza akaguru kuko, kugirango mwihambirire urubo?

Dr Marara Christian

-2584.jpg

Ni umunya Kibuye, akaba umwe mu banyapolitiki bashinze ishyaka PPC, we na Gatabazi wakoraga muri Perezidansi nawe waje guhunga na Marara, aba nibamwe binjiye muri politiki bagamije gusha imyanya ikomeye muri Guverinoma. Dr. Marara yari afite ivuriro yari asangiye n’umugorewe mu muhima wa Kigali, ararireka atangira ibikorwa bya Politiki, nguko uko yaje kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kigali akubita igihwereye , arangije gutsindwa abigereka kuri RPF, ko ariyo yamubujije gutsinda.

Arangije arahunga ngo ahunze ubutegetsi bwa RPF, nawe uvuga ko atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, bakaba aba mu bufaransa. Mu biganiro akunze gutanga kumaradio arwanya Leta y’u Rwanda we avuga kuby’iburundi avuga ko CNDD/FDD iri muri strategies zo gushaka umwanzi, ngo imwegekeho umuzigo watewe no gushaka kongera kwitoza kwa Perezida wayo, maze bakareba uko barangaza abaturage bamaze kubatera ikizere, babereka bati dore Nyirabayazana n’Abatutsi, kandi bari guhungira mu Rwanda muze dufatanye kubarwanya!

Aho yanze kuryamira ukuri kugaragara! ( Ashaka kwerekana ko nyirabayazana ari Kagame ).

Biracyaza….

Cyiza Davidson

2016-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CP Kabera yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

CP Kabera yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

Ubwanditsi 30 Oct 2018
Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Ubwanditsi 09 Aug 2017
Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 20 Mar 2024
Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yahuye n’Abahinde, anasura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yahuye n’Abahinde, anasura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Ubwanditsi 24 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda – U Rwanda : “Twizeye ko tugiye gusasa inzobe.”- Nduhungirehe Olivier
POLITIKI

Uganda – U Rwanda : “Twizeye ko tugiye gusasa inzobe.”- Nduhungirehe Olivier

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Zimbabwe: Morgan Tsvangirai yitabye Imana
Mu Mahanga

Zimbabwe: Morgan Tsvangirai yitabye Imana

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabanye mu cyo bise ‘Rwanda Night’
IMIKINO

Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabanye mu cyo bise ‘Rwanda Night’

Ubwanditsi 17 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru