Kuwa Gatatu, tariki ya 27 Mata 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yihanganishije Imiryango y’Ababuze Ababo kubera ibiza byatewe n’imvura nyinshi kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2016, ishima abagize uruhare bose mu bikorwa byo gutabara abo byagizeho ingaruka.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 29 Werurwe 2016, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yegejejweho aho imyiteguro yo kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu bw’Ibihugu bya Afurika n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe igeze.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Inyandiko ya Gahunda y’Ingengo y’Imari y’Igihe giciriritse (Budget Framework Paper) 2016/2017-2018/2019.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba na gahunda y’ibikobwa byo kuvugurura Urwego rw’inganda zitunganya imyenda, impu n’ibizikomokaho.
5. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho Raporo ku ishyirwaho ry’Ibyiciro by’Ubudehe bigaragaza imibereho y’Abanyarwanda, irayemeza.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu duce tw’icyaro.
7. Inama y’Abaminisitiri yemereye amasosiyete 34 mashya impushya zo gucukura mine na kariyeri mu Rwanda zasabwe mu kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo 2015.
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga mu Burezi n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.
9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko Nº 37/2012 ryo ku wa 9/11/2012 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu;
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 06 Mata 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Mirongo Itandatu n’Umunani n’Ibihumbi Magana Cyenda z’Amadetesi (68.900.000 DTS), agenewe Umushinga w’Iterambere ry’Imijyi;
Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko Ngenga no 02/2010/OL ryo ku wa 09/06/2010 rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu;
Umushinga w’Itegeko rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi;
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.
10.Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
Iteka rya Perezida rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange, ku minsi yari isanzweho hiyongeraho ku wa Mbere wa Pasika;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana MWITABANGOMA Yvan, wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ICT & Outreach (Joint service) mu Nteko Ishinga Amategeko, guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Dr. GASANA Michel, wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Indwara z’Igituntu n’Izindi ndwara zandura zifata imyanya y’Ubuhumekero/Tuberculosis and other Respiratory Communicable Diseases Division Manager mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu Loyce K. BAMWINE, wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi n’ivugururwa ry’amategeko/Legal Research and Reform Division Manager muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe risezerera burundu ku bushake bwe mu bakozi ba Leta Bwana Niyonsenga David, wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Guteza imbere Imijyi, Gutuza abantu no Guteza imbere imyubakire/Urbanization, Human Settlement & Housing Development Division Manager muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA).
11.Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
1. Bwana YOUSSEF IMANI, w’Ubwami bwa Morocco, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.
2. Bwana MICHEL XAVIER BIANG, wa Repubulika ya Gabon, afite icyicaro i Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
3. Bwana NKWAME ASAMOAH TENKORANG, wa Repubulika ya Ghana, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.
4. Madamu THERESIA SAMARIA, wa Repubulika ya Namibia, afite icyicaro i Dar Es Salaam, muri Tanzania.
12.Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:
Muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango/MIGEPROF
Madamu UMUTONI GATSINZI Nadine, Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary.
Mu Nama y’Igihugu y’Abagore/NWC
Madamu KAMANZI Jackline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa/Executive Secretary
Muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu/MINALOC
Bwana NINGABIRE Yves Bernard, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzuma bikorwa/Director General for Planning, Monitoring and Evaluation
Bwana BAHAME Hassan, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage/Director General for Community Development and Social Affairs
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisiviri/RCAA
Maj. NZARAMBA Pascal, Umuyobozi ushinzwe imirimo ku Bibuga
by’Indege/Director of Airports Operations
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere/RGB
Bwana KANGWAGYE Justus, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kwegereza Abaturage Ubuyobozi/Head of Decentralisation Department
Bwana KALISA Edward, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo rusange/Head of Corporate Services Division
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda/NISR
Bwana HABARUGIRA Vénant, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibarura rusange/Director of Census Unit.
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta/RPPA
Bwana SIBOMANA Pierre Célestin, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongerera abakozi ubushobozi/Director of Capacity Development Unit.
13. Mu Bindi
a) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko buri mwaka, Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa mu Ikoranabuhanga wizihizwa tariki ya 23 Mata. Mu Rwanda, uwo munsi uzizihizwa tariki ya 30 Mata 2016 ku nsanganyamatsiko igira iti, “Twagure amarembo, duhindure imyumvire”. Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo irushanwa rya Miss Geek Rwanda, rizahuza abakobwa bo muri Kaminuza n’Amashuri Makuru, abiga mu Mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) no mu Mashuri yisumbuye. Uyu muhango uzabera i Kigali, muri Serena Hoteli, aho imishinga 5 ya mbere izatoranywamo uw’indashyikirwa. Iki gikorwa kiri muri gahunda y’ubukangurambaga bwo guteza imbere uburinganire HeforShe.
b) Minisitiri ushinzwe Imicungire y‘Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2016, ibiza bitewe n’imvura nyinshi byahitanye ubuzima bw’abantu, abandi barakomereka, ibikorwa remezo n’indi mitungo irangirika. MIDIMAR, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bashoboye gutabara ababaga bugarijwe n’ibyo biza bakabagezaho ubufasha burimo ibiribwa n’ibindi byangombwa bikenewe mu gihe kitarenze amasaha
24. Hashyizweho kandi Komite ku rwego rw’Igihugu izashyiraho ingamba zifatika zigamije guhangana n’ingaruka z’ibiza mu Rwanda.
c) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibyagezweho muri Gahunda y’Ubukangurambaga bwo guteza imbere uburinganire HeforShe, asaba ko umubare w’abashyigikiye HeforShe mu Rwanda wiyongera vuba bakabigaragaza babinyujije kuri interineti; anerekana ibigikenewe gushyirwamo ingufu mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zemejwe muri iyi gahunda, zirimo:
Gushyiraho mu Nzego za Leta gahunda z’ibikorwa zifatika ku rwego rw’Igihugu, cyane cyane mu bijyanye n’ubumenyingiro (TVET) n’Ikoranabuhanga (ICT);
Gushyira mu mihigo y’Inzego za Leta n’Iz’Abikorera gahunda z’ibikorwa zifatika zo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu buryo bwose rigaragaramo no ;
Gusakaza ibikorwa bigamije kumenyekanisha ubukangurambaga bwo guteza imbere uburinganire HeforShe, cyane cyane ku bakozi b’abagabo bakorera mu Bigo bitandukanye kugira ngo binjire muri ubwo bukangurambaga bakoresheje interineti.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO
Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri