• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Hafashwe imodoka ipakiye amakarito 80 y’inzoga zitemewe

Hafashwe imodoka ipakiye amakarito 80 y’inzoga zitemewe

Editorial 25 Jul 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo yafashe imodoka ipakiye amakarito 80 z’inzoga itemewe yitwa Zebra Waragi.

Iyi nzoga iri muzibujijwe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda, ndetse iri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge hashingiwe ku ngingo ya 2 y’Umutwe wa mbere w’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.

Ingingo ya 24 y’ Umutwe wa gatatu w’iri tegeko ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge.

Uwari utwaye iyo modoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser ifite nomero iyiranga RAB 608 N witwa Donath Nkundimana yarafashwe, akaba ndetse ku itariki 24 Nyakanga yareretswe itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko iyo modoka yafatiwe mu murenge wa Kiramuruzi ku wa gatanu ahagana saa munani z’amanywa.

Yagize ati:”Polisi yabonye amakuru ko hari imodoka yikoreye inzoga zitemewe iri kuva i Gatuna yerekeza Gatsibo maze irayitega kugeza iyifashe ndetse n’uwari uyitwaye arafatwa.”

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ikomeje gushaka undi muntu wa kabiri wari muri iyo modoka wacitse akaba yaramenyekanye gusa ku izina rya Ndoli, uyu akaba acyekwa kuba ari we nyiri izo nzoga.

Mu busobanuro bwe, Nkundimana yavuze ko Ndoli yamukodeshereje i Kigali kujya kumutwarira ibicuruzwa abivana i Gatuna abimujyanira mu Rukomo, mu karere ka Gicumbi, hanyuma basezerana ko amuhemba ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.
Nkundimana yakomeje agira ati:”Tugeze mu Rukomo, yambwiye ko gahunda ihindutse, ko ibyo bicuruzwa abijyanye i Muhura mu karere ka Gatsibo. Ubwo twari mu nzira turi kwerekeza i Muhura, yantanze kubona ko Polisi yaduteze maze arampagarika, agenda nk’ugiye mu bwiherero maze aracika, uko ni ko nafashwe.”

Yavuze ko yari yemerewe ibindi bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ageze izo nzoga muri Gatsibo.
Nkundimana yagize ati:”Mu by’ukuri, nari nzi ibyo nari ntwaye mu modoka. Ni ubwa mbere nkoze iki cyaha kandi ndicuza cyane kuba naragikoze.”

-3393.jpg

Mu butumwa bwe, ACP Twahirwa yagize ati:”Ibinyobwa byose biri mu masashe ntibyemewe mu Rwanda kubera ko bitujuje ubuziranenge ku buryo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa, tukaba dusaba abaturarwanda nk’abafatanyabikorwa ba Polisi kugira uruhare rugaragara mu kubirwanya.

RNP

2016-07-25
Editorial

IZINDI NKURU

16 Kamena 1994, ​umunsi Abatutsi 2000 twakuwe muri st Paul n’Ingabo za RPF -Inkotanyi

16 Kamena 1994, ​umunsi Abatutsi 2000 twakuwe muri st Paul n’Ingabo za RPF -Inkotanyi

Editorial 21 Jun 2016
Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Editorial 06 Jul 2019
Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Editorial 13 Dec 2016
Muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” yahitanye ababarirwa mu 6.000 mu myaka 2 gusa.

Muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” yahitanye ababarirwa mu 6.000 mu myaka 2 gusa.

Editorial 09 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese waba ukunda kwambara impete ku ntoki zitandukanye? Dore ubusobanuro bwazo bitewe n’urutoki uyambayeho
HIRYA NO HINO

Ese waba ukunda kwambara impete ku ntoki zitandukanye? Dore ubusobanuro bwazo bitewe n’urutoki uyambayeho

Editorial 18 Oct 2017
Umunyemari Nkubiri Alfred ari mu gihome akurikiranyweho  gukoresha impapuro mpimbano no kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge
ITOHOZA

Umunyemari Nkubiri Alfred ari mu gihome akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano no kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge

Editorial 18 Aug 2016
Hon Makuza Bernard,  yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze
Mu Mahanga

Hon Makuza Bernard, yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Editorial 06 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru