• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Amavugurura atunguranye mu gisilikare cya Musevani

Amavugurura atunguranye mu gisilikare cya Musevani

Ubwanditsi 10 Jan 2017 ITOHOZA

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yahinduye ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Uganda, UPDF, akuraho uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo Katumba Wamala amusimbuza Maj Gen David Muhoozi.

Muri aya mavugurura yatangajwe kuwa Mbere, Gen Wamala yahise agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo n’ubwikorezi, gusa ategereje kwemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Daily Monitor yatangaje ko Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Lt. Col. Paddy Ankunda yemeje aya makuru, avuga ko kuri uyu wa Kabiri aribwo hatangazwa byinshi kuri izi mpinduka.

Maj Gen David Muhoozi wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Muri aya mavugurura kandi Perezida Museveni yakuye umuhungu we Maj Gen Muhoozi Kainerugaba ku buyobozi bw’umutwe udasanzwe w’Ingabo, Special Forces Commander (SFC) amugira Umujyanama we wihariye ushinzwe ibikorwa.

Ubusanzwe SFC niwe uba ushinzwe ibirebana n’umutekano bwite wa Perezida wa Uganda no kurinda ibindi bikorwa bikomeye by’igihugu.

Mu bandi bazamuwe mu ntera bakanahabwa imirimo mishya, harimo Brigadier Peter Elwelu wayoboraga 2nd Division Brigade yakoreraga Mbarara, wazamuwe mu ntera agahabwa ipeti rya General Major, ahita agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Uyu musirikare niwe uheruka kuyobora igitero cyagabwe ku bwami bwa Rwenzururu kigasiga abantu basaga 100 bahasize ubuzima, Umwami Mumbere akaba akiri imbere y’urukiko.

-5323.jpg

Perezida Museveni n’ Abayobozi b’Ingabo

2017-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tumenye  bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 4)

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 4)

Ubwanditsi 07 Mar 2016
Ikibazo cy’Urupfu rwa Padiri Nambaje umutwaro wikorewe na Thomas Nahimana

Ikibazo cy’Urupfu rwa Padiri Nambaje umutwaro wikorewe na Thomas Nahimana

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Umwaka watwaye intwari: Bamwe mu bakomeye u Rwanda rwabuze mu 2018

Umwaka watwaye intwari: Bamwe mu bakomeye u Rwanda rwabuze mu 2018

Ubwanditsi 01 Jan 2019
Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Ubwanditsi 23 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida ni muntu ki ?
ITOHOZA

Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida ni muntu ki ?

Ubwanditsi 23 Nov 2016
Sinigeze mbona igihugu cya Afurika kiyobowe neza nk’u Rwanda- Mo Ibrahim
UBUKUNGU

Sinigeze mbona igihugu cya Afurika kiyobowe neza nk’u Rwanda- Mo Ibrahim

Ubwanditsi 03 May 2018
Bishop Rugagi  yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Bishop Rugagi yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 04 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru