Mu kiganiro n’abanyamakuru ari i Kigali, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, amaze kwemeza ko Jenoside yakorewe Abanyarwanda n’iyakorewe Abayahudi, yabigishije ko bagomba kwirwanaho nta we bahanze amaso.
Ari imbere ya Perezida Paul Kagame n’itangazamakuru, Minisitiri Netanyahu kandi yavuze ko hagomba kubaho ingufu zikomeye mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubwo yagarukaga mu guhangana na Jenoside ndetse n’abayihakana, Minisitiri Netanyahu yagize ati “Guhangana na Jenoside n’abayihakana, hagomba kubaho kuvugisha ukuri, iyi ni intambara ikomeza, tugomba kumenya ko nta n’umwe uzaturwanaho mu gihe twe ubwacu tutirwanyeho, tugomba kandi kugira imbaraga zo kwirwanaho.”
Netanyahu yavuze ko yasuye umugabane wa Afurika kubera ko uyu ari umugabane urimo gutera imbere. Yavuze ko ubundi Afurika itahabwaga amahirwe yakagombye kuba ifite.
Uyu muyobozi wa Guverinoma ya Israel, yakomeje agira ati “Israel n’u Rwanda bisangiye amateka mabi, gusa nanone ibihugu byacu byombi birimo gutera imbere cyane, Perezida Kagame yasuye Israel mu bihe bitandukanye, kuri njye ni icyubahiro gikomeye kuba ndi hano mu gihugu cyiza cyane.”
Iki kiganiro n’abanyamakuru cyabaye, ubwo uyu mushyitsi na perezida Kagame wamwakiriye, bari bavuye gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yavuze ko yishimiye cyane kwakira Netanyahu mu Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko Leta y’u Rwanda itigeze ikora ibinyuranye n’ibiri mu byo Abanyarwanda bashaka, iki kikaba ari na cyo gisobanura cya demokarasi.
Umukuru w’igihugu yagize ati “Bitewe n’amakuba twahuye na yo, byaduhaye gahunda yo gukora ariko tugakora tugendeye ku byo abaturage bacu bashaka.”
Perezida Kagame yunzemo ati “Dufite ubushobozi bwo guhangana n’uko Jenoside yabaye mu Rwanda no muri Israel itakongera kuba ukundi mu bihugu byacu, gusa tugomba kubaka ubushobozi bwacu ku buryo twumva ko tutazongera kugira abaturage bakora Jenoside, tugomba kandi gushyiraho ingamba zihangana n’abahakana Jenoside.”
Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yaganiriye n’abanyamakuru, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi aho yatangaje ko agendeye ku byo yahabonye, byakomeje kumwibutsa Jenoside yakorewe abaturage be mu mwaka wa 1945.
Iki gihugu nubwo cyahuye n’iyi Jenoside, kugeza ubu kiri mu bihugu byubashywe ku ruhando mpuzamahanga, bitewe n’uburyo cyabatse igisirikare gikomeye, cyahangana n’uwashaka kukigabaho igitero uko cyaba kimeze kose.
Kubera uburyo Israel iri mu bihugu byanzwe mu karere iherereyemo, cyubatse uburyo bw’ikoranabuhanga mu bya gisirikare buzwi nka Iron dome, ibyuma bishwanyaguza ibisasu bije mu kirere cya Israel.
Netanyahu yagize ati, “Nunanirwa kwirinda nta wundi uzakurinda.”
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na Perezida Kagame mu kiganiro n’Abanyamakuru
U Rwanda na Israel byashyize kandi umukono ku masezerano y’ubufannye mu bijyanye n’ubuhinzi.
Israel nubwo ari igihugu kigizwe cyane n’ubutayu, ikungahaye ku buhinzi bitewe n’ikoranabuhanga bamaze kugeraho ririmo iyo kuhurira imyaka.