• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi

Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi

Editorial 06 Apr 2016 Mu Mahanga

​Ku itariki ya 04 Mata 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa Toyata Land Cruiser ifite nomero za purake RAA 880 Y, yari ipakiwemo litiro 400 za Kanyanga n’amakarito 41 ya Chief Waragi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko iyi modoka yahagaritswe ahagana mu ma saa yine n’igice z’ijoro, ifatwa n’irondo ry a Polisi ikorera muri kariya gace, ahitwa mu Rukomo, ubwo yavaga I Gatuna yerekeza I Kigali.

Yakomeje agira ati: “Abari mu modoka babonye ko Polisi yabatangiriye bahagaritse imodoka nko mu metero ijana uvuye aho bagombaga guhagarara, bayivamo bariruka bayitana n’ibyari biyipakiyemo.

Yavuze ko imodoka n’izi nzoga zitemewe mu Rwanda biri kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza rikomeje.

IP Gasasira yagize ati: “Polisi izi amayeri yose abatunda, abanywa n’abacuruza bene izi nzoga zitemewe n’amategeko mu Rwanda bakoresha. Ubikora wese amenye ko isaha iyo ariyo yose azafatwa kandi akabihanirwa”.

Yakomeje agira ati: “Byaba byiza babiretse mu rwego rwo kwirinda ingaruka zabyo zirimo igifungo, igihombo cy’amafaranga abishorwamo, uburwayi n’izindi ngaruka mbi ku buzima by’ubinywa”.

IP Gasasira yagaragaje ko ingaruka zitagera gusa k’ubinywa, ubicuruza cyangwa ubitunda ahubwo ko zigera no ku muryango we, kuko iyo afunzwe cyangwa igihe ibiyobyabwenge biteje ingaruka mbi ku buzima bwe adakora ibiteza imbere umuryango we, kandi abo mu muryango we bamutaho igihe aho afungiye mu mwanya wo kwiteza imbere.

Yongeyeho ko ibyaha byiganjemo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’amakimbirane yo mu ngo, biterwa ahanini no kunywa bene izi nzoga zitemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Yarangije akangurira abaturage kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe.

RNP

2016-04-06
Editorial

IZINDI NKURU

U.S.A: Perezida Donald Trump ari mu mazi abira arashinjwa ubushinyaguzi

U.S.A: Perezida Donald Trump ari mu mazi abira arashinjwa ubushinyaguzi

Editorial 19 Oct 2017
CAF yatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n’amakipe ane mu marushanwa yayo.

CAF yatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n’amakipe ane mu marushanwa yayo.

Editorial 22 Jun 2021
Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Editorial 02 Dec 2019
Gicumbi: Abanyeshuri bigishijwe amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo

Gicumbi: Abanyeshuri bigishijwe amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo

Editorial 20 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yaguye miswi na Benin ku mukino wa kane wo mu itsinda L wogushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023
Amakuru

Amavubi yaguye miswi na Benin ku mukino wa kane wo mu itsinda L wogushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Editorial 29 Mar 2023
Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Editorial 09 Jul 2022
Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG
Amakuru

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Editorial 29 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru