Abdallah Akishuri wiyita umunyapolitiki utajya uregama mu ishyaka runaka, ubwambere yabanje muryo bita FPP- Urukatsa ubwo yari amaze iminsi abeshya abantu ko afite abayoboke ko kandi rikorera mu Rwanda ko rinahafite abayoboke benshi.
Iri shyaka ubusanzwe nta bayoboke ryigeze uretse uwitwa Abdallah Akishuri wenyine n’abo yihimbiye amazina avuga ko bagize komite y’ishyaka rye akaba ariwe Perezida waryo.
Ubu rero yifatanyije n’umutekamutwe ruharwa wihaye Imana ( Padiri ) Nahimana Tomas, niwe bari gufatanya guteka iyo mitwe haba hagamijwe kwereka abazungu ko Abdallah Akishuri nka Perezida w’iri shyaka, ayigikiye Nahimana kuba Perezida wa Repubulika.
Abdallah Akishuri yahoze mu Rwanda kugeza hafi mu 2007 aho yagiye ahunze amakimbirane yari mu muryango wa ATRACO akaba icyo gihe yari umushoferi wa Twegerane.
Mu minsi yashize uyu mugabo mu rwego rwo gushaka abo asahura yaricaraga agategura inyandiko akayita itangazo ry’inama ngirwashwanama y’ishyaka FPP –Urukatsa, ubundi akabeshya ko yateraniye mu Rwanda.
Uyu mutwe yigeze kuwukina ku itariki ya 22 Ukuboza 2013 maze asohora iryo tangazo yasinyeho ku giti cye arangije abeshya ko ari ibyemezo by’inteko y’ishyaka ryabo ryateraniye mu Ndorwa mu majyaruguru y’u Rwanda.
Muri iryo tangazo yabeshye ko iri shyaka rifitanye imikoranire n’andi mashyaka nyamara nta shyaka na rimwe yigeze abana naryo. Iryo yari yagerageje n’ishyaka rya Gasana Anastase naryo ryanze gukorana n’umuntu umwe wiyitirira ishyaka nyamara nta bayoboke agira.
Gasana Anastase ajya kumwangira yamusabye kuzana komite ye yose bagasinyana amasezerano y’ubufatanye Abdallah Akishuri arababura, Gasana ahita amubwira ko atakorana n’umuntu ku giti cye ko icyo ashaka ari ishyaka bakorana naryo.
Iyi mitwe ntiyagarukiye aho kuko yagiye no kuyitekera Rukokoma mu ihuriro ry’amashyaka naryo ryasenyutse nawe amubwira ashaka gukorana n’ishyaka apana umutekamutwe nka Abdallah Akishuri.
Tugarutse ku iri tangazo yigeze gusohora ku giti cye yongeye kubeshya ko afite ingabo ndetse aziha amapeti.
Izo ngabo yise “Amacumu acanye ” zigera kuri 4 muri iyi nyandiko akaba avuga ko zizafata igihugu. Ubu rero izi ngabo ngo nizo zizarindira umutekano Padiri Tomas nagera mu Rwanda, zikanamufasha gufata igihugu.
Abantu bibaza uburyo ingabo 4 zafata igihugu bikabayobera dore ko nta ntwaro zifite uretse ibigambo gusa bidafite aho bishingiye.
Abdallah Akishuri
Iyi mitwe yose Akishuri ayiteka agamije gushakisha amaramuko dore ko byamufashije ubwo yasohoraga iriya tract yise itangazo ritagira cashet na sinyatire cyangwa logo y’ishyaka bigatuma abashaka kuva mu birwa bya Mayotte aho yari agiye gupfira yishwe n’inzara kubera kubura impapuro z’ubuhunzi, agahungira mu Bufaransa, aho amaze igihe.
Ku cyumweru 31/7/2016, Abdallah Akishuri yagaragaye yicaranye na Thomas Nahimana bakoresheje meeting i Bruxelles mu Bubiligi.
Paidi yasobanuye ko azajya mu Rwanda mu kwezi kwa 11 kwiyamamaza ngo asimbure Prezida Paul Kagame umwaka utaha wa 2017.
Niba ari ukuza gukorera politique mu Rwanda ku bwange numva nta kibazo, ariko kuza kwiyamamaza ngo azabe Perezida byo ni ugusetsa imikara!!! Uretse ko mu Rwanda rw’ubu ntawe uhejwe, biramenyerewe ko haba amatora anyuze mu mucyo. Ariko se sinumvise ko hari itegeko rivuga ko uwiyamamaza agomba kuba amaze mu Rwanda nibura imyaka 2. Twizere ko atazasubika urugendo rwe naho ubundi, ndumva bishyushye!
Cyiza Davidson