Nyuma y’aho umutwe wa RNC, ujyeragereje guhungabanya umutekano mu Rwanda bikaba iby’ubusa abayoboke bayo bose bakoreraga KAMPALA- UGANDA, TANZANIA, KENYA na SUDAN Y’EPFO, bose bagafatirwa muri Uganda, barimo Lt Mutabazi, Kalisa Innocent bombi bari mu ngabo z’u Rwanda mu gice cy’abarindaga Umukuru w’igihugu, ndetse n’abandi 14 bareganwa ibyaha by’iterabwoba mu gihugu, ubwicanyi, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, kurema umutwe witwaje intwaro, aba bakaba barateye amagrenade mu Rwanda , babitumwe na Col. Karegeya waje kugwa muri Hotel muri Afrika y’Epfo mu mpera z’umwaka wa 2012.
Ubu noneho badukanye indi migambi yo guhungabanya umutekano mu gihugu bamena amabanki ariko cyane cyane Imirenge Sacco,ikorera mu byaro.
Aya makuru y’ibanga ikinyamakuru Rushyashya cyayahawe n’umuntu wizewe muri RNC, wari munama ya RNC yabereye i Brazaville mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka. Iyi nama yakurikiwe n’igitero cyo ku itariki ya 23 Werurwe mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Bugeshi, aho ingabo z’u Rwanda zaharasiye umusirikare wambaye impuzankano z’ingabo za Congo.
Kayumba ageze aho kwibisha amabanki.
Amakuru yatangajwe icyo gihe ni uko abasirikare binjiye ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa sita z’ijoro bashotora ingabo z’u Rwanda bazirasa nazo zibarasaho zicamo umwe abandi batabashije kumenyekana umubare barakomereka.
Ariko amakuru ya nyayo n’uko abateye bari bafite umugambi wo gusahura Umurenge SACCO wa Bugeshi, kuko bawurasheho,iyi ikaba ari gahunda ndende ya RNC ifatanyijemo na FDLR, yo kugirango babone udufaranga tubabeshaho kuko batakibona imisanzu ihagije yo kubatunga.
Imirenge ya Bugeshi na Busasamana yombi ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iyo uyihagazemo ureba muri Kongo, ukahabona ikibaya kinini kigabanya ibihugu byombi, gusa igihande kinini kiri muri Kongo, hari kandi umusozi muremure wa Nyiragongo uri muri Kongo, nawo utandukanya ibi bihugu ngiyo indiri yabo bajura, abandi baragendagenda hose mu karere.
Ubu ni ubundi buryo bwo kurwana Gen. Kayumba Nyamwasa wahunze igihugu yapanze bwo kubona igitunga abayoboke be kuko we n’ishyaka rye batakibasha kubona imisanzu yo kubatunga nyuma y’aho Col. Karegeya apfiriye.
Ubu noneho ngo abazungu bamubujije kuvuga, kugirango u Rwanda rutamenya imigambi ye! Opperation z’ubujura ntacyo zageza kuri RNC ndetse n’indi migambi yose bacurira u Rwanda ntacyo yabagezaho kuko abanyarwanda barabamenye, bamenye ukuri, bamenya umukunzi w’u Rwanda n’abanyarwanda, uwo ntawundi ni Pererezida Paul Kagame waruhaye amahoro, aho buri wese arya akaryama, ntawe umuhagaze hejuru.
Itohoza rya Rushyashya riragaragaza ko ari nabo bateye banki “AGASEKE” mu Karere ka Rubavu batoboye idishya bica ububiko bw’amafaranga, batwara arenga miliyoni 50Frw.
Bakase idirishya bakoresheje imashini kabuhariwe mu gukata ibyuma
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 25 Gicurasi 2016, ubwo aka gatsiko ka Kayumba kishe idirishya, kinjira muri banki karayiba, mu gihe bari babanje gusindisha abarinzi bayo banyoye basinze, ntibamenya ibiri kuba.
Ngiyi imigambi y’abanzi b’igihugu, murabe menge.
Umwanditsi wacu