Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona yakatiwe n’urukiko rwo muri Esipanye gufungwa mu gihe cy’amezi 21 nyuma yo guhamwa n’icyaha yari akurikiranweho cyo kunyereza nkana imisoro ya Leta.
Ubwo baheruka mu rukiko Lionel Messi na Se umubyara bari basabiwe n’ubushinjacyaha kuba bahanishwa igifungo cy’amezi agera kuri 22 bitewe n’akayabo k’amayero 4,000,000, ni ukuvuga asaga 3,400,000,000 mu mafaranga y’u Rwanda, urukiko rukaba rwanzuye gufunga amezi 21 uyu mukinnyi w’icyamamare ku isi.
Nubwo yakatiwe, Messi hari igihe atajya muri gereza bitewe nuko amategeko muri Espagne agena ko igihano kiri munsi y’imyaka ibiri umuntu ashobora kugikora ari hanze mu mirimo nsimburagifungo cyangwa akaba yakwishyura amafaranga ahwanye nicyo gihano nkuko tubikesha Ikinyamakuru France 24 cyandikirwa mu Bufaransa. Usibye Lionel Messi wakatiwe icyo gifungo, Se umubyara ariwe Jorge Horacio Messi yahanishijwe gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 z’Amayero.