Ubutegetsi muri Tanzania buravuga ko bwababajwe mu buryo bukomeye n’Abanyarwanda batatu baguye mu mpanuka y’imodoka, yafashwe n’inkongi y’umuriro, bagahiramo.
Iyi mpanuka yabereye mu Ntara ya Kagera muri iki cyumweru, Abanyarwanda batatu bose barimo bahiramo.
Iyi modoka yari ifite pulake RAB 229 B, y’ikigo MERCI, ngo yataye umuhanda ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro.
Abapfuye ni Hategekimana jean Theogene w’imyaka 30, Bizimungu Shaban w’imyaka 29 na Alafa Ndovayo w’imyaka 32 we wapfuye ajyanwe mu bitaro bya Nyamiyaga.
Salim Kijuu umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kagera muri Tanzania, yavuze ko iki gihugu cyifatanyije n’u Rwanda muri aka kababaro.
Salim Kijuu yagize ati “Twifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo muri aka kababaro, ndizera ko Imana izabafasha mugakomeza kwihangana.”
Iyi mpanuka yabereye ku muhanda Lusahungu-Rusumo, ubwo umushoferi wari uyitwaye yataga umuhanda.
Salim Kijuu umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kagera muri Tanzania
Aka gace kabereyemo impanuka kakaba kagizwe n’imisozi miremire ndetse n’amakorosi menshi, nk’uko Ikinyamakuru Daily News dukesha iyi nkuru kibitangaza.