• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Ubwanditsi 07 Jun 2016 Mu Rwanda

Nyuma yaho umwe mu bagaba bakuru mu nyeshyamba za FDLR Brig.Gen. MUJYAMBERE Leopord afatiwe mu mujyi wa Goma, ava muri Afrika y’Epfo anyuze muri Zambia, kugeza ubu akaba ari mu maboko y’ingabo za Congo, aho ategerejwe koherezwa mu Rwanda.

Uyu mu Generali akaba yarafatanywe na Musenyeri, Achille Frere Petrus Ibrahim bavuye kubonana na Gen. Kayumba Nyamwasa, muri uwo mubonano w’ibanga nkuko tubibwirwa n’intasi yacu iba muri Afrika y’Epfo ngo bumvikanye ko hagiye gushingwa undi mutwe utari FDLR, uzaba ugizwe n’igice kimwe cya FDLR na RNC.

Uyu mutwe mushya uzaba ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi ngo ugamije guharanira uburenganzira bw’impunzi no kuzicyura biciye ku ntambara. Uyu mutwe ukaba wariswe CNDR-Ubwiyunge.

Umuterankunga mukuru ni Paul Rusesabagina biciye k’umuherwe Dr. Eliel Ntakirutimana (Nataki) umuganga akaba ny’iri ibitaro « HOPITAL LAREDO » biba i Texas muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, uyu nimwene Pasteur Ntakirutimana waguye Arusha muri gereza aho yari afungiye ibyaha bya Jenoside.

-2864.jpg

Dr. Elie Ntakirutimana na Paul Rusesabagina

Uyu Dr.Elie Ntakirutimana yaherukaga guhagarikirwa inkunga yahabwaga na Leta ya Texas, nyuma yo kwegeranya ibimenyetso hashingiwe ku nkuru yari yasohotse kuri Rushyashya.net, yasomwe n’ abanyarwanda benshi baba muri Amerika, igaragaza uko Dr. Ntakirutimana na Rusesabagina bakorana n’imitwe y’iterabwoba nka RNC, inzego z’iperereza muri Amerika, zimaze kubona ko uyu muherwe koko akorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Afrika, Leta yahise ihagarika inkunga y’amadorali yabonaga.

Ibi bikaba byarabaye nyuma yo kwitaba inzego z’Iperereza muri icyo gihugu abazwa iyo nkuru igaragaza ubugambanyi bwe na Rusesabagina yasohotse muri Rushyashya.net, mu matariki 15 Gashyantare 2016, iyi nkuru yakurikiwe naza commments nyinshi zacicikanaga kuri iyi website.

Nyuma uyu Dr. Ntakirutimana yashakishije uko yaguririra iki kinyamakuru Rushyashya.net ngo kivuguruze birananirana. Kugeza ubu ibi bitaro bye Hopital Laredo biri mu gihombo gikomeye kuburyo byatangiye no kugabanya abakozi kuko bitagihabwa iyo nkunga ya Leta.

Undi mutera nkunga w’uyumutwe wa CNDR-Ubwiyunge, ni Rujugiro Ayabatwa Tribert nawe usanzwe aba muri Afrika y’Epfo akaba ari nawe umaze iminsi ayobora amanama ya RNC, amaze iminsi abera muri République ya Côte d’Ivoire.

-2865.jpg

Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert

Uyu mutwe mushya wa Kayumba Nyamwasa na FDLR mu itangazo washyize ahagaragara ryashyizweho umukono n’uwitwa Kamuhanda Anastase akaba ari umuvugizi wawo, abawugize bavuga ko babonye intego biyemeje kugeraho batazazigeraho bakiyobowe na Byiringiro Victor bashinja kuba yararanzwe n’ibintu byinshi batishimiye.

-2862.jpg

Gen.Byiringiro wagambaniwe na Brig.Gen. MUJYAMBERE Leopord nyuma akaza gutabwa muri yombi

-2863.jpg

Gen. Kayumba Nyamwasa n’umwe mu bayobozi b’umutwe mushya wa CNDR-Ubwiyunge.

Ngiyo imigambi y’abanzi b’igihugu bahora bakifuriza inabi, baca umugani ngo « Urucira mukaso rugatwara nyoko ».

Cyiza Davidson

2016-06-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma

Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma

Ubwanditsi 11 Sep 2016
Bugesera :Abagabo bakubitwa n’ Abagore babo bakagira Isoni zo kujya kubarega kunzego z’Umutekano

Bugesera :Abagabo bakubitwa n’ Abagore babo bakagira Isoni zo kujya kubarega kunzego z’Umutekano

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Ubwanditsi 30 Jun 2024
Paul Kagame Umuyobozi ubereye kuyobora Afrika

Paul Kagame Umuyobozi ubereye kuyobora Afrika

Ubwanditsi 24 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere
Amakuru

Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere

RUSHYASHYA 25 Sep 2026
APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026
Amakuru

APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026

Ubwanditsi 13 Aug 2025
Perezida Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri  Gisagara
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri Gisagara

Ubwanditsi 15 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru