Tariki ya 6 Nyakanga 2016, Urukiko ruburanisha imanza rw’i Paris rwahamije icyaha cya Jenoside Ngenzi Octavien na Barahira Tito, rubakatira igihano cyo gufungwa burundu.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yishimiye umwanzuro w’Urukiko ruca imanza rw’I Paris rwahamije ibyaha Ngenzi Octavien na Barahira Tito ku byo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kabarondo.
Barahira Tito yabaye burugumesitiri wa Komine Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1986. Yaje gusimburwa na Ngenzi Octavien. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Barahira yabaye umuyobozi wa Electrogaz muri Kabarondo, akaba na perezida w’ishyaka rya MRND aho I Kabarondo.
Yitabiriye anayobora inama zacurirwagamo imigambi yo kumaraho Abatutsi. Yakoresheje ububasha yari afite mu gushishikariza abantu kwica Abatutsi.
Muri Mata 1994, Barahira yashyize hamwe anayobora Interahamwe zitwaje imihoro zerekeza ku kiliziya ya Kabarondo, aho abari bahahungiye bose biciwemo.
Yashishikarije abantu gukora jenoside, ayobora Interahamwe, akazigurira inzoga kugira ngo azishishikarize kwica Abatutsi. Yakanguriye Interahamwe gutangira kwica Abatutsi ashimangira ko ahandi mu bice by’igihugu ubwicanyi bwatangiye. Ni bwo ubwicanyi bwahise butangira I Nyakabungo no muri Cyinzovu.
Barahira Tito yavanguye abantu bari mu nama abagabanyamo ibice bibiri. Igice kimwe cyagiye kwica i Nyabisenga, ikindi kijya kwica muri Cyinzovu aho inama yari yabereye.
Abatutsi amagana n’amagana barishwe mu gice cya Kabarondo, bicirwa mu nzu zabo no kuri za bariyeri barwanira guhungira muri za kiliziya cyangwa bashaka kwambuka ngo bajye muri Repubulika ya Tanzaniya.
Tariki 12 Mata 1994, Barahira Tito we ubwe yishe Kabayire, Budugura Jean Damascène, Bureriya, Guido, Mwiza Françoise, Ngango Théoneste, Ruganintwari, Ntirushwamaboko François n’umuryango we. Ni we ubwe watanze itegeko ryo kwica umukecuru witwaga Mukaruhigira Joséphine wamutakambiye amusaba kutamwica amubwira ko ari umuhutukazi. Nyamara Barahira yabwirije abicanyi be kumukurikira no kumurangiriza ubuzima.
Tariki 13 Mata 1994, saa tatu za mu gitondo, Barahira Tito n’Interahamwe ze bagabye igitero bica Abatutsi barenga ibihumbi bibiri bari bahungiye muri kiliziya ya Kabarondo. Muri ubwo bwicanyi bwose bwakorewe Abatutsi, Barahira Tito yari afatanyije n’izindi nterahamwe zizwi nka: Mukasa Turatsinze,Mumvano, Mugarasi, Bigirumwami, Ntazinda, Rutanga, Rupaca, Kanonko n’abandi.
Mugenzi we Ngenzi Octavien (alias Ntaganira Jean-Marie Vianney), nawe yahoze ari burugumesitiri wa Komine Kabarondo na perezida wa MRND waho. Yasimbuye Barahira Tito kuri uwo mwanya. Nawe yayoboye ubwicanyi bwabereye muri kiliziya ya Kabarondo muri Mata 1994.
Abatutsi baturutse hirya no hino muri Perefegitura ya Kibungo, bari bizeye kubona amakiriro muri kiliziya ya Kabarondo. Ngenzi we ubwe yatwaye abicanyi. Abatutsi benshi bari baturanye nawe ndetse bamwe ari n’inshuti ze ,baramutakambiye ngo arengere ubuzima bwabo ariko yaranze akomeza kuyobora ubwicanyi.
Hagati ya Mata na Nyakanga 1994, Ngenzi Octavien yashinze ishyirahamwe ry’ubwicanyi afatanyije n’ubutegetsi bwariho n’abayobozi b’Interahamwe, yumvikanye n’ubutegetsi bwa gisivile n’ubwa gisirikare maze batanga imbunda banigisha iryo shyirahamwe kuzikoresha. We ubwe yagize uruhare mu myitozo yahawe agatsiko k’abicanyi kiswe “bataillon Simba” n’akandi kitwaga Abarinda. Ni we ubwe wari uyoboye iyo mitwe yombi kandi ku mabwiriza ye, iyo mitwe yishe Abatutsi benshi, by’umwihariko muri Komine Kabarondo no muri Perefegitura ya Kibungo muri Rusange. Nawe ubwe yari afite imbunda kandi akayobora ubwicanyi.
Ni we ubwe wicishije abitwa Edita, Muhutu, Rudasingwa, Nyirankware, Uwimpundu Vestine na Musonera Jérôme.
Yakomeje kuyobora no kugira inama Interahamwe zitwaraga gisirikare kandi yari azi neza ko nta kindi zikora atari ukwica no gusenya ibintu.
Mu kwishimira icyemezo cy’Urukiko ruca imanza rw’I Paris, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yizeyeko ubucamanza bw’Ubufaransa buzacira imanza abantu bose bakoze Jenoside mu Rwanda baba mu gihugu cy’Ubufaransa.
Byagaragaye kenshi ko ubucamanza bw’Ubufaransa bwanga kwohereza mu Rwanda abakoze jenoside bahungiye mu Bufaransa. Ubwo bucamanza bwagiye bunafata ibyemezo byo kudakurikirana abicanyi, hirengagijwe ibimenyetso simusiga biriho, nk’uko byabaye kuri dosiye ya padiri Munyeshyaka Wenceslas.
CNLG irasaba ko n’abandi bicanyi bari k’ubutaka bw’u Bufaransa bakurikiranwa bakagezwa imbere y’ubutabera.
CNLG yifatanije n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe i Kabarondo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi yihanganishije abacitse ku icumu.
Dr BIZIMANA Jean Damascène
Umunyamabanga Nshingwabikorwa