• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza ry’urwego rw’umutekano-IGP Gasana

Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza ry’urwego rw’umutekano-IGP Gasana

Ubwanditsi 18 Jun 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K Gasana yavuze ko U Rwanda rwizera ko amahugurwa afite ireme ari inkingi ya mwamba y’iterambere n’imikorere myiza y’inzego harimo urw’umutekano.

Ibi IGP Gasana yabivuze ku itariki 17 Kamena ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi icumi y’abapolisi baturuka mu bihugu bigize Umutwe wo gutabara aho rukomeye (East African Standby Force-EASF) yaberaga mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 54 barimo abaturuka mu bihugu bigize EASF n’abo mu gihugu cya Denmark.

Mu ijambo rye, IGP Gasana yashimye abayasoje kubera ko bakurikiye neza amasomo. Yakomeje avuga ko amahugurwa ari ingenzi kubera ko yongerera ubumenyi abapolisi bwo kurwanya ibyaha by’inzaduka.

Yababwiye ati, “Ndahamya ndashidikanya ko ubumenyi mwungutse buzabafasha gusohoza inshingano zanyu neza. Mu Rwanda, dushyira imbaraga kandi duha agaciro amahugurwa afite ireme kubera ko ari cyo kintu cy’ingenzi ku mukozi.”

Abitabiriye ayo mahugurwa bahawe kandi ubumenyi ku mirimo yo mu butumwa bw’amahoro , indangagaciro z’uyikora, n’inshingano za EASF.

IGP Gasana yagize ati,” Turasabwa kunoza ubufatanye binyuze mu guhanahana amakuru kugira ngo tubashe kurwanya ibyaha ndengamipaka birimo iterabwoba.”

Mu gihe bigaga, abasoje ayo mahugurwa baturuka muri Comoros, Denmark, Ethiopia, Kenya, Uganda, Sudan n’Urwanda basobanuriwe akamaro k’amahugurwa nk’ayo yateguwe ku bufatanye bwa EASF na Germany International Cooperation (GIZ).

Umujyanama Mukuru muri EASF, Assistant Police Commissioner Pelle Redder wari uhagarariye Guverinoma ya Danmark muri uwo muhango wo gusoza ayo mahugurwa yagize ati,”Aya mahugurwa ni ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Denmark n’ibihugu bigize EASF.”

Umwe mu bayasoje, Superintendent Kim Refshammer yashimye Polisi y’u Rwanda avuga ko amahugurwa we na bagenzi be basoje yateguwe neza.

Yagize kandi ati,”Twigishijwe n’impuguke mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro kandi twungutse byinshi muri uru rwego.”

-3014.jpg

-3013.jpg

-3012.jpg

Amahugurwa nk’aya agamije guha ubumenyi abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro ku mugabane wa Afurika ni yo ya mbere ateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, akaba yarategurwaga n’Umuryango w’Abibumbye harimo ayabereye mu Rwanda.

RNP

2016-06-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Ubwanditsi 29 Dec 2016
Muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” yahitanye ababarirwa mu 6.000 mu myaka 2 gusa.

Muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” yahitanye ababarirwa mu 6.000 mu myaka 2 gusa.

Ubwanditsi 09 May 2023
Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2017 asaba abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2017 asaba abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda

Ubwanditsi 04 Jan 2017
Uganda: Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Uganda: Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Ubwanditsi 26 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen Semugeshi wabaga muri FDLR yagejejwe mu Rwanda
Mu Rwanda

Gen Semugeshi wabaga muri FDLR yagejejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 09 Mar 2017
Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]
ITOHOZA

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 12 Jun 2017

KURANGISHA ICYANGOMBWA CY’UBUTAKA CYATAKAYE

Ubwanditsi 02 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru