• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside

Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside

Ubwanditsi 13 Apr 2016 Mu Mahanga

Na : Tom Ndahiro

Dukomeje kwibuka no kwibukiranya ngo amateka yacu atazaducika tukajya tuyabwirwa n’abatarayabayemo.

Muri Mutarama 1994, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MINUAR zari zimaze kumva ko zitaje ahantu horoshye. Interahamwe n’impuzamugambi bari bamaze kubereka gahunda yabo.

Ku itariki ya 17 Mutarama 1994, Umuyobozi wa MINUAR, Jacques Rogers Booh-Booh yahuye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda cyakora bakomoka ku mugabane wa Afrika.

Yari yahuye nabo ababwira uko bimeze ariko cyane cyane ibyo bari bamaze kwibonera mu myiteguro y’ibitero bari barabwiwe ko bigamije gutsemba Abatutsi.

Booh-Booh nawe wari umudiplomate ukomoka mu gihugu cya Cameroun, yababwiye ko bafite gihamya ko hari imyitozo ya gisirikare yahabwaga abasivili benshi (Interahamwe n’impuzamugambi) kandi ko hatangwaga imbunda nyinshi kandi ziri mu byiciro binyuranye.

Ibijyanye no kuba hari intwaro zihishe ahantu hatandukanye kandi hatari mu buyobozi busanzwe bwa gisirikare, bari bamaze kubyibonera batagishidikanya.

Umwe mu bahaga MINUAR amakuru kenshi harimo na Twagiramungu Faustin ubu uhakana ko na TURATSINZE yagejeje kuri Gen. Romeo Dallaire atamuzi.

Uko guhakana, kwa TWAGIRAMUNGU biri mu kinyamakuru the Digital Journal cyo kuwa 15 Mutarama 2014 mu kiganiro yagiranye n’umunyamakurukazi Judi Rever.

-97.png

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma

Ibyo avuga nyuma y’imyaka 20, ubona atari ugusaza cyangwa politiki yo gushaka kwiyegereza FDLR gusa ahubwo harimo no kwirengagiza bikabije.

Muri raporo ya Loni y’itsinda riyobowe na Ingvar Carlsson, yasohotse mu mpera z’umwaka w’1999, havuzwe mu buryo bweruye ko uwahaye amakuru Dallaire ari Twagiramungu Faustin.

Ayo mazina ye yombi yanditse muri iyo raporo yagaragazaga uruhare rwa Loni mu gutererana abanyarwanda. Twagiramungu anahakana ko abayobozi ba MINUAR babonanye na Habyarimana bakavugana nawe ibyo banditse muri Fax yagiye New York ku wa 11 Mutarama 1994.

-2665.jpg

Jacques Rogers Booh-Booh

Ikitanditsemo n’ amazina y’ababyeyi be, wenda byatuma ahakana ko uwavuzwe atari we. Cyakora uwanditsemo ni uwigeze kuba Minisitiri w’intebe, kandi ntawe bahuje amazina wageze muri urwo rwego.

Nyuma y’iyo raporo, ntaho Twagiramungu ahakana ko atari we watanze amakuru. Igihe cyonyine yatangiye guhuzagurika ni mu gihe yatangaga ubuhamya bushinjura abajenosideri muri ICTR.

Aho MINUAR yabonaga amakuru ho hari henshi nkuko twigeze kubyandika ko imiryango irimo CLADHO na CCOAIB batanze amakuru nabo atabaza.

Booh-Booh avugana n’abo banyafurika bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, hari hashize iminsi itatu (14 Mutarama) inzego z’ubutasi bwa gisirikare z’u Bubiligi zigaragaje ko zifite impungenge zikomeye.

Izo nzego z’ubutasi zari zifite amakuru ya gihamya ko abasirikare ba leta ya Habyarimana bashobora kuzibasira abasirikare baje gucunga amahoro mu Rwanda, ngo ariko cyane cyane Ababiligi.

Izo nzego zari zinafite n’amakuru ku mikoranire ya hafi y’abasirikare abajandarume n’Interahamwe. Ibi byo ariko ntibyari binakeneye ubutasi buhambaye kuko ari KANGURA na RTLM bibasiraga Ababiligi ku buryo butihishira, ubona ko hari ababoshya.

Impungenge z’ababiligi zabaye impamo ku itariki ya 7 Mata 1994.Ubwo hicwaga abasirikare babo cumi n’umwe.

Ibyo kuba hari umugambi wa jenoside y’Abatutsi, byari byaranavuzwe muri raporo y’umuryango nyarwanda urengera uburenganzira bwa muntu uzwi ku izina ARDHO. Raporo yo ku itariki 1 Ukuboza 1993.

ARDHO batangaje ko bakurikije ubwicanyi bwari bumaze iminsi bwibasira abatutsi, bakanashingira kubyo abicanyi bivugiraga ubwabo, bemeje ko hari umugambi wo gutsemba Abatutsi.

ARDHO yakoresheje ijambo “extermination” y’abatutsi bitwaga ko ari ibyitso by’Inkotanyi.

Ese ni ARDHO n’Ababiligi gusa bari bazi ayo makuru? Ese ibimenyetso by’umugambi wa jenoside ni imyitozo ya gisirikare gusa, cyangwa hari ibindi? Twagiramungu arahakana ibyavuzwe bikanaba kubera amazinda y’iza bukuru cyangwa ni n’ingengabitekerezo imurimo? Ibi byose bizagira umwanya wabyo uhagije wo kubivuga.

Kugira ngo umenye Imvo n’imvano ya jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog: http://umuvugizi.wordpress.com/

2016-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko ibiyobyabwenge  bigira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana

Uko ibiyobyabwenge bigira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana

Ubwanditsi 15 Jun 2016
Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.

Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.

Ubwanditsi 18 Oct 2022
Ibihugu by’u Rwanda na Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Kim

Ibihugu by’u Rwanda na Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Kim

Ubwanditsi 02 Sep 2016
John Kerry yaburiye ibihugu bidashyira hamwe n’ibindi

John Kerry yaburiye ibihugu bidashyira hamwe n’ibindi

Ubwanditsi 14 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya nyuma yo gushyiraho Ministiri w’Intebe
POLITIKI

Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya nyuma yo gushyiraho Ministiri w’Intebe

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Rwanda -Uganda :  Ibidasanzwe Perezida Kagame yagezeho mu miyoborere ye  [ Igice 5 ]
POLITIKI

Rwanda -Uganda : Ibidasanzwe Perezida Kagame yagezeho mu miyoborere ye [ Igice 5 ]

Ubwanditsi 23 May 2019
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ngo yaba yarabaswe n’indwara y’ikinyoma. Kumubarizaho ukuri ngo ni ukubariza amata ku kimasa!!
Amakuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ngo yaba yarabaswe n’indwara y’ikinyoma. Kumubarizaho ukuri ngo ni ukubariza amata ku kimasa!!

Ubwanditsi 18 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru