• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyepfo

Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyepfo

Ubwanditsi 08 Jul 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya ibyaha ku itariki 7 Nyakanga yakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Nyanza.

Igikorwa nyiri zina cyabereye mu Mujyi w’aka karere, ni mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, aha hakaba hari hateraniye abantu bagera ku 3500 barimo abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye byo muri uyu Mujyi, abawutuyemo, n’abawukoreramo imirimo itandukanye.

Aganira na bo, Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge kabarizwa mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’Ubugenzacyaha (CID), Superintendent of Police (SP) Christophe Semuhungu yababwiye ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zo kubikoresha no kubikwirakwiza, n’uko bagira uruhare mu kubirwanya.

Yababwiye ko ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu Rwanda harimo ibivanwa hanze y’igihugu nk’urumogi, n’inzoga zitemewe zengerwa hirya no hino mu gihugu nka Muriture, Ibikwangari, n’izindi.

SP Semuhungu yabasobanuriye ko ibi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati,”Ibi byaha ndetse n’ibindi ntarondoye ababinyoye babikora kubera ko nta mutimanama baba bafite. Ubwo mumaze gusobanukirwa ububi bwabyo murasabwa rero kubyirinda kandi mugire uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.”

Yabwiye kandi abari aho ati,” Nta cyiza cyabyo. Ndizera ko mujya mwirebera ubwanyu uko bigenza ababinyoye. Abantu bamwe babyishoramo bibwira ko bagiye gukira; ariko aho kubakiza birabakenesha kuko iyo babifatanwe barafungwa; ndetse bagacibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa.”

Yakomeje ababwira ati,”Hari abantu bibwira ko kubinywa bituma umuntu yibagirwa ibibazo yari afite; ariko aho kubyibagirwa bituma ahubwo akora ibyaha.”

Yasoje ubutumwa bwe abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza, kandi bagatanga amakuru y’ababikora.

Mu ijambo rye, Umuyobozi mukuru ushinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima, Dr Turate Innocent yasobanuriye abari aho ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu, cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa gitewe mu rushinge, n’ubundi buryo bwose cyafatwamo.

Yakomeje ababwira ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge.

Dr Turate yababwiye ko ibiyobyabwenge bitera ababinywa uburwayi butandukanye, maze abasaba kunywa ibinyobywa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

-3232.jpg

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Umutesi Solange yashimye abatanze ibiganiro,kandi asaba ababihawe kwirinda ibiyobyabwenge no gukurikiza inama bagiriwe.

RNP

2016-07-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka 3 ka Grand Prix Chantal Biya ibera muri Cameroon

Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka 3 ka Grand Prix Chantal Biya ibera muri Cameroon

Ubwanditsi 05 Oct 2023
Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Ubwanditsi 14 Jan 2019
CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite

CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Ubwanditsi 12 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida  Perezida mu matora
POLITIKI

Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida Perezida mu matora

Ubwanditsi 19 Mar 2017
M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana
Amakuru

M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

Ubwanditsi 07 Jul 2021
TUMENYE ISHAMI RYA POLISI Y’U RWANDA RISHINZWE IPEREREZA KU MARI
Mu Mahanga

TUMENYE ISHAMI RYA POLISI Y’U RWANDA RISHINZWE IPEREREZA KU MARI

Ubwanditsi 15 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru