• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ntabwo twagarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho – Kagame

Ntabwo twagarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho – Kagame

Editorial 12 Apr 2016 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame yagaragarije ko nubwo bidashoboka kugarura Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasigaye bafite ubushobozi bwo kurinda ibimaze kugerwaho.

Ubu ni ubutumwa yatanze mu gihe u Rwanda rukomeje kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mata 2016, ubwo Perezida Paul Kagame yayoboraga urugendo rwo kwibuka (Walk To Remember) anageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa.

Abari muri Stade Amahoro bamaze gukora urugendo rwo kwibuka bumvise ubuhamya bw’uwarokotse maze Umukuru w’Igihugu ashimira cyane urubyiruko ari na rwo rwatangije igitekerezo cy’uru rugendo rwo kwibuka.

-2624.jpg

-2623.jpg

-2625.jpg

Perezida Kagame yakirizwa urumuri

Perezida Kagame yavuze ko imyaka 22 ishize Abanyarwanda bari mu rugendo, bari hamwe nk’abasigaye, kandi bafite umugambi umwe wo kubaka u Rwanda rubabereye.

Yakomeje agaragaza ko abashaka gusubiza u Rwanda aho rwavuye batazabishobora, ati “Tugomba gukomeza kubaka igihugu cyacu, turinda ubuzima bw’Abanyarwanda, ndetse turinda n’ibyo twubaka.”

Yatanze kandi ubutumwa ku bifuza gusubiza u Rwanda aho rwavuye, ati “Kugeza n’uyu munsi, ntabwo bibuza abahekuye u Rwanda gukomeza kugira ibitekerezo byo gusenya ubumwe twubaka. Abakwifuza guhunganya igihugu cyacu, ni inkuru gusa, ntabwo byakunda. Ntabwo byashoboka.”

-2622.jpg

Perezida Kagame atanga icyizere ati “Ntabwo twashobora kugarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyo twagezeho, tunarema ahazaza heza.”

Umukuru w’Igihugu yahamagariye Abanyarwanda gukomeza guhangana n’icyo aricyo cyose cyashaka guhungabanya ubuzima bwabo abasaba kudacika intege.

Yunzemo ati “Iyo mbona aho tuva n’aho tugana mu bumwe dufite, ntacyo mbona cy’inzitizi cyatuma tutagera aho dushaka. Tuzahora dushaka ibisubizo by’ibibazo duhura nabyo bituruka ku mateka yacu.”

Perezida Kagame agaruka ku mateka y’u Rwanda ati “Amateka y’igihugu azakomeza kubakwa. Ni ugushaka uburyo igihugu gikomeza kikabaho kitibagiwe abo cyabuze.”

Aha Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ubuyobozi bw’igihugu buzahora bushaka ibisubizo by’ibibazo u Rwanda ruhura na byo bituruka ku mateka yarwo anasaba ko Abanyarwanda bakomeza guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi haba iwabo mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi.

Umwanditsi wacu

2016-04-12
Editorial

IZINDI NKURU

CNLG yagize icyo ivuga kubihano byahawe Ngenzi Octavien na Barahira Tito

CNLG yagize icyo ivuga kubihano byahawe Ngenzi Octavien na Barahira Tito

Editorial 07 Jul 2016
UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

Editorial 23 Nov 2023
Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu

Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu

Editorial 28 Oct 2023
Ishimwe Moses wari warashimutiwe Uganda yarekuwe atanze akayabo

Ishimwe Moses wari warashimutiwe Uganda yarekuwe atanze akayabo

Editorial 11 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda  zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni
ITOHOZA

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Editorial 14 Apr 2019
Ishyamba siryeru muri Rayon Sports:Karekezi Olivier ari mu maboko ya Polisi
INKURU NYAMUKURU

Ishyamba siryeru muri Rayon Sports:Karekezi Olivier ari mu maboko ya Polisi

Editorial 16 Nov 2017
Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano
ITOHOZA

Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano

Editorial 06 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru