• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Madamu Jeannette Kagame yasabye abifite kuzamura abanyantege nke

Madamu Jeannette Kagame yasabye abifite kuzamura abanyantege nke

Ubwanditsi 13 May 2016 Mu Mahanga

Madamu Jeannette Kagame yibukije ko kugira imyumvire ishingiye ku bufatanye no kwita ku banyantege nke bitagamije inyungu, bizazamura imibereho y’abatuye Isi ya none igaragaramo ubusumbane cyane cyane mu bukungu.

Ibi yabitangarije ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane mu muhango wo guhemba Abanyafurika bihangiye imirimo ifasha abaturage ‘2016 Africa Social Entrepreneurs of the Year Award’.

Uyu muhango wanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Akinwumi Adesina wari umushyitsi mukuru; Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNFPA, Dr. Babatunde Osotimehin, Umuyobozi wa Motsepe Foundation, Dr Precious Moloi-Motsepe; Adrian Monck; Christoph von Toggenburg, Umuyobozi wa Schwab Foundation for Community Lead, n’abandi barimo abikorera baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, avuga ku gushimira abihangira imirimo ifasha abantu baturage mu mpinduka nziza ku Isi, yagize ati “Bayoborwa niyo ndangagaciro kuruta indonke, bagabaharanira ubuzima bwiza, uburezi, ubuzima n’ibindi bizamura imibereho y’abaturage.”

Yasabye ibihugu gukomeza guteza imbere abagore bihangiye imirimo bafashwa kugera kuri serivisi z’imari.

Umuyobozi Mukuru wa BAD yavuze kuri gahunda zitandukanye iyi banki igiye gushyiraho mu rwego rwo gufasha urubyiruko kuzamura ubumenyi no kwihangira imirimo, agira ati ‘tugomba kurema icyizere’.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuzirikana ba rwiyemezamirimo bakoze ibikorwa bifasha abaturage mu 2016, ari igihe cyo kwishimira umusanzu wabo utagereranywa, abo bagabo n’abagore batanga mu buzima bw’abaturage bwa buri munsi yaba mu bukungu no mu mibereho myiza.

-2791.jpg

Madamu Jeannette Kagame mu ifoto hamwe na Dr. Motsepe (ibumoso), Dr. Akinwumi Adesina (iburyo), Dr. Babatunde Osotimehin (uwa mbere ibumoso), Adrian Monck (uwa kabiri ibumoso), Dr Tshepo Motsepe-Ramaphosa (uwa gatatu uhereye ibumoso), n’abandi ba rwiyemezamirimo

Yagize ati “Ibyo bakora binyuze mu miryango yabo igamije kuzamura abandi, ni uburyo bushya butanga akazi buzana ibisubizo bishya bihangana n’inzitizi zihari, yaba guhashya ubujiji, guhugura abayobozi b’ejo hazaza, guteza imbere ikoranabuhanga, byose bigamije guhindura ibintu byiza.”

Yashimangiye ko iyo ntego yo guharanira ubuzima bwiza aribyo byatumye habaho umuryango Imbuto Foundation, wabayeho ngo ushake ibisubizo by’ibibazo biri muri sosiyete, wongerera ubushobozi abahungu n’abakobwa hagamijwe ko bakoresha ubushobozi bwabo mu kwishakira ibisubizo bikemura ibibazo bafite.

Yavuze ko kuzirikana ibyakozwe n’abihangiye imirimo ifasha abaturage ari isoko yo kubatera imbaraga no gukangura bagenzi babo gutera ikirenge mu cyabo.

Yagize ati “Tuba mu Isi aho ubusumbane mu by’ubukungu bugaragara cyane, buri wese agomba kuzirikana umumaro wo kugira imyumvire y’ubufatanye no kwita ku banyantege nke. Nemera ko hari imbaraga ziri mu kwiyumvamo ubushobozi bwo gukorera undi muntu ikintu, utitaye ko uzabyishyurwa ahubwo ari uko wemera ko afite uburenganzira bwo kubaho neza.”

Abahembwe barimo Luvuyo Rani wo muri Afurika y’Epfo wihangiye imirimo mu ikoranabuhanga akiyemeza gushinga ibigo bihugura abantu mu ikoranabuhanga rigamije kwihangira imirimo, Tracey Chambers na Tracey Gilmore, bashinzwe The Clothing Bank, Yasmina Filali washinze umuryango Orient Occident ukorera muri Maroc.

-2790.jpg

Madamu Jeannette Kagame aha impanuro abari bitabiriye ibi biganiro

Source: Igihe

2016-05-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura

Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bwatumye hari abafatanwa amafaranga y’amahimbano

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bwatumye hari abafatanwa amafaranga y’amahimbano

Ubwanditsi 04 Jan 2016
Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Ubwanditsi 01 Feb 2025
Mu mwaka wa 2016 ibyaha byagabanutseho 12% ugereranyije n’umwaka ushize

Mu mwaka wa 2016 ibyaha byagabanutseho 12% ugereranyije n’umwaka ushize

Ubwanditsi 15 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AS Kigali yasoje imikino ibanza itakaza, Okoko Godfroid utoza Rutsiro FC abona amanota 3 ye ya mbere nk’umutoza mukuru
Amakuru

AS Kigali yasoje imikino ibanza itakaza, Okoko Godfroid utoza Rutsiro FC abona amanota 3 ye ya mbere nk’umutoza mukuru

Ubwanditsi 22 Dec 2022
Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN
INKURU NYAMUKURU

Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Ababyeyi barasabwa kudaha inzoga no kujyana abana mu tubari
Mu Rwanda

Ababyeyi barasabwa kudaha inzoga no kujyana abana mu tubari

Ubwanditsi 15 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru