Abakuriye inzego z’Ubutasi muri Afurika basabye ko nta mucamanza wakongera kwitwaza Ubucamanza Mpuzamahanga ngo ashyireho impapuro zita muri yombi umuyobozi wa Afurika, banagaragaza impungenge ku mikorere ya ICC mu nyungu za bimwe mu bihugu bikomeye ku Isi.
Ni imwe mu myanzuro y’inama ya 13 yahuje abayobozi b’Akanama k’Inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika, CISSA, yateraniye i Kigali kuwa 4 n’uwa 5 Kanama 2016, yiga ku “guhangana n’ubwiyongere bw’ikoreshwa nabi ry’ubucamanza mpuzamahanga bigirirwa Afurika.”
Iyi nama yakusanyije iyi myanzuro ishingiye ku nshingano ifite zo “gufasha Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’inzego zayo guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Afurika”.
Harimo kandi no kuba hari impapuro ziri gushyirirwaho guta muri yombi abayobozi ba Afurika bikozwe n’abacamanza bo mu bihugu “byigenga” byo mu burengerazuba bw’Isi, bikabangamira umutekano w’ibihugu ndetse bikagira n’ingaruka ku mibereho y’abaturage bitewe n’ibihano ibihugu byabo byashyiriweho.
Byose kandi byafatiye ku kuba Ubucamanza mpuzamahanga buri gukoreshwa nabi bigahungabanya ubusugire n’umutekano w’ibihugu bya Afurika, ndetse ibyinshi bigakorwa mu nyungu z’ibihugu bikomeye.
Ikoreshwa nabi ry’Ubucamanza mpuzamahanga
CISSA ifunguye ku bihugu byose bigize AU, ariko ubu igizwe n’Inzego zishinzwe Iperereza n’Umutekano w’igihugu zo mu bihugu 51, Ubunyamabanga Bukuru bwayo bugakorera Addis Ababa, Ethiopia.
Muri iyi nama yaberaga i Kigali, izi nzego ziyemeje guhanahana amakuru ku gihe no guhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo bikomeje kwibasira Afurika.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’iyi nama rivuga ko “zashimangiye ubushake bwo guhuza imbaraga mu guhangana n’igitutu gikomeje kwiyongera gishingiye ku butabera mpuzamahanga.”
Rikomeza rigira riti “Inzego zigize uyu muryango zamaganye ikoreshwa ry’ihame ry’ubucamanza mpuzamahanga bikozwe n’umucamanza umwe, zisaba ko umwanzuro wo gukoresha iryo hame wajya ufatwaho icyemezo n’urwego rukuru rw’ubucamanza.”
Izi nzego z’iperereza mu bihugu bya Afurika kandi zasabye ibihugu bishaka gukoresha ubucamanza mpuzamahanga kujya bikorana n’ibirebwa n’ikibazo mbere yo gushyiraho impapuro zita muri yombi abaturage babyo.
ICC yakomeje gukomanyirizwa
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rwakunze gushinjwa kwibasira abayobozi ba Afurika, ndetse ibihugu bya Afurika biri mu nzira yo kwitandukanya narwo burundu, bikivana mu masezerano ya Roma yarushyizeho, bimwe muri ibyo bihugu byanashyizeho umukono.
CISSA iti “Hashingiwe ku ngingo ya 98 y’amasezerano ya Roma, inzego z’ubutasi muri ibi bihugu zagaragaje impungenge ku isinywa ry’amasezerano y’inyongera agabanya uburemere bw’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko mpuzamahanga, mu nyungu za bimwe mu bihugu bikomeye.”
Iyi nama ya 13 ya CISSA yasabye ko ibihugu bitandukanye mbere yo gukoresha ihame ry’Ubucamanza mpuzamahanga, byajya bibanza gukorana n’ibihugu birebwa n’ikibazo, mbere yo gutangira gushakisha abaturage babyo.
“Inzego zigize uyu muryango zunze mu ijwi ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ryo gusaba ihagarikwa ry’impapuro zashyiriweho guta muri yombi no gukurikirana abayobozi ba Afurika cyangwa abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru, kugeza ubwo ibiganiro n’abarebwa n’ibibazo bizagera ku musozo ndetse byose bigakemuka.”
Izo nzego zashimangiye umwanzuro wo guhanahana amakuru arebana n’Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta, (INGOs) n’imiryango y’itangazamakuru ifite intego zidasobanutse cyangwa ibindi bikorwa bidashyirwa amakenga.
Ibihugu byakunze kwamagana ikoreshwa ry’ihame ry’ubucamanza mpuzamahanga, bituma hari bamwe mu bantu ku giti cyabo babukoresha mu nyungu zifatwa nk’iza politiki bagakurikirana abayobozi b’ibindi bihugu.
Harimo nk’Umucamanza Andreu Merelles akoresheje ihame ry’ ubucamanza mpuzamahanga watanze ibirego mu 2008 bikurikirana abayobozi b’u Rwanda, ariko biza guteshwa agaciro mu 2015, , bikaba byarakomeje gufatwa nk’ ibishingiye ku nyungu za politiki.
Abari bitabiriye inama