Nyuma yaho Leta ishyiriyeho ikigega cyo gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye FARG, iki kigega cyagerageje gufasha abarokotse n’ubwo abenshi batagezweho nizo nkunga n’abazibonye zikaza ari intica ntikize.
Muri izi nkunga z’ingoboka ziri mu bice bitandukanya harimo kwivuza, amacumbi,kurihira abanyeshuri n’ibindi.. mubihe byashize habayemo amakosa menshi akomeye, guhimba liste z’abahawe bourse, kuriha liste z’abanyeshuri kabiri, kunyereza ibyagenewe impfubyi n’abapfakazi , kurihira abatabikwiye, guhimba ibyangombwa byo gucika kwicumu, amashyirahamwe ya baringa yitiriwa abarokotse n’ibindi…
N’ubwo bimeze gutya ariko FARG, hari abanyeshuri barihiriwe Kaminuza, amashuri abanza n’ayisumbuye. Abafashijwe barashima ubwitange bwa leta, ariko bafatanyije n’Imiryango ireberera inyungu z’Abarokotse iyo Jenoside AERG na IBUKA, bagasaba ko leta yakomeze kwerekana ubushake bwayo igafasha bamwe muri bo barangije kaminuza bakabona akazi n’uburyo bwo gukomeza amashuri mu kiciro cya gatatu cya Masters.
Mu minsi ishize, Inteko rusange yahuje imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside, IBUKA yagaragaje ko ibasabira kurihirirwa icyiciro cya gatatu cya kaminuza kizabaha ubumenyi bwatuma bihangira imirimo cyangwa bibeshaho mu bundi buryo.
Mu nteko rusange yahuje Ibuka n’indi miryango irengera inyungu z’abacitse ku icumu, hafashwe umwanzuro wo gukomeza gukorera ubuvuzi abo banyeshuri bagafashwa kongera ubumenyi buzabafasha.
Leta y’u Rwanda ifite inshingano zo kuba umubyeyi w’abatagira kivurira mu gihugu. IBUKA yayishimiye ubufasha butandukanye yahaye abacitse ku icumu rya Jenoside, kugeza uyu munsi.
Muri bo harimo abanyeshuri barangiza mu ishami ry’amategeko, ariko ntibakora ibijyanye n’ishami bize batarabonye ubumenyi busabwa ku banyamategeko nk’abavoka, abacamanza n’abahesha b’inkiko.
Perezida wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu
Perezida wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu avuga ko leta yafashije icyo cyiciro kikaba gihabwa ubwo bumenyi i Nyanza, ariko ko hari ibindi byiciro bikeneye ubumenyi burenze ubw’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0). Muri bo harimo abize ubuganga, n’andi mashami ya tekiniki atandukanye nayo asaba ubumenyi burenze ubw’icyo cyiciro cya kaminuza.
Kwiga bigarukira he? Ufasha agarukira he?
Abenshi bavuga ko kwiga bitajya birangira. Ufasha nawe ageza ku rwego ashoboye, afite ubushobozi yakwishimira ko uwo yafashije nawe ageze ku cyiciro cyo kwifasha, kwibeshaho no gufasha abandi.
Abantu twaganiriye bavuga ko leta ari umubyeyi kandi yatabaye abana igihe bari bafite ibibazo, kuba izi ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ubushomeri cyane mu rubyiruko, ngo yagakwiye kubafasha kugera byibura ku rwego rwa masters, cyangwa igashakira abandi amasomo yunganira kaminuza azabafasha kwibeshaho, kuko n’ubundi urihirira umuntu ntaho byanditse ko amurihirira kugeza ku cyiciro cya kabiri gusa.
Ibuka yo ibona ko ubwo abo leta yarihiriye batapfushije ubusa amahirwe babonye bakiga neza, bikwiye ko leta yakomeza kubafasha wenda igahera ku byasabwa birimo amanota n’ibindi ariko ikabitaho.
Hari kandi n’imiryango, imishinga n’ibigo bitandukanye byagiye birihirira abanyeshuri mu mashuri yisumbuye na za kaminuza byabafashije nk’ababyeyi babo, ku buryo ikomeje kubarihirira byabafasha bakagera ku rwego rwo kwihangira imirimo no kwibeshaho.
AERG ishyigikiye ubwo busabe
Milindi Jean de Dieu, Umuyobozi Mukuru wa AERG, umuryango w’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza yavuze ko hari abanyeshuri bacikirije ayisumbuye na kaminuza leta ikwiye gufasha gusubukura ayo mashuri, hari kandi n’abarangije ayisumbuye basaga ibihumbi umunani bagitegereje kurihirirwa muri kaminuza.
Ku bijyanye no kurihirira abataragize amahirwe yo kubona akazi, Milindi yemera ko nabyo bikenewe cyane, mu gihe hari n’abakwiye guhabwa amahirwe yo kongererwa amasomo atangwa nyuma ya kaminuza y’igihe gito cyangwa kinini, ikindi yagaragaje ni uko bagombye guhabwa inguzanyo na banki n’ibigo by’imari bikabafasha kwiteza imbere.
Yagize ati “ Abenshi barangije kwiga kaminuza, babonye amahugurwa ajyanye n’ibyo bize bakongera ubumenyi cyangwa babonye inguzanyo bakihangira imirimo byabafasha cyane.”
Bamwe bifuza ko IBUKA na FARG bakagombye kwicara bakareba abarihirirwa na kaminuza , hakagenwa ibyagenderwaho.
Ibuka yumva ko niyo hagenda harihirirwa bake mu gihe runaka ariko bikagenda bikorwa uko umwaka utaha.
Eng. Ruberangeyo Theophile ushinzwe ikigega FARG
Ku ruhande rw’ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi mukuru wa FARG, Eng. Ruberangeyo Theophile yavuze ko abo banyeshuri bahawe ayo mahirwe byabafasha, ariko ko barimo gukorera ubuvugizi abanyeshuri 8920 bacikirije amashuri yisumbuye na kaminuza ku buryo bafashwa kujyanwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (VTC na IPRC).
Leta igenera FARG inkunga ingana na 6% y’imisoro yakiriye, akoreshwa mu bikorwa bitandukanye.
Umwanditsi wacu yifashishije Igihe.com