• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Pistorius wivuganye umukunzi we yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

Pistorius wivuganye umukunzi we yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

Ubwanditsi 06 Jul 2016 IMIKINO

Oscar Pistorius, Umunyafurika y’Epfo wamamare mu mikino yo gusiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abafite ubumuga, yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga rwa Pretoria, gufungwa imyaka 6 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umukunzi we.

Hari ku munsi w’abakundana(Valentine’s day), ku itariki ya 14 Gashyantare 2013, ubwo Pistorius yicaga arashe amasasu ane Reeva Steenkamp, umukunzi we, ku mpamvu yagaragaje ko yamwitiranyije n’ibisambo.

Nyuma y’imyaka itatu yisobanura mu nkiko zo muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa 6 Nyakanga 2016, inkuru nyinshi zirirwaga zivugwa kuri kiriya cyamamare, zashojwe n’igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu yahawe n’umucamanza Thokozile Masipa.

Ni igihano ‘gito cyane’ ugereranyije n’icyo benshi bari bategereje bitewe n’uko umushinjacyaha yari yabanjije kumusabira gufungwa nibura imyaka 15, bikaba bigaragara ko cyanakiriwe neza na benshi nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyabyanditse.

Andrew Fawcett, umwunganizi wa Pistorius, yagize ati “Twubashye icyemezo cy’umucamanza Masipa kandi ntabwo tuzajurira.”

Ku ruhande rw’abashyigikiye umuryango wa nyakwigendera Steenkamp bagaragaje ko amategeko yakoze akazi kayo, bityo ko ngo nta kindi bakongera gukora.

Doup De Bruyn, umwunganizi mu mategeko, wari uhagarariye umuryango wa Steenkamp, yavuze ko “nta cyo umuryango wakora ku mwanzuro w’urukiko. Nta kizagarura Reeva. Icyiza cyo gukora ni ugukomeza kwituriza.”

Pistorius yamamaye ku Isi hose mu mikino Olempike na Paralempike yabereye i London mu Bwongereza mu mwaka wa 2012, ubwo yageraga muri kimwe cya kabiri cy’irangiza mu marushanwa y’abasiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abafite ubumuga basiganwa muri metero 200.

Amwe mu mateka ya Pistorius

-3198.jpg

Wikipedia.org ivuga ko amazina bwite y’iki cyamamare, ari Oscar Leonard Carl Pistorius, yavutse ku wa 22 Ugushyingo 1986, avukana ubumuga bw’amaguru yombi bwahereye munsi y’amavi, ni ubumuga ngo bwamufashe amaze amezi 11 avutse.

Uyu musore wamamaye mu mikino yo gusiganwa ku maguru (athletisme) ndetse agasiganwa n’abadafite ubumuga, yavukiye mu rusisiro rwa Sandton, ruri mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, afite uburebure bwa metero 1.84, afite kandi ibilo 80.6

2016-07-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya

Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya

Ubwanditsi 03 Dec 2016
Safi Madiba ngo yaba yiteguye kurushinga na Parfine Umutesi

Safi Madiba ngo yaba yiteguye kurushinga na Parfine Umutesi

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Mu mukino w’ikirarane, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-0 ifata umwanya wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda

Mu mukino w’ikirarane, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-0 ifata umwanya wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 27 Nov 2024
Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali

Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali

Ubwanditsi 23 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero
Mu Mahanga

Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero

Ubwanditsi 17 Jan 2019
Amateka y’Abaperezida 10 bamaze ku butegetsi igihe kirekire kurusha abandi muri Afurika ( Yavuguruwe )
POLITIKI

Amateka y’Abaperezida 10 bamaze ku butegetsi igihe kirekire kurusha abandi muri Afurika ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika
Amakuru

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika

RUSHYASHYA 23 Aug 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru