Kuri uyu wa mbere tariki 17 Kanama 2016 nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze umwitozo wa mbere ndetse inerekana abakinnyi n’abatoza bashya izakoresha mu mwaka w’imikino 2016-2017, igikorwa cyabereye ku kibuga cya Mumena i Nyamirambo.
nguwo Maso
muri aba batoza berekanwe harimo umutoza Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ werekanwe nk’umutoza wungirije,ninyuma yaho byari byagiye bitangazwa ndetse bikanandikwa ko yaba yarasinye mu ikipe ya Gicumbi FC.
Usibye abatoza bagaragajwe iyi kipe yambara ubururru n’umweru yanerekanye n’abakinnyi bagera ku 10 bashya izakoresha muri shampiyona ya 2016-2017,Mu bakinnyi bashya iyi kipe yerekanye harimo myugarriro Senyange Ivan wahoze muri Gicumbi FC, Nova Bayama wakinaga muri Mukura VS, Nahimana Shasiri (Vital’O), Hakizimana Hassan (Rayon sports Academy), Nsengiyumva Idrissa (Rayon Sports Academy), Nshimiyimana Willy Hamza (Rayon Sports Academy), Lomami Frank, ndetse na Zappy (Uganda).
dore ngabo abakinnyi bakoze imyitozo
Nubwo iyi kipe yakoze imyitozo yayo yambere hari nabatabonetse,mu bakinnyi batabonetse mu myitozo ya mbere harimo kapiteni akaba n’umunyezamu wa mbere, Ndayishimiye Eric Bakame, Ismaila Diarra, Kwizera Pierrot.Gusa kuri aba bakinnyi, Gacinya yavuze ko bari kuvugana ko mu minsi itarambiranye bagomba kugaruka mu myitozo.
Gacinya yanze gusohoka mu modoka ye ubwo yaganiraga kitangaza makuru
Sashiri umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’uburundi
Fisto myugariro wa Rayon Sport
Ntakirutimana Alfred