• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uko Jakaya Kikwete yabuze igihembo cya Mo Ibrahim

Uko Jakaya Kikwete yabuze igihembo cya Mo Ibrahim

Editorial 16 Jun 2016 Mu Rwanda

Igihembo cy’amadolari miliyoni eshanu gitangwa na Mo Ibrahim Foundation cyabuze ucyegukana mu mwaka ushize wa 2015.

Salim Ahmed Salim ukuriye akanama gatanga icyo gihembo yatangaje muri iki cyumweru yuko nta muntu numwe wujuje ibisabwa mu mwaka ushize ngo abe yakwegukana icyo gihembo.

Icyo gihembo kitiriwe umuherwe Mo Ibrahim gihabwa umukuru w’igihugu wacyuye igihe mu gihe cya vuba akaba yararanzwe n’imikorere myiza ku gihugu cye. Uwo muntu kandi agomba kuba yaragiye ku butegetsi binyuze mu matora kandi akabuvaho atarengeje manda zemewe n’amategeko.

Umuntu wa vuba uherutse kuva ku butegetsi ni Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania kugera mu mpera z’umwaka ushize.

Kikwete ari hafi kuva ku butegetsi ibitangazamakuru bimwe na bimwe muri Tanzania byakomeje kuvuga yuko ashobora kuzegukana icyo gihembo gifite amafaranga atubutse kurusha ikindi icyo aricyo cyose ku isi.

-2991.jpg

Jakaya Mrisho Kikwete

Impamvu Kikwete ategukanye icyo gihembo umuntu ashobora kuzibazaho. Kikwete yagiye ku butegetsi mu buryo bwemewe n’amategeko anarangije manda ye ya kabiri abuvaho ataruhanyije.

Ariko ubutegetsi bwa Kikwete bwaranzwe n’icyo umuntu yakwita imyanda mu mitegekere, harimo Corruption na za Ruswa z’amako yose kugeza n’aho byanateye umujinya abaterankunga bagahagarika zimwe mu mfashanyo !

Ubwo butegetsi bwa Kikwete kandi bwigeze kwirukana Abanyarwanda babaga muri icyo gihugu n’abatanzania bamwe na bamwe bakabigwamo nta kuntu bitamugabanyirije amanota. Uko Kikwete kandi yagendaga akorana amanama n’abantu badashobotse nk’abo muri FDLR nabyo Mo Ibrahim Foundation ntabwo yabura kubimuhanira !

Uwatsindiye igihembo cya Mo Ibrahim Foundation ahita ahabwa miliyoni eshanu z’amadolari, akazakomeza ahabwa amadolari ibihumbi 200 buri mwaka kugeza apfuye !

-2992.jpg

Hekifepunye Pohamba

Agihembo cy’ubushize 2014 icyo gihembo kegukanywe na Hekifepunye Pohamba wahoze ari Perezida wa Namibia.

Abandi bakegukanye ni Joaquim Chissano wahoze ayoboye Mozambique (2007), Festus Mogaye wahoze ayoboye Botswana (2008) na Pedro Pires wahoze ayoboye Cabe Verde (2011).

Casmiry Kayumba

2016-06-16
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali

Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali

Editorial 16 Jul 2016
Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Editorial 17 Jul 2025
Abanyarwenya Siriki na Souké bari  mu Rwanda

Abanyarwenya Siriki na Souké bari mu Rwanda

Editorial 12 Jun 2017
Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere

Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere

Editorial 03 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yaganiriye na Magufuli ku bucuruzi, ubuhahirane na politiki
POLITIKI

Kagame yaganiriye na Magufuli ku bucuruzi, ubuhahirane na politiki

Editorial 08 Mar 2019
Perezda Lungu yamaze kugera mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezda Lungu yamaze kugera mu Rwanda

Editorial 21 Feb 2018
Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 23 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru