Perezida Paul Kagame yagaragarije ko nubwo bidashoboka kugarura Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasigaye bafite ubushobozi bwo kurinda ibimaze kugerwaho.
Ubu ni ubutumwa yatanze mu gihe u Rwanda rukomeje kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mata 2016, ubwo Perezida Paul Kagame yayoboraga urugendo rwo kwibuka (Walk To Remember) anageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa.
Abari muri Stade Amahoro bamaze gukora urugendo rwo kwibuka bumvise ubuhamya bw’uwarokotse maze Umukuru w’Igihugu ashimira cyane urubyiruko ari na rwo rwatangije igitekerezo cy’uru rugendo rwo kwibuka.
Perezida Kagame yakirizwa urumuri
Perezida Kagame yavuze ko imyaka 22 ishize Abanyarwanda bari mu rugendo, bari hamwe nk’abasigaye, kandi bafite umugambi umwe wo kubaka u Rwanda rubabereye.
Yakomeje agaragaza ko abashaka gusubiza u Rwanda aho rwavuye batazabishobora, ati “Tugomba gukomeza kubaka igihugu cyacu, turinda ubuzima bw’Abanyarwanda, ndetse turinda n’ibyo twubaka.”
Yatanze kandi ubutumwa ku bifuza gusubiza u Rwanda aho rwavuye, ati “Kugeza n’uyu munsi, ntabwo bibuza abahekuye u Rwanda gukomeza kugira ibitekerezo byo gusenya ubumwe twubaka. Abakwifuza guhunganya igihugu cyacu, ni inkuru gusa, ntabwo byakunda. Ntabwo byashoboka.”
Perezida Kagame atanga icyizere ati “Ntabwo twashobora kugarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyo twagezeho, tunarema ahazaza heza.”
Umukuru w’Igihugu yahamagariye Abanyarwanda gukomeza guhangana n’icyo aricyo cyose cyashaka guhungabanya ubuzima bwabo abasaba kudacika intege.
Yunzemo ati “Iyo mbona aho tuva n’aho tugana mu bumwe dufite, ntacyo mbona cy’inzitizi cyatuma tutagera aho dushaka. Tuzahora dushaka ibisubizo by’ibibazo duhura nabyo bituruka ku mateka yacu.”
Perezida Kagame agaruka ku mateka y’u Rwanda ati “Amateka y’igihugu azakomeza kubakwa. Ni ugushaka uburyo igihugu gikomeza kikabaho kitibagiwe abo cyabuze.”
Aha Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ubuyobozi bw’igihugu buzahora bushaka ibisubizo by’ibibazo u Rwanda ruhura na byo bituruka ku mateka yarwo anasaba ko Abanyarwanda bakomeza guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi haba iwabo mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi.
Umwanditsi wacu