• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Kumena amabanki n’Imirenge Sacco umugambi mushya wa RNC wo guhungabanya umutekano mu Rwanda

Kumena amabanki n’Imirenge Sacco umugambi mushya wa RNC wo guhungabanya umutekano mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Jun 2016 ITOHOZA

Nyuma y’aho umutwe wa RNC, ujyeragereje guhungabanya umutekano mu Rwanda bikaba iby’ubusa abayoboke bayo bose bakoreraga KAMPALA- UGANDA, TANZANIA, KENYA na SUDAN Y’EPFO, bose bagafatirwa muri Uganda, barimo Lt Mutabazi, Kalisa Innocent bombi bari mu ngabo z’u Rwanda mu gice cy’abarindaga Umukuru w’igihugu, ndetse n’abandi 14 bareganwa ibyaha by’iterabwoba mu gihugu, ubwicanyi, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, kurema umutwe witwaje intwaro, aba bakaba barateye amagrenade mu Rwanda , babitumwe na Col. Karegeya waje kugwa muri Hotel muri Afrika y’Epfo mu mpera z’umwaka wa 2012.

Ubu noneho badukanye indi migambi yo guhungabanya umutekano mu gihugu bamena amabanki ariko cyane cyane Imirenge Sacco,ikorera mu byaro.

Aya makuru y’ibanga ikinyamakuru Rushyashya cyayahawe n’umuntu wizewe muri RNC, wari munama ya RNC yabereye i Brazaville mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka. Iyi nama yakurikiwe n’igitero cyo ku itariki ya 23 Werurwe mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Bugeshi, aho ingabo z’u Rwanda zaharasiye umusirikare wambaye impuzankano z’ingabo za Congo.

-2895.jpg

Kayumba ageze aho kwibisha amabanki.

Amakuru yatangajwe icyo gihe ni uko abasirikare binjiye ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa sita z’ijoro bashotora ingabo z’u Rwanda bazirasa nazo zibarasaho zicamo umwe abandi batabashije kumenyekana umubare barakomereka.

Ariko amakuru ya nyayo n’uko abateye bari bafite umugambi wo gusahura Umurenge SACCO wa Bugeshi, kuko bawurasheho,iyi ikaba ari gahunda ndende ya RNC ifatanyijemo na FDLR, yo kugirango babone udufaranga tubabeshaho kuko batakibona imisanzu ihagije yo kubatunga.

Imirenge ya Bugeshi na Busasamana yombi ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iyo uyihagazemo ureba muri Kongo, ukahabona ikibaya kinini kigabanya ibihugu byombi, gusa igihande kinini kiri muri Kongo, hari kandi umusozi muremure wa Nyiragongo uri muri Kongo, nawo utandukanya ibi bihugu ngiyo indiri yabo bajura, abandi baragendagenda hose mu karere.

Ubu ni ubundi buryo bwo kurwana Gen. Kayumba Nyamwasa wahunze igihugu yapanze bwo kubona igitunga abayoboke be kuko we n’ishyaka rye batakibasha kubona imisanzu yo kubatunga nyuma y’aho Col. Karegeya apfiriye.

Ubu noneho ngo abazungu bamubujije kuvuga, kugirango u Rwanda rutamenya imigambi ye! Opperation z’ubujura ntacyo zageza kuri RNC ndetse n’indi migambi yose bacurira u Rwanda ntacyo yabagezaho kuko abanyarwanda barabamenye, bamenye ukuri, bamenya umukunzi w’u Rwanda n’abanyarwanda, uwo ntawundi ni Pererezida Paul Kagame waruhaye amahoro, aho buri wese arya akaryama, ntawe umuhagaze hejuru.

Itohoza rya Rushyashya riragaragaza ko ari nabo bateye banki “AGASEKE” mu Karere ka Rubavu batoboye idishya bica ububiko bw’amafaranga, batwara arenga miliyoni 50Frw.

-2894.jpg

Bakase idirishya bakoresheje imashini kabuhariwe mu gukata ibyuma

-2901.jpg

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 25 Gicurasi 2016, ubwo aka gatsiko ka Kayumba kishe idirishya, kinjira muri banki karayiba, mu gihe bari babanje gusindisha abarinzi bayo banyoye basinze, ntibamenya ibiri kuba.

Ngiyi imigambi y’abanzi b’igihugu, murabe menge.

Umwanditsi wacu

2016-06-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2023
Mbanda  yahaye ‘ Gasopo’  Amashyaka yiyita  Opposition  harimo  na RNC

Mbanda yahaye ‘ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

Ubwanditsi 26 May 2017
Umuherwe Howard Buffet,   Sean Penn na Lupita Nyong’o mu bamaze kwemeza ko bazitabira Kwita Izina

Umuherwe Howard Buffet, Sean Penn na Lupita Nyong’o mu bamaze kwemeza ko bazitabira Kwita Izina

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Nitutamagana abantu nka Charles Kambanda na Thomas Nahimana, ababacumbikiye ntibazakeka ko twese dutekereza macuri?

Nitutamagana abantu nka Charles Kambanda na Thomas Nahimana, ababacumbikiye ntibazakeka ko twese dutekereza macuri?

Ubwanditsi 13 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manishimwe Djabel akomereje akazi mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri avuye mu cya mbere muri Iraq
Amakuru

Manishimwe Djabel akomereje akazi mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri avuye mu cya mbere muri Iraq

Ubwanditsi 29 Aug 2024
Amakipe ya Forefront Volleyball Club y’abagabo n’abagore yegukanye  irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye GSOB
Amakuru

Amakipe ya Forefront Volleyball Club y’abagabo n’abagore yegukanye irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye GSOB

Ubwanditsi 06 Mar 2023
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur
ITOHOZA

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Ubwanditsi 17 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru