• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Ban Ki Moon yasabye amahanga gukura isomo ku mateka y’u Rwanda

Ban Ki Moon yasabye amahanga gukura isomo ku mateka y’u Rwanda

Ubwanditsi 14 Apr 2016 POLITIKI

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon yavuze ko amahanga akwiye kwigira ku Rwanda ko nubwo abantu bifitemo kamere ishobora kubaganisha ku mabi ndengakamere, banifitemo ubushobozi bwo kumvikana, guca bugufi no kubabarirana, asaba ko aribyo byimakazwa ngo abantu babane mu mahoro n’ubwubahane.

Yabigarutseho ubwo kuri uyu wa 11 Mata 2016, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York haberaga igikorwa cyo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umuhango wabanjirijwe no gucana urumuri rw’icyizere n’umunota wo kwibuka abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Insanganyamatsiko y’ibikorwa byo Kwibuka muri uyu mwaka ni “Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, Turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Ban Ki Moon yavuze ko uburyo bwonyine bwo kwirinda Jenoside n’ihutazwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu ari uko ibihugu byose byashyira hamwe imbaraga muri uwo mugambi.

Yagize ati “Ni ngombwa ko guverinoma z’ibihugu, ubucamanza n’imiryango itari iya leta ihaguruka ikamagana amagambo abiba urwango n’abo babiba amacakubiri n’ubugizi bwa nabi.”

Yakomeje agira ati “Mu kwibuka ababuze ubuzima bwabo, tugomba no guterwa imbaraga n’umuhate w’abarokotse. Bagaragaje ko ubwiyunge bushoboka na nyuma y’ibyaha nk’ibi ndengakamere.”

Umuyobozi mukuru wungirije w’inama y’abaperezida b’imiryango ikomeye y’abayahudi muri Amerika, Malcolm Hoenlein, yavuze ko muri iki gihe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bibuka amasomo yabonetse mu myaka 22 ishize, atari ku nyungu zabo, ahubwo z’ibisekuru biri imbere.

Umwe mu batanze ubuhamya, Nelly Mukazayire, yavuze ko nk’umuntu ufite umubyeyi wakoze Jenoside, ari urugero rw’uko muri iki gihe abantu bahabwa amahirwe angana mu Rwanda.

Mbere yo guhabwa akazi mu biro by’Umukuru w’Igihugu yakoraga nk’umushakashatsi mu bijyanye n’ubukungu, mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Mukazayire yavuze ko bijyanye n’abagerageza gupfobya Jenoside, “Nta muntu ushobora kugira aho ahungira ukuri. Ukwite amazina atandukanye, ariko ibimenyetso ntaho bijya.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Eugene Richard Gasana, yavuze ko ubuhamya bwa Mukazayire bushimangira uko Abanyarwanda banze guheranwa n’ibihe banyuzemo, ahubwo bagasangira intego yo kubaka u Rwanda rushya.

Yavuze ko hari byinshi igihugu kigezeho, kirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, wagaragaje ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda.

Ambasaderi Gasana yavuze ko Perezida Kagame ari we washoboye guhuza Umuryango Nyarwanda wari waracitsemo ibice, aho yababibyemo umuco wo kumva ko nta muhutu cyangwa umututsi ahubwo bose ari Abanyarwanda.

-2641.jpg

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon

Ubwo hatangiraga icyumweru cyo Kwibuka Jrenoside yakorewe Abatutsi, Ban Ki moon, yasabye ibihugu byo mu karere ndetse n’ibindi bigize uyu muryango gukomeza kongera imbaraga mu guta muri yombi no gushyikiriza ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside ndetse no gushyira iherezo ku muco wo kudahana.

Source:Igihe

2016-04-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nicolas Sarkozy wahoze uyobora Ubufaransa yatawe muri yombi

Nicolas Sarkozy wahoze uyobora Ubufaransa yatawe muri yombi

Ubwanditsi 20 Mar 2018
Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016

Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016

Ubwanditsi 06 Mar 2017
Félix Tshisekedi yatangaje ko adashobora kwemera kuba Minisitiri w’Intebe wa RDC

Félix Tshisekedi yatangaje ko adashobora kwemera kuba Minisitiri w’Intebe wa RDC

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Trump agiye guhura na Kim Jong-UN wa Koreya ya ruguru

Trump agiye guhura na Kim Jong-UN wa Koreya ya ruguru

Ubwanditsi 09 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kim Jong-un agiye gutumira Papa Francis muri Korea ya Ruguru
POLITIKI

Kim Jong-un agiye gutumira Papa Francis muri Korea ya Ruguru

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa
Amakuru

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 27 May 2022
Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe
Amakuru

Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Ubwanditsi 03 Feb 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru