Inama y’iminsi 3 ngarukamwaka ya 18 y’Abakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) yaberaga i Kigali yasojwe ejo ku itariki ya 1 Nzeri, abayitabiriye bafatiyemo ingamba zikomeye zo kongera imikoranire myiza hagati y’ibi bihugu mu rwego rwo kurwanya ibyaha ndengamipaka.
I Kigali kandi ejo hanarangiye inama ya 16 y’abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo, ifatirwamo imyanzuro igera kuri 12 yagiye igaruka ku kunoza imikoranire hagati y’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano.
Mu ijambo yavuze asoza iyi y’abaminisitiri ku mugaragaro, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana yavuze ko ibyaha byo mu kinyejana cya 21 bitandukanye n’ibyakorwaga kera, kuko ubu abanyabyaha babikora bifashishije ikoranabuhanga ku buryo kubafata no kubashyikiriza ubutabera bitoroha.
Minisitiri Harelimana yavuze ko bimwe mu bibi abatuye isi muri iyi minsi bahura nabyo ababibakorera bafashisha ikoranabuhanga harimo ko abakora ibikorwa by’iterabwoba bakoresha ikoranabuhanga na murandasi mu gushaka urubyiruko binjiza muri ibyo bikorwa, gushora urubyiruko mu icuruzwa ry’abantu, ubujura bw’amafaranga ku buryo biba amafaranga menshi umuntu utacyekwaga, n’ibindi.
Kuri iyi ngingo yavuze ati:’’’Uburyo bwiza bwo kurwanya ibyaha nk’ibi by’ikoranabuhanga na ndengamupaka ni ukugirana imikoranire myiza n’ubutwererane hagati y’inzego z’umutekano, kongera ubufatanye hagati yazo no kuzongerera ubushobozi mu kurwanya ibi byaha kandi inzego z’umutekano nazo zikagira ubumenyi mu ikoranabuhanga buhambaye kurusha abanyabyaha.’’
Muri iyi nama kandi, Minisitiri Harelimana yagizwe umuyobozi w’abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo b’ibihugu bigize EAPCCO, akaba asimbuye mugenzi we wa Kenya Maj Gen (rtd) Joseph Nkaissery
Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ko:
Ibihugu byose bizagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ngarukamwaka rusange ya 18 y’Umuryango w’Abakuru ba za Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAPCO), inemeza ko hakwiye gushyirwaho uburyo buhuriweho mu kuburwanya no gukorana ku rwego rwo hejuru hagati y’inzego z’akarere ndetse no guhanahana ingamba ziba zafashwe mu kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Aba baminisitiri kandi bavuze ko ibibazo ibihugu bigize uyu muryango bihura nabyo by’imodoka n’ibindi binyabiziga biba byibwa mu bihugu bimwe bigafatirwa mu bindi, habaho imikoranire hagati y’ibyo bihugu byombi ibyo bibazo bigakemurwa.
Hemejwe ko Uganda izakira inama ngarukamwaka rusange ya 19 y’Umuryango w’Abakuru ba za Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAPCO), naho Ethiopia ikakira iya 20.
Banashimiye kandi Polisi mpuzamahanga kubera ubufasha iha EAPCCO mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Hemejwe kandi ko ibihugu bihuriye muri EAPCCO bizashyigikira umuyobozi mukuru wa Polisi ya Namibia Lt. Gen. Sebastian Ndeitunga guhatanira kuyobora Polisi mpuzamahanga (Interpol) nk’uko byemejwe n’inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).
Aba baminisitiri kandi banashimye uko u Rwanda rwakiriye iyi nama n’amahugurwa ku kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umunyamabanga mukuru wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) Dr Jurgen Stock yavuze ati:’’Akarere k’Uburasirazuba bwa Afurika ni ingenzi kuri Polisi mpuzamahanga (Interpol). Turishimira ibikorwa bya EAPCCO mu kongera ubushobozi n’ibindi bikorwa. Itsinda ryacu riri i Nairobi muri Kenya ryakomeje gufasha Polisi zo muri aka karere mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu n’iyangizwa ry’amashyamba ndetse no gufata ababikekwaho.’’
Dr Stock yavuze kandi ko inzego z’umutekano muri Afurika y’Uburasirazuba zikora ibishoboka byose zigakoresha ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga kugirango zikorane neza n’abaturage kandi zitange serivise nziza.
Iyi nama yabanjirijwe n’izindi nama zihariye zirimo iz’abayobozi ba Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri ibi bihugu uko ari 13, izábayobozi b’amashami y’ubugenzacyaha, abashinzwe amategeko, abashinzwe uburinganire bw’ibitsina byombi, n’abashinzwe kurwanya iterabwoba.
RNP