Nyuma y’iyicwa rya Hafasa Mossi wari umudepite w’u Burundi mu nteko nshingamategeko y’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, abayobozi b’u Burundi bakomeje guhura n’ibibazo mu ruhando mpuzamahanga kubera uruhare barugizemo.
Mossi wabanje kuba Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC mu Burundi, akaba n’umuvugizi wa Leta, yabaye n’umunyamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye birimo na BBC.
Iyicwa rya Hafsa Mossi
Nyuma yuko agatsiko katumwe na leta y’u Burundi kabanje kumupanga kujya mukazi mu ntara, kaje kumukurikira mu kujijisha kagonga imodoka ye ku gice cy’inyuma, mu gihe avuyemo agiye kureba ibibaye bahita bamumishaho amasasu.
Mossi yari umurwanashyaka w’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ariko amaze kugaragaza icyerekezo gitandukanye na leta.
Hafsa uvuka k’umubyeyi w’umuhutu n’umututsi yakoreye leta ya Nkurunziza igihe kinini, ariko nyuma aza kugaragaza gutandukanya na gahunda z’ubwicanyi n’itotezwa bikorerwa abarundi kandi bikorwa na leta yari arimo maze Hafsa, agerageza kubiganirira Léontine Nzeyimana, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’akarere n’ibikorwa by’umuryango w’ibihugu bigize Afrika y’iburasirazuba, ariko biza kumugwa nabi kuko Léontine yaje kumuvamo amurega kwa Nkurunziza ari nako yaje gupangirwa kwicwa.
Madamu Leontine Nzeyimana, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’akarere n’ibikorwa by’umuryango w’ibihugu bigize Afrika y’iburasirazuba wabaye nyirabayazana w’urupfu rwa Hafsa Mossi
Umwaka ushize Hafsa yaje mu Rwanda n’izindi ntumwa asura inkambi ya Mahama abonye impunzi z’Abarundi zihari n’uko zimerewe araturika ararira, iyi ikaba indi mpamvu iri mu cyateye iyicwa rye.
Ubwo aheruka mu Rwanda yabonye ikibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri i Mahama araturika ararira
Amakuru aturuka muri bamwe babaga hafi ye batangaza ko yari amaze igihe yikanga kwicwa kuburyo ngo yari yaranishinganishije mu nzego zose ariko byaranze biba ibyubusa, aricwa urupfu rusa n’urwabarundi benshi bamaze kwicwamo bazira kugaragaza ibitekerezo bigaya ibiri kubera mu Burundi.
Cyiza Davidson