Igihembo cy’amadolari miliyoni eshanu gitangwa na Mo Ibrahim Foundation cyabuze ucyegukana mu mwaka ushize wa 2015.
Salim Ahmed Salim ukuriye akanama gatanga icyo gihembo yatangaje muri iki cyumweru yuko nta muntu numwe wujuje ibisabwa mu mwaka ushize ngo abe yakwegukana icyo gihembo.
Icyo gihembo kitiriwe umuherwe Mo Ibrahim gihabwa umukuru w’igihugu wacyuye igihe mu gihe cya vuba akaba yararanzwe n’imikorere myiza ku gihugu cye. Uwo muntu kandi agomba kuba yaragiye ku butegetsi binyuze mu matora kandi akabuvaho atarengeje manda zemewe n’amategeko.
Umuntu wa vuba uherutse kuva ku butegetsi ni Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania kugera mu mpera z’umwaka ushize.
Kikwete ari hafi kuva ku butegetsi ibitangazamakuru bimwe na bimwe muri Tanzania byakomeje kuvuga yuko ashobora kuzegukana icyo gihembo gifite amafaranga atubutse kurusha ikindi icyo aricyo cyose ku isi.
Jakaya Mrisho Kikwete
Impamvu Kikwete ategukanye icyo gihembo umuntu ashobora kuzibazaho. Kikwete yagiye ku butegetsi mu buryo bwemewe n’amategeko anarangije manda ye ya kabiri abuvaho ataruhanyije.
Ariko ubutegetsi bwa Kikwete bwaranzwe n’icyo umuntu yakwita imyanda mu mitegekere, harimo Corruption na za Ruswa z’amako yose kugeza n’aho byanateye umujinya abaterankunga bagahagarika zimwe mu mfashanyo !
Ubwo butegetsi bwa Kikwete kandi bwigeze kwirukana Abanyarwanda babaga muri icyo gihugu n’abatanzania bamwe na bamwe bakabigwamo nta kuntu bitamugabanyirije amanota. Uko Kikwete kandi yagendaga akorana amanama n’abantu badashobotse nk’abo muri FDLR nabyo Mo Ibrahim Foundation ntabwo yabura kubimuhanira !
Uwatsindiye igihembo cya Mo Ibrahim Foundation ahita ahabwa miliyoni eshanu z’amadolari, akazakomeza ahabwa amadolari ibihumbi 200 buri mwaka kugeza apfuye !
Hekifepunye Pohamba
Agihembo cy’ubushize 2014 icyo gihembo kegukanywe na Hekifepunye Pohamba wahoze ari Perezida wa Namibia.
Abandi bakegukanye ni Joaquim Chissano wahoze ayoboye Mozambique (2007), Festus Mogaye wahoze ayoboye Botswana (2008) na Pedro Pires wahoze ayoboye Cabe Verde (2011).
Casmiry Kayumba