Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania, ntazagaragara mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ibera i Kigali.
Perezida Magufuli yahisemo kohereza Vise Perezida we Samia Suluhu Hassan ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.
Ibitangazamakuru birimo daily news na the citizen, biravuga ko aba bayobozi babiri aribo bazahagararira Perezida Magufuli muri iyi nama.
Kuva Perezida Magufuli yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2015 yakomeje kuvuga ko adashaka ingendo zisesagura umutungo w’igihugu.
Yaje no gufata icyemezo cyo kugabanya ingendo z’abayobozi bo muri Leta ye bajyaga mu mahanga, ku buryo yemeje ko icyemezo cyo kujya mu mahanga ku muyobozi runaka kigomba kujya kiva iwe muri perezidansi.
Nk’ubu kuva muri Gushyingo 2015 ubwo yatorwaga, Perezida Magufuli amaze gukora ingendo ebyiri gusa mu mahanga, zirimo urwo yakoreye mu Rwanda muri Mata 2016, aho yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nubwo Perezida Magufuli atazifatanya na bagenzi be bo kuri uyu mugabane, abarenga 13 bamaze kugera mu Rwanda.
Ikinyamakuru The Citizen cyo kigaragaza ko iyi ibaye inama yindi ya kabiri ikomeye kuri uyu mugabane, Perezida Magufli atagaragayemo. Nabwo Perezida Magufuli ntiyagaragaye mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yabaye muri Mutarama 2016 muri Ethiopia.
Bamwe mu batavuga rumwe na Perezida Magufuli, bavuga ko bitumvikana uburyo umukuru w’igihugu atagaragara mu nama nk’izi zikomeye, cyane ko ngo igihugu gikeneye ububanyi n’amahanga.
Gusa Magufuli we avuga ko imirimo yo mu mahanga, yajya ikorwa n’abahagarariye Tanzania muri ibyo bihugu.
Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania