• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?

Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?

Ubwanditsi 10 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu bihemu Nahimana utinyuka akiyita “umukozi w’Imana” kandi ari umukozi w’amahano, yarenze ku isezerano yatanze ubwo yabeshyaga ko abaye umusaseridoti, maze si ukwiyandarika yiva inyuma.Ubusanzwe abapadiri basezerana kudashaka kandi bakirinda ubushurashuzi.

Uyu Nahimana yapfuye kuva imbere ya Museneyri wamuhaye isakaramentu ry’ubusaseridoti, maze yikomereza ingeso y’ubusambanyi yari anafiteakiri umufaratiri. Magingo aya abana ba Nahimana bazwi ni 4, ariko ngo bashobora kuba banarenga ukurikije umurava yagize muri uwo mwuga.
Uretse ko ubusambanyi ari n’icyaha ku muntu wese wiyubaha, “Padiri” Nahimana we yageretseho n’ubuhemu budakwiye umubyeyi, kuko aheruka atera inda ba nyina b’abo bana. Habe kubahemba nk’uko bigenda mu muco nyarwanda iyo umubyeyi yibarutse, habe no gutunga abo bana, ahubwo yahisemo kubajugunyira ba nyirangorwa yigira mu maraha I Burayi.

Ubu rero urwo rubyaro ndetse na banyina baramusaba gusubiza agatima impembero, akareka kuba nk’inzoka, dore ko ariyo itera amagi ikayahisha mu butaka, ikigindera, yazahura n’abana bayo ntibamenye.
Mu babyeyi bafitanye abana na Nahimana,harimo Musanganire Adeline yasambanyije ataranageza ku myaka 18 y’amavuko, ubwabyo bikaba bihanwa n’amategeko.Ibi byose bakorwaga benshi mu bayobozi ba Diyosezi ya Cyangugu babizi, ariko bakamukingira ikibaba ngo kiliziya idata ibaba.
Hari kandi Madamu Martha Muragijimana utuye mu karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Aganira n’abanyamakuru uwo mubyeyi w’imyaka hafi 45 yavuze ko afitanye na Nahimana umwana w’imyaka 16.

Ngo kuva yamutera inda yanze kugira icyo amufasha ngo arere umwana, ahubwo ahitamo kubeshya isi yose ko ari “umuntu w’Imana”, kandi ntaho ataniye na shitani.Mu gahinda kenshi , uyu mubyi ati:”Wavuga ute ko ufitiye impuhwe abanyarwanda ngo badafite uburenganzirwa bwa muntu, kandi utazi uko abo wibyariye babayeho?”
Uwitwa J Paul utarashatse ko dutangaza umwirondoro we wose, we ngo mu mwaka wa 2010 yafashe inzira ajya Arusha muri Tanzaniya, ubwo yari yamenye ko ise Nahimana azajya gutanga ubuhamya mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, agirango amwibutse ko yamubyaye akamutererara. Ku bw’akagambane n’abashinzwe umutekano muri urwo rukiko, ntiyashoboye kubonana n’uwo mubyeyi gito, ngo kuko atifuzaga guhura n’umuntu uvuye mu Rwanda.

Twakwibutsa ko icyo gihe Nahimana yari agiye gushinjura ruharwa Munyakazi Yussuf, waje no guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anakatirwa igifungo cy’imyaka 25.
Nahimana yavuye mu Rwanda muw’205 yibye amafaranga ya diyosezi. Icyo gihe yajyanye n’umugore w’Umufaransakazi, bakomeza kubana nk’abashakanye, Nahimana kabifatanya no kuba Padiri ahitwa Rouen na Le Havre mu Bufaransa
Nguwo rero Padiri Nahimana wirirwa abika abantu bakiriho, kandi we yarapfuye ahagaze, akarumbira Imana n’abantu.

Niko Nahima, waba utagirira urukundo abo wibarutse, ukarugirira abo utazi?Uburenganzira bwa muntu uhoza mu kanwa, wabuharaniye wubahiriza mbere na mbere ubw’abo wabyaye? Harya ngo uri Nahimana?Umva, sinzi guheba ariko kuzagororoka kwawe ni ahimana koko.

2020-09-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Ubwanditsi 13 Sep 2019
Agaco k’imburabuza: Perezida Kagame avuga kuri Twagiramungu, Rusesabagina na MRCD

Agaco k’imburabuza: Perezida Kagame avuga kuri Twagiramungu, Rusesabagina na MRCD

Ubwanditsi 20 Jun 2019
Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo

Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo

Ubwanditsi 02 Jul 2025
Kirundo: Imbonerakure zikomeje guhabwa imbunda zo gukanga abatavuga rumwe na CNDD-FDD

Kirundo: Imbonerakure zikomeje guhabwa imbunda zo gukanga abatavuga rumwe na CNDD-FDD

Ubwanditsi 30 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC – ICYEGERANYO  : Kayumba Nyamwasa n’agaco ke muri Uganda ba komeje kuba Nyakamwe baricira inda kurwara.
INKURU NYAMUKURU

RNC – ICYEGERANYO : Kayumba Nyamwasa n’agaco ke muri Uganda ba komeje kuba Nyakamwe baricira inda kurwara.

Ubwanditsi 01 Apr 2020
Bobi Wine yagarutse muri Uganda ahita afatwa na Polisi
ITOHOZA

Bobi Wine yagarutse muri Uganda ahita afatwa na Polisi

Ubwanditsi 20 Sep 2018
Ababitsa mu Ikigo cy’imali ‘Letshego Rwanda Ltd’  bararira ayo kwarika
Mu Rwanda

Ababitsa mu Ikigo cy’imali ‘Letshego Rwanda Ltd’ bararira ayo kwarika

Ubwanditsi 26 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru