• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Paris : Urujijo ni rwose mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira

Paris : Urujijo ni rwose mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira

Editorial 09 May 2016 ITOHOZA

Urubanza ruzumvwa n’Urukiko rwa Paris rushinzwe imanza nshinjabyaha zikomeye ‘Cour d’assises’, ejo kuwa kabiri tariki 10 Gicurasi. Abacitseku icumu bategereje n’amatsiko menshi kumva uru rubanza ruregwamo Tito Barahira na Octavien Ngenzi bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Paruwasi i Kabarondo ahahoze ari i Kibungo, ubu ni mu Ntara y’Iburasirazuba.

Hari amakuru avuga ko uru rubanza rurimo urujijo n’amacenga menshi nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru, ukurikije ibiri kuvugwa ndetse n’ibyabanje mbere y’uko ruba.

Ku ikubitiro mu cyumweru gishize, umwe mu bashinjacyaha bagombaga kugaragara mu rubanza Aurelia Devos yarwivanyemo ku mpamvu zitasobanuwe haba nyir’ubwite cyangwa ubushinjacyaha.

Igihe kiravuga ko mu kiganiro bagiranye na Me Richard Gisagara uzaburanira bamwe mu bakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uru rubanza, yavuze ko uru rubanza rwatangiye guteza ibibazo rutaratangira.

Me Gisagara yagize ati “Uru rubanza rwatangiye guteza ibibazo mbere y’uko rutangira bitewe n’iyegura ku buryo butunguranye ry’uwari uteganyijwe kuba umushinjacyaha w’ingenzi, Aurelia Devos.”

-2767.jpg

-102.png

Tito Barahira

Uyu mushinjacyaha ukora muri serivisi y’ubushinjacyaha yihariye i Paris ishinzwe kugenza by’umwihariko ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, azwiho kumenya ku buryo busesuye u Rwanda na jenoside yakorewe Abatutsi ndetse amaze imyaka myinshi akora ubugenzacyaha ku madosiye menshi areba u Rwanda.

Me Gisagara avuga ko kwivana muri uru rubanza kwa Devos ababikurikiranira hafi bavuga ko byaba byaratewe no kutumvikana n’umushinjacyaha umukuriye Philippe Courroye bagombaga gufatanya gushinja Tito Barahira na Octavien Ngenzi.

Gisagara akomeza avuga ko uku kwivana mu rubanza ikubagahu biteye impungenge ku migendekere myiza y’urubanza.

Me Gisagara ati “Igiteye impungenge rero ni uko niba Aurelia Devos avuye kuri uwo mwanya, uruhare rwo gushinja abo bantu ruzasigara rufitwe n’uwo mushinjacyaha Philippe Courroye, impungenge zikaba zituruka ku mibanire uyu Courroye afitanye na Me Jean Yves Dupeux wigaragaje cyane mu kubaranira abantu bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayipfobya.”

Uyu Jean Yves Dupeux ni nawe uburanira Philippe Courroye mu rubanza yarezwemo kwica amategeko arengera abanyamakuru mu Bufaransa.

Me Richard Gisagara na bagenzi be bafatanyije kuburanira abacitse ku icumu muri urwo rubanza, bagejeje impungenge zabo ku mushinjacyaha mukuru wa Paris, ndetse bagomba kubonana bakabanza kuganira kuri icyo kibazo.

Urubanza rwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira, biteganyijwe ko ruzatangira kuri uyu wa Kabiri, rukazasozwa tariki ya 10 Nyakanga.

Tito Barahira na Octavien Ngenzi basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1994.

Octavien Ngenzi yafatiwe mu birwa bya Mayotte mu 2004 ashaka ubuhungiro akoresheje impapuro mpimbano mu gihe Tito Barahira yafatiwe i Toulouse aho yari atuye muri Mata 2013.

Source : Igihe.com

2016-05-09
Editorial

IZINDI NKURU

Inyandiko ya Théogène Rudasingwa muri Chimpreports ihatse iki?

Inyandiko ya Théogène Rudasingwa muri Chimpreports ihatse iki?

Editorial 06 Mar 2019
‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa

‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa

Editorial 21 Sep 2016
UBUHAMYA : Utari umusambanyi muri RNC ntahabwa ijambo

UBUHAMYA : Utari umusambanyi muri RNC ntahabwa ijambo

Editorial 02 Jul 2016
Uganda : Imvuru zadukiriye  Umujyi  wa Kasese

Uganda : Imvuru zadukiriye Umujyi wa Kasese

Editorial 28 Nov 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru