• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda ubwambuzi bushukana no gutanga amakuru y’ababukora

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda ubwambuzi bushukana no gutanga amakuru y’ababukora

Editorial 10 Jun 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha by’ubwambuzi bushukana batanga amakuru y’ababukora cyangwa abafite imigambi yo kubukora.

Ubu butumwa butanzwe kubera ko hari abantu bagicuzwa utwabo bitewe n’ubujiji, gushaka gukira vuba binyuze mu nzira zinyuranije n’amategeko, n’ibindi.

Ku itariki 6 Kamena, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke yafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 imukekaho kwiyita umukozi w’urwego rwa Leta maze akabikoresha mu kwambura abaturage amafaranga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko ubwo uyu ukekwa gukora ibyo byaha yafatwaga yasanganywe irangamuntu y’inyiganano yerekana ko yitwa Nkurunziza.

IP Gasasira yagize ati,”Uwo mugabo yaje mu kagari ka Ruri, ho mu murenge wa Ruri; ari na ho yafatiwe, maze abwira bamwe mu bahatuye ko yitwa Dogiteri Frank Mugisha; kandi ko ari umukozi w’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe. Yababwiye ko hari itsinda ry’abaganga b’inzobere bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazaza mu Rwanda mu minsi iri imbere kuvura ku buntu abantu bafite uburwayi bukomeye, maze abasaba kwiyandikisha kugira ngo bamenye abakeneye ubwo bufasha; ariko ababwira ko uwiyandikisha agomba gutanga ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Yavuze ko ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bo yatse amafaranga barimo umugabo n’umugore we, akaba yarabatse ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda; bakaba ariko batarayamuhaye, ahubwo batanga ayo makuru.

Mu butumwa bwe, IP Gasasira yagize ati:”Abatekamutwe nk’aba bariho. Umuntu urwaye agomba kwivuriza mu nzego z’ubuzima zemewe n’amategeko aho gupfusha ubusa ibye abiha abo ba rutemayeze. Gahunda z’ubuvuzi ndetse n’izindi zimenyeshwa abo zigenewe binyuze mu nzego z’ibanze, ntibikorwa n’umuntu ku giti cye.”

Yavuze ko ubundi bwoko bw’ubwambuzi bushukana harimo abahamagara abandi bababwira ngo batsindiye ibihembo runaka hanyuma bakabasaba kubashyirira amafaranga runaka kuri konti, n’ababeshya abantu ko bazabahesha akazi hanyuma bakabasaba amafaranga.

Uyu mugabo nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

2016-06-10
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yafashe agatsiko k’abantu bakwirakwiza amafaranga  y’amiganano.

Polisi y’u Rwanda yafashe agatsiko k’abantu bakwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Editorial 17 Mar 2016
Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Editorial 13 Jan 2023
Abatwara ibinyabiziga baratungwa agatoki mu gufasha abacuruza ibiyobyabwenge.

Abatwara ibinyabiziga baratungwa agatoki mu gufasha abacuruza ibiyobyabwenge.

Editorial 06 Mar 2016
Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Editorial 22 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138
HIRYA NO HINO

Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Editorial 18 Apr 2020
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 29 Mar 2023
Rayon Sports yakuye intsinzi i Rubavu, APR FC itsikirira i MUsanze, Police FC yatsindiwe i Nyanza, ibyaranze 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro
Amakuru

Rayon Sports yakuye intsinzi i Rubavu, APR FC itsikirira i MUsanze, Police FC yatsindiwe i Nyanza, ibyaranze 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Editorial 13 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru