Ikipe yiganjemo abakinnyi bakiniye Amavubi m myaka ishize, hanarimo benshi bafashije u Rwanda gukina igikombe cy’Africa mu mwaka wa 2004, iresurana n’ikipe y’abahoze bakinira Uganda mu myaka yashize.
Amavubi ikigihe yari agiye gukina umkino wambere muri Can 2002
Ndikumana Hamadi katauti, Karekezi Olivier, Kadubiri Ashiraf, Jimmy Mulisa, Eric Nshimiyimana n’abandi, bakaba bazaba besurana n’abagacishijeho mu gihugu cya Uganda muri iyi myaka yashize.
Ku ruhande rw’Amavubi, hakaba haraza kuba hanarimo abakinnyi bahoze bakinira u Rwanda mu myaka yo ha mbere, barimo Runuya, Tigana, Kayiranga jean Baptiste n’abandi.
Rwandan Legends v Uganda Legends…
Abazakinira u Rwanda : Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Katauti Hamadi Ndikumana, Said Abedi Makasi, Ntaganda Elias, Eric Nshimiyimana, Karim Kamanzi,Nkuzingoma Ramadhan, Uwimana Abdul, Bagumaho Hamisi, Didier Bizimana, Muhamud Mosi, Nshimiyimana Canisius, Kayiranga Jean Baptiste, Rutagengwa Charles, Gatera Alphonse, Kadubiri Ashraf, Bokota Labama, Rudasingwa Longin (Coach) na Kanyankore Yaounde Gilbert (Coach).
Abazakinira Uganda: Sam Kawalya, James Odoch, George Ssemwogere, Hassan Mubiru, Abubakar Tabula, Joseph Mutyaba,Kefa Kisala, David Obua, Andy Lule, Vincent Kayizi, Johnson Bagole, Philip Ssozi, Hakim Magumba, Obwiny Philip, Joseph Kabagambe, Willy Kyambadde, Fred Tamale, Wasswa Bossa, Dan Ntale na Katerega Muhamod.
Uyu mukino uraba kuri uyu wa 4, tariki ya 30 Kamena kuri Sitade Amahoro i Remera, guhera i saa 16H00 z’amanywa.
Kwinjira muri uyu mukino, ni amafaranga 1000, 2000, 3000 n’i 10 000.
Amafaranga azavamo, akazifashishwa, bafasha umuryango wa Jean Marie Ntagwabira, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye, ndetse habe hanafashwa abakinnyi bakiniye Amavubi, kuri ubu batifashije.
Mutabazi Fils