• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yatakarije amanota i Huye isigara inyuma mu kurwanira igikombe

Rayon Sports yatakarije amanota i Huye isigara inyuma mu kurwanira igikombe

Ubwanditsi 10 May 2018 IMIKINO

Imbere y’abafana bayo, Mukura VS yihagazeho inganya ubusa ku busa na Rayon Sports yashakaga kwigira imbere mu manota, uba umukino wa gatatu wikurikiranya Umubiligi Ivan Minnaert atoje atabona intsinzi.

Rayon Sports iri ku gitutu cyo gushaka amanota kugira ngo idakomeza gusigwa na mukeba APR FC na AS Kigali, yatangiye umukino ifite akanyamuneza ko kugarura abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul na Habimana Youssouff bari bamaze igihe baravunitse.

Yatangiye isatira, ibona coup franc nyuma y’iminota itanu gusa ku ikosa ryari rikorewe kuri Mukunzi Yannick gusa ntiyayibyaza umusaruro bidatinze na Mukura VS ibona indi ku ikosa ryakorewe Hakizimana Kevin ariko Mutebi Rachid umupira awutera hanze.

Mukura VS yatangiye guhererekanya udupira tugufi twihuta hagati y’abakinnyi b’imbere barimo Mutebi Rachid, Hakizimana Kevin na Ciiza Hussein, baha akazi gakomeye Mutsinzi Ange ariko Rwatubyaye akagenda agoboka kenshi.

Rayon Sports nayo yagiye irema uburyo butandukanye bwo gutsinda, harimo umupira wavuye muri koruneli yatewe na Muhire Kevin, Rwatubyaye ashyiraho umutwe ariko uca hanze gato y’izamu.

Umutoza Ivan Minnaert yahagurukije Hussein Tchabalala hakiri kare kugira ngo yishyushye amushyira mu kibuga igice cya kabiri gitangiye amusimbuza Ismaila Diarra naho Nyandwi Saddam asimbura Habimana Youssouf.

Izi mpinduka ntizabujije Mukura VS gukomeza kwiharira umukino ku kigero cyo hejuru ndetse Lomami Frank wahuraga n’ikipe yahoze akinira habuze gato ngo abone igitego ku mupira yahawe na Mutebi Rachid wigaragaje cyane muri uyu mukino.

Uko iminota yagendaga yigira imbere niko n’abakinnyi bashyuhaga mu mutwe ku ruhande rwa Rayon Sports bashaka igitego gusa Mukura VS ikababera ibamba n’uburyo Bimenyimana Bonfils Caleb yabonye asigaranye n’umunyezamu Rwabugiri Omar umupira awutera hanze.

Rayon Sports iheruka kunganya na Gor Mahia mu mikino ya CAF Confederation Cup na Kirehe FC muri shampiyona, kudatsinda uyu mukino byatumye iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 46 irushwa ane na APR FC ya kabiri, mu gihe AS Kigali ya mbere iyirusha atanu.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Mukura Victory Sports: Rwabugiri Omar, Iragire Saidi, Nshimirimana David, Rugirayabo Hassan, Mujyanama Fidèle, Duhayindavyi Gaël, Bukuru Christophe, Ciza Hussein, Mutebi Rachid, Hakizimana Kevin na Lomami Frank.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Yannick Mukunzi, Mugisha François Master, Irambona Eric, Habimana Youssouf, Christ Mbondi, Muhire Kevin na Ismaila Diarra.

Indi mikino y’Umunsi wa 21 yakinwe kuri uyu wa Gatatu:

-  Police FC vs Miroplast FC (Wasubitswe)

-  Gicumbi FC 2-1 Bugesera FC

-  Amagaju FC 1-0 Musanze Fc

Imikino ya Shampiyona iteganyijwe kuri uyu wa Kane:

-  Kirehe FC vs APR FC (Ikibuga cya Kirehe)

-  Espoir FC vs SC Kiyovu (Rusizi Stadium)

-  Sunrise FC vs AS Kigali (Ikibuga cya Nyagatare)

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga

2018-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Ubwanditsi 29 Apr 2021
Manizabayo Eric na Nirere Xaverine begukanye isiganwa ry’umunsi w’intwari “Heroes Cycling Cup”

Manizabayo Eric na Nirere Xaverine begukanye isiganwa ry’umunsi w’intwari “Heroes Cycling Cup”

Ubwanditsi 21 Jan 2024
Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Ubwanditsi 01 Jun 2023
Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Ubwanditsi 28 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?
Amakuru

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ubwanditsi 17 Sep 2024
Menya umwirondoro wa Brig Gen Leopold Mujyambere umwe mu basirikari bakuru ba FDLR berekanwe na RIB nyuma yo gufatirwa muri Kongo
INKURU NYAMUKURU

Menya umwirondoro wa Brig Gen Leopold Mujyambere umwe mu basirikari bakuru ba FDLR berekanwe na RIB nyuma yo gufatirwa muri Kongo

Ubwanditsi 19 Jul 2020
Yvonne Makolo yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir
UBUKERARUGENDO

Yvonne Makolo yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir

Ubwanditsi 11 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru