Oscar Pistorius, Umunyafurika y’Epfo wamamare mu mikino yo gusiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abafite ubumuga, yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga rwa Pretoria, gufungwa imyaka 6 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umukunzi we.
Hari ku munsi w’abakundana(Valentine’s day), ku itariki ya 14 Gashyantare 2013, ubwo Pistorius yicaga arashe amasasu ane Reeva Steenkamp, umukunzi we, ku mpamvu yagaragaje ko yamwitiranyije n’ibisambo.
Nyuma y’imyaka itatu yisobanura mu nkiko zo muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa 6 Nyakanga 2016, inkuru nyinshi zirirwaga zivugwa kuri kiriya cyamamare, zashojwe n’igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu yahawe n’umucamanza Thokozile Masipa.
Ni igihano ‘gito cyane’ ugereranyije n’icyo benshi bari bategereje bitewe n’uko umushinjacyaha yari yabanjije kumusabira gufungwa nibura imyaka 15, bikaba bigaragara ko cyanakiriwe neza na benshi nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyabyanditse.
Andrew Fawcett, umwunganizi wa Pistorius, yagize ati “Twubashye icyemezo cy’umucamanza Masipa kandi ntabwo tuzajurira.”
Ku ruhande rw’abashyigikiye umuryango wa nyakwigendera Steenkamp bagaragaje ko amategeko yakoze akazi kayo, bityo ko ngo nta kindi bakongera gukora.
Doup De Bruyn, umwunganizi mu mategeko, wari uhagarariye umuryango wa Steenkamp, yavuze ko “nta cyo umuryango wakora ku mwanzuro w’urukiko. Nta kizagarura Reeva. Icyiza cyo gukora ni ugukomeza kwituriza.”
Pistorius yamamaye ku Isi hose mu mikino Olempike na Paralempike yabereye i London mu Bwongereza mu mwaka wa 2012, ubwo yageraga muri kimwe cya kabiri cy’irangiza mu marushanwa y’abasiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abafite ubumuga basiganwa muri metero 200.
Amwe mu mateka ya Pistorius
Wikipedia.org ivuga ko amazina bwite y’iki cyamamare, ari Oscar Leonard Carl Pistorius, yavutse ku wa 22 Ugushyingo 1986, avukana ubumuga bw’amaguru yombi bwahereye munsi y’amavi, ni ubumuga ngo bwamufashe amaze amezi 11 avutse.
Uyu musore wamamaye mu mikino yo gusiganwa ku maguru (athletisme) ndetse agasiganwa n’abadafite ubumuga, yavukiye mu rusisiro rwa Sandton, ruri mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, afite uburebure bwa metero 1.84, afite kandi ibilo 80.6