• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Gen Kale Kayihura yasabye Museveni kumurenganura

Gen Kale Kayihura yasabye Museveni kumurenganura

Ubwanditsi 20 Jul 2018 ITOHOZA

Gen Kale Kayihura wahoze ari Umuyobozi wa Polisi muri Uganda, yasabye Perezida Museveni kumurenganura nyuma y’iminsi 35 ari mu maboko y’inzego z’umutekano, akaba ataramenyeshwa icyo akurikiranyweho.

General Edward Kalekezi Kayihura Muhwezi yafatiwe iwe mu rugo mu gace ka Kashagama mu Karere ka Lyantonde ku wa 13 Kamena 2018. Uyu mugabo w’imyaka 62 yahise ajyanwa mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye, ariko ntaragezwa imbere y’ubutabera.

Televiziyo ya NTV itangaza ko nubwo nta byaha Kayihura yashinjwe ko akurikiranyweho ku mugaragaro, hari amakuru yakunze kumushyira mu majwi anyuzwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamategeko wa Gen Kale Kayihura, John Jet Tumwebaze, yatangaje ko umukiliya we asaba Perezida Museveni kugira uruhare mu cyo yise akarengane ari gukorerwa.

Yagize ati “Muri gahunda zose, yasabye ko buri ngingo igize ikibazo cye isuzumwa byimbitse. Azakomeza gusaba ko buri cyose kigwaho muri iki kibazo. Kuva yagezwa Makindye icyo cyizere ntigishobora kunyeganyezwa.”

Yanavuze ku byandikwa n’ibivugwa mu itangazamakuru biharabika Gen Kayihura, ati “Usibye ibigenda bitangazwa ahantu hatandukanye, umukiliya wanjye ntiyigeze agezwa mu rukiko, abatangabuhamya bajyanwa mu rukiko ntibagaragazwa mu kiganiro n’itangazamakuru.”

Abanyamategeko basabye Perezida Museveni, Umugaba w’Ikirenga kwihaniza abakozi b’Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO) gutesha agaciro no kwambura ubumuntu abakiliya babo bifashishije itangazamakuru.

Jet Tumwebaze yatangaje ko Gen Kale ataraganira na Museveni keretse namuha ubwo burenganzira.

Yavuze ko Kayihura yizera ubutabera bwa gisirikare ariko ntiyigeze asaba inyandiko y’urukiko igaragaza impamvu yafunzwe cyangwa ngo yivovotere ko yamaze amasaha 48 ataraburanishwa kandi binyuranye n’amategeko.

Minisitiri w’Umutekano, Gen Tumwine Elly yatangaje ko abantu bavuga ibyo bishakiye bishobora kuba ukuri cyangwa ibinyoma ariko bagomba gutegereza umwanzuro w’inzego bireba.

Iyirukanwa rya Kale Kayihura wari umaze imyaka 13 ayobora Igipolisi cya Uganda ryatunguye benshi bitewe n’uburyo yafatwaga nk’umutoni imbere ya Perezida Museveni.

Ku wa 4 Werurwe 2018 nibwo Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni, yakuye IGP Kale Kayihura ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi aho yari ku ruhembe rw’abagize uruhare mu mpinduka zacyo.

Abasesenguzi bagaragaza ko icyemezo cyo kwirukana Kayihura cyaba gishingiye kuri politiki, ndetse Museveni ngo yikangaga ko afite intego yo kuba perezida, binyuze mu gukoresha imbaraga z’igipolisi mu kubaka urwego azuririraho kandi umugambi we ushyigikiwe na politiki y’abenegihugu ndetse akaba anafite amaboko yo hanze amuri inyuma.

Gen Kale Kayihura yari yagiriwe icyizere na Museveni cyo gukomeza kuba Umuyobozi wa Polisi mu myaka itatu yagombaga kurangira mu 2020.

2018-07-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira

Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira

Ubwanditsi 16 Apr 2020
Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Police Kill 3 People believed to be robbers not extremists

Police Kill 3 People believed to be robbers not extremists

Ubwanditsi 23 Aug 2016
Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Ubwanditsi 26 Oct 2022

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENDO
    July 20, 20183:02 pm -

    kale kayihura yari afite umugambi mubisha wo
    kwica M7 none ngo namurenganure!!!????
    aragirango abone uburyo ahitana M7??INABI IGARUKA NYIRAYO

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025
Amakuru

Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025

Ubwanditsi 31 May 2025
Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze
POLITIKI

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Ubwanditsi 10 Oct 2017
Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri  Rayon Sports ku masezerano y’imyaka 2
Amakuru

Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri Rayon Sports ku masezerano y’imyaka 2

Ubwanditsi 29 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru