Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha by’ubwambuzi bushukana batanga amakuru y’ababukora cyangwa abafite imigambi yo kubukora.
Ubu butumwa butanzwe kubera ko hari abantu bagicuzwa utwabo bitewe n’ubujiji, gushaka gukira vuba binyuze mu nzira zinyuranije n’amategeko, n’ibindi.
Ku itariki 6 Kamena, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke yafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 imukekaho kwiyita umukozi w’urwego rwa Leta maze akabikoresha mu kwambura abaturage amafaranga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko ubwo uyu ukekwa gukora ibyo byaha yafatwaga yasanganywe irangamuntu y’inyiganano yerekana ko yitwa Nkurunziza.
IP Gasasira yagize ati,”Uwo mugabo yaje mu kagari ka Ruri, ho mu murenge wa Ruri; ari na ho yafatiwe, maze abwira bamwe mu bahatuye ko yitwa Dogiteri Frank Mugisha; kandi ko ari umukozi w’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe. Yababwiye ko hari itsinda ry’abaganga b’inzobere bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazaza mu Rwanda mu minsi iri imbere kuvura ku buntu abantu bafite uburwayi bukomeye, maze abasaba kwiyandikisha kugira ngo bamenye abakeneye ubwo bufasha; ariko ababwira ko uwiyandikisha agomba gutanga ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.”
Yavuze ko ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bo yatse amafaranga barimo umugabo n’umugore we, akaba yarabatse ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda; bakaba ariko batarayamuhaye, ahubwo batanga ayo makuru.
Mu butumwa bwe, IP Gasasira yagize ati:”Abatekamutwe nk’aba bariho. Umuntu urwaye agomba kwivuriza mu nzego z’ubuzima zemewe n’amategeko aho gupfusha ubusa ibye abiha abo ba rutemayeze. Gahunda z’ubuvuzi ndetse n’izindi zimenyeshwa abo zigenewe binyuze mu nzego z’ibanze, ntibikorwa n’umuntu ku giti cye.”
Yavuze ko ubundi bwoko bw’ubwambuzi bushukana harimo abahamagara abandi bababwira ngo batsindiye ibihembo runaka hanyuma bakabasaba kubashyirira amafaranga runaka kuri konti, n’ababeshya abantu ko bazabahesha akazi hanyuma bakabasaba amafaranga.
Uyu mugabo nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
RNP