Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya ibyaha ku itariki 7 Nyakanga yakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Nyanza.
Igikorwa nyiri zina cyabereye mu Mujyi w’aka karere, ni mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, aha hakaba hari hateraniye abantu bagera ku 3500 barimo abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye byo muri uyu Mujyi, abawutuyemo, n’abawukoreramo imirimo itandukanye.
Aganira na bo, Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge kabarizwa mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’Ubugenzacyaha (CID), Superintendent of Police (SP) Christophe Semuhungu yababwiye ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zo kubikoresha no kubikwirakwiza, n’uko bagira uruhare mu kubirwanya.
Yababwiye ko ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu Rwanda harimo ibivanwa hanze y’igihugu nk’urumogi, n’inzoga zitemewe zengerwa hirya no hino mu gihugu nka Muriture, Ibikwangari, n’izindi.
SP Semuhungu yabasobanuriye ko ibi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yagize ati,”Ibi byaha ndetse n’ibindi ntarondoye ababinyoye babikora kubera ko nta mutimanama baba bafite. Ubwo mumaze gusobanukirwa ububi bwabyo murasabwa rero kubyirinda kandi mugire uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.”
Yabwiye kandi abari aho ati,” Nta cyiza cyabyo. Ndizera ko mujya mwirebera ubwanyu uko bigenza ababinyoye. Abantu bamwe babyishoramo bibwira ko bagiye gukira; ariko aho kubakiza birabakenesha kuko iyo babifatanwe barafungwa; ndetse bagacibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa.”
Yakomeje ababwira ati,”Hari abantu bibwira ko kubinywa bituma umuntu yibagirwa ibibazo yari afite; ariko aho kubyibagirwa bituma ahubwo akora ibyaha.”
Yasoje ubutumwa bwe abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza, kandi bagatanga amakuru y’ababikora.
Mu ijambo rye, Umuyobozi mukuru ushinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima, Dr Turate Innocent yasobanuriye abari aho ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu, cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa gitewe mu rushinge, n’ubundi buryo bwose cyafatwamo.
Yakomeje ababwira ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge.
Dr Turate yababwiye ko ibiyobyabwenge bitera ababinywa uburwayi butandukanye, maze abasaba kunywa ibinyobywa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Umutesi Solange yashimye abatanze ibiganiro,kandi asaba ababihawe kwirinda ibiyobyabwenge no gukurikiza inama bagiriwe.
RNP