• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Impamvu u Budage bwabaye indiri ya FDLR

Impamvu u Budage bwabaye indiri ya FDLR

Ubwanditsi 24 Jun 2016 ITOHOZA

Kugeza mu mwaka ushize, umutwe wa FDLR, urwanya Leta y’u Rwanda wasize ukoze jenoside mu Rwanda, wafataga u Budage nk’indiri yawo.

Umunyamakuru Simone Schlindwein wasuye abarwanyi ba FDLR ahamya ko bakunda u Budage ku buryo budasanzwe .

Ati” Benshi bafana ikipe ya Bayern Munich abandi Stuttgart, bose bazi Angela Merkel, naho bamwe bavuga ururimi rw’Ikidage.”

Ariko se ni gute umutwe w’intagondwa, ushinjwa ubugizi bwa nabi, Jenoside, ibyaha by’intambara n’iby’ibasiye inyokomuntu wiyumvamo igihugu cy’u Budage, cya mbere gikize ku mugabane w’u Burayi?

-3032.jpg

Ignace Murwanashyaka

Ibi bifite inkomoko ku wahoze ayoboye FDLR, Ignace Murwanashyaka wabaye igihe kinini mu Budage. Uyu mugabo wakatiwe gufungwa imyaka 13, yaje mu Budage mu mpera za 1980 ubwo yigaga muri kaminuza ya Bonn. Nyuma yaho yahawe ubuhungiro akomeza kuyoborera ibikorwa bya FDLR mu mujyi wa Mannheim kugeza ubwo yatawe muri yombi mu 2009.

Murwanashyaka n’umwungirije, Straton Musoni bayoboraga ibikorwa bya FDLR bakoresheje ubutumwa bugufi, ubwo kuri internet na telefoni.

Mu gitabo giherutse gusohoka, “Tatort Kongo-Prozess in Deutschland” (Crime scene Congo – Trial in Germany) abanditsi Simone Schlindwein, Dominic Johnson na Bianca Schmolze bagarutse ku marorerwa FDLR imaze imyaka 20 ikorera mu Burasirazuba bwa Congo n’isano uyu mutwe ufitanye n’u Budage.

Urukiko rwo muri Stuttgart rwakatiye Murwanashyaka gufungwa imyaka 13 kubera ibyaha by’intambara no kuyobora umutwe w’iterabwoba. Uwari umwungirije, Straton Musoni nawe yahamwe n’icyaha cyo kuyobora umutwe w’iterabwoba akatirwa gufungwa imyaka 8.

-3031.jpg

FDLR

Isano rya FDLR n’u Budage

Hashize imyaka ibarirwa mu ijana u Budage bukoronije u Rwanda. Icyo gihugu cyambuwe u Rwanda ruhabwa u Bubiligi mu 1918. Ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge mu 1962, u Budage bwatangiye kugirana umubano na Leta zagiyeho nubwo zarangwaga n’irondamoko.

Muri icyo gihe Abanyarwanda benshi bagiye kwiga muri kaminuza z’u Budage, barimo na Murwanashyaka na Musoni. Harimo kandi n’uyoboye FDLR muri iki gihe, Sylvestre Mudacumura watojwe n’igisirikare cy’u Budage, Bundeswehr.

Nyuma yo gusiga bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mudacumura na bagenzi be bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bamaze imyaka 22 mu bwicanyi, iterabwoba n’ubujura bw’amabuye y’agaciro, imbaho n’amakara.

Mu rubanza rwa Murwanashyaka na Musoni humvikanye ubuhamya bw’umugore wahawe izina rya Z6 wavuze uko yajombwe icyuma mu itako, agafatwa ku ngufu umugabo we areba. Uyu mugore yavuze ko umukobwa wabo w’imyaka 13 nawe yasambanyijwe n’abarwanyi batanu bikurikiranya.

Nyuma yaho ngo umuryango wabo wajyanwe mu ishyamba aho uwo mutegarugori yashowe mu bucakara bwo gusambanywa ku gahato. Yaje gutoroka nyuma y’amezi arindwi.

-3033.jpg

Impunzi na ex.FAR bahungira muri Congo

Nubwo muri urwo rubanza byagoranye kubona ubuhamya bushinja FDLR kubera amikoro , imiryango nka Human Rights Watch (HRW) isanga gukatirwa kwa Murwanashyaka na Musoni kwareretse FDLR ko nta bucuti bwihariye ifitanye n’u Budage.

Umukozi wa HRW witwa Simone Schlindwein yagize ati” FDLR yahoze ifata u Budage nk’umufatanyabikorwa wayo, hari n’ababubonaga nk’iwabo ha kabiri. Ariko ntituzemera ko ibyaha byo muri Congo biyoborerwa cyangwa bishyigikirirwa mu Budage.”

-19.gif

Gen. Mudacumura Sylivestre ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ( Uri inyuma ya Habyarimana) aha Kinani yari yasuye kurugamba, aho Inzirabwoba zarwanaga n’INKOTANYI. Hagati ni Gen. Gastari

Gufatwa kwa Murwanashyaka na Musoni kwaciye intege FDLR cyane. Ingabo za Congo, FARDC, zivuga ko zagabye ibitero kuri uyu mutwe ndetse muri Gicurasi 2016 zavuze ko zafashe umuyobozi wayo, Leopold Mujyambere.

Kuri ubu kandi uyu mutwe wacitsemo ibice, Bamwe mu barwanyi bakuru bavugwaho kwiyomora kuri FDLR bagashinga umutwe wabo, CNRD, uyobowe na Wilson Irategeka nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye kigahitana batanu.

Amakuru avuga ko Irategeka n’umuyobozi wa FDLR, Victor Byiringiro baba barapfuye ibintu bitandukanye birimo no kwitandukanya na Gen. Mudacumura ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

-3030.jpg

Ignace Murwanashyaka (Iburyo) na Straton Musoni (Ibumoso) (Internet)

Source : DW.COM

2016-06-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe  umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu

CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu

Ubwanditsi 10 Apr 2018
RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

Ubwanditsi 09 Jan 2020
Mu gatsiko kiyise « Amahoriwacu » ishyamba si ryeru

Mu gatsiko kiyise « Amahoriwacu » ishyamba si ryeru

Ubwanditsi 14 Sep 2016
Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Ubwanditsi 12 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana
Mu Mahanga

Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Ubwanditsi 19 Jun 2016
Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom
INKURU NYAMUKURU

Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom

Ubwanditsi 20 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru