Inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabaye hagati y’itariki 10 na 18 Nyakanga igeze ku musozo, Polisi y’u Rwanda irashima uruhare rw’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare kugira ngo igihugu n’aho inama yaberaga by’umwihariko harangwe n’umutekano kugera isojwe.
Kuba iyo nama yarabaye mu mutekano usesuye byatewe n’ubufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo abafatanyabikorwa batandukanye n’inzego z’umutekano ndetse no kuba abaturage barakurikije amategeko n’ababwiriza, ibi byunganiwe kandi no guhanahana amakuru neza kandi ku gihe.
Ubwo yabaga, abatuye mu Mujyi wa Kigali, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagize uruhare rugaragara mu kugira ngo iyo nama ibe mu mutekano usesuye.
Abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga bakurikije inama bagiriwe ku mikoreshereze yawo, kandi uwakeneraga kumenya amakuru arambuye ku ikoreshwa ry’imihanda yahabwaga ibisobanuro, ibyo bikaba byaratumye ikoreshwa neza.
Uyu muco ukomeje kuranga umuryango nyarwanda utanga icyizere ko n’izindi nama mpuzamahanga zizakorwa mu mutekano usesuye.
Ibi bijyanye n’intego ya Polisi y’u Rwanda ari yo”Abaturarwanda bafite umutekano, babigizemo uruhare, kandi barawizeye.”
Bikorewe i Kigali ku itariki 20 Nyakanga, 2016
Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda