• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»DIGP Marizamunda yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique

DIGP Marizamunda yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique

Editorial 03 Apr 2016 Mu Rwanda

​Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda, ku wa gatatu tariki ya 30 Werurwe yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Centrafrique, abasaba gukomeza guhesha isura nzi za u Rwanda batunganya akazi kabo neza.

DIGP Marizamunda, akaba yari ari mu ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’intebe mu muhango wo kurahira kwa Perezida mushya w’icyo gihugu aboneraho umwanya wo gusura abapolisi b’u Rwanda bari mu murwa mukuru Bangui, akaba yarakiriwe n’umuyobozi w’aba bapolisi bari muri iki gihugu Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert Gumira.

Akaba yarababwiye ati:”U Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, tuzirikana kandi turabashimira akazi mukora hano ko gufasha abaturage ba Centrafrique mu kubashakira amahoro, mukomereze aho kandi ni iby’igiciro.”

Yababibukije aho Polisi y’u Rwanda igeze mu mubano mpuzamahanga, gukumira no kurwanya ibyaha, imibereho myiza y’abapolisi, kurwanya ruswa n’ibindi.

Akaba yarababwiye ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura kuko aricyo kizabafasha kurangiza inshingano zabo no gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda, abizeza n’inkunga yashoboka yose ngo basoze inshingano zabo.

U Rwanda rufite amatsinda atatu y’abapolisi bari kubungabunga amahoro muri Centrafrique, buri rimwe rikaba rigizwe n’abapolisi 140, amatsinda 2 akaba ashinzwe kubungabunga umutekano no gufasha abaturage , gucunga ibigo no guherekeza abakozi b’umuryango w’abibumbye UN , irindi tsinda rikaba rishinzwe kurinda abayobozi bakuru ba Centrafrique gusa.

RNP

2016-04-03
Editorial

IZINDI NKURU

Muri DRC hashyizweho undi Minisitiri w’Intebe utemewe na Opozisiyo yakabaye ahagarariye

Muri DRC hashyizweho undi Minisitiri w’Intebe utemewe na Opozisiyo yakabaye ahagarariye

Editorial 14 Apr 2017
Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Editorial 16 Jul 2025
Zari ari kwicuza kuba yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere, ashobora kujyana Diamond mu nkiko

Zari ari kwicuza kuba yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere, ashobora kujyana Diamond mu nkiko

Editorial 20 Sep 2017
Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa: Batatu bafashwe baha ruswa abapolisi

Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa: Batatu bafashwe baha ruswa abapolisi

Editorial 03 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hitegurwa shampiyona ya Besketball 2023, abakinnyi 6 bongerewe amasezerano muri APR WBBC
Amakuru

Hitegurwa shampiyona ya Besketball 2023, abakinnyi 6 bongerewe amasezerano muri APR WBBC

Editorial 12 Jan 2023
Daddy Birori waguzwe akayabo na Al Ahly Tripoli yerekanywe ku mugaragaro
IMIKINO

Daddy Birori waguzwe akayabo na Al Ahly Tripoli yerekanywe ku mugaragaro

Editorial 09 Feb 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 20 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru