Perezida Paul Kagame arasaba ko abanyeshuri bose bagiye bajya mu ngando kuva mu cyiciro cya mbere kugeza mu cya cyenda, basubirayo bagahurizwa hamwe bakigishwa imyitozo ya gisirikare.
Umukuru w’Igihugu avuga ko we ku giti cye, agiye gusaba ko abanyeshuri bose baciye muri izi ngando bahurizwa hamwe mu cyiciro cya cumi ubwo kizaba gitangiye kandi yizera adashidikanya ko bazamwemerera.
Ibi Perezida Kagame yabivuye mu Karere ka Gatsibo mu Kigo cya Gabiro, aho yasozaga Itorero cy’indangamirwa icyiro cya cyenda, ryari rimaze ibyumweru bibiri, rihuje abanyeshuri 345 biga mu mahanga, n’abo mu Rwanda batsinze neza ibizamini bya Leta.
Mu ijambo Umukuru w’Igihugu yagejeje kuri aba banyeshuri, yavuze ko ibijyanye n’uko batozwaga asanga bikwiye guhinduka, ku buryo noneho abaciye mu byiciro icyenda byabanje bahurizwa hamwe, bakajya banigishwa igisirikare.
Perezida Kagame yagize ati “Nahoze nganira n’abayobozi b’ingabo dusubira no mu mateka uko izi ngando zagiye zigenda, turavuga ngo ariko ko zimaze kuba 9, ku ya 10, twagize igitekerezo rero ko ubutaha twagira ikintu kinini cyane kirenze hano, twasanze ko ku nshuro ya mbere kugeza ku ya cyenda twabashyira hamwe kandi tukabazamura ku rundi rwego.”
Yakomeje agira ati “Twabaganyamo mu byiciro bitandukanye dukurikije ibyiciro by’imyaka yabo, icyo tuzakora, tuzagabanya bya bipindi bya Rucagu ahubwo tubahe bya bindi mukunda cyane.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko ubu aba banyeshuri bazigishwa kurasa.
Yunzemo ati “Tuzagabanya ibyo bavugaga tuzamure ibiri mu kuri, tubigishe igisirikare kandi bitabavunnye, hari abibira ko imyitozo ya gisirikari ivunanye, ubu twarabyoroheje, tuzabigisha kumasha no kumenya imbunda z’ubwoko bwose, no kumenya kuzirinda aho ziba ziri mu gihe utazifite, aha ndavuga cyane cyane nkamwe muba hanze tubagirira impungege kubera ko kuko dusigaye tubona barasa abantu ku muhanda.”
Perezida Kagame yavuze ko abona kubwira ababanje mu byiciro byabanje kuza bitazamugora. Yagize ati “Ndabona muzizana ntawe ubasunitse.”
Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko kuva muri iri torero ruhavanye ubumenyi buzarufasha gukomeza kwiyubaka, kubaka igihugu no kwirinda kuba ibigwari.
Perezida Kagame yashimishijwe n’imyitwarire y’aba bana