Mu muhango wo kwita izina Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, yibukije ko kubungabunga ibidukikije bifitanye isano n’ibindi byinshi bidasigana.
Ati “Ntabwo hari ugutoranya hagati y’iterambere ry’ubukungu no kurinda ibidukikije no kugira ngo abantu babeho neza. Ntabwo utoranya kimwe ngo ikindi ugisige kuko ntabwo bigongana ahubwo biruzuzanya.”
Ati “Duhurira mu cyatuzanye hano uyu munsi muri uyu muhango ntabwo ari ukwita izina gusa, harimo no kwibuka ibyo byose kugira ngo amajyambere yacu ashingire ku kwifata neza. Gufata neza iby’u Rwanda byose birimo umurage w’u Rwanda harimo ingagi, izindi nyamaswa, harimo amashyamba, harimo ibintu byinshi. Iyo bifashwe neza iyo bigize ubuzima bwiza Abanyarwanda nabo babaho neza.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho bishimishije, gusa ngo nta gitangaza kirimo kuko bifite isoko.
Ati “N’aho tugeze harashimishije, ni nayo mpamvu ibikorwa nk’ibi bishoboka, bishoboka kubera ko intambwe tumaze gutera itanga icyizere. Itanga kumva ko n’ibindi biri imbere nabyo dushobora kubigeraho dukomeje gukora neza nkuko twabigenje tujya kugera no kuri ibi tumaze kugeraho.”
Ati “Baturage ba Musanze rero kuba turi hano n’aya mahirwe y’uko ari izi ngagi ndetse n’ibyo tuvanamo byongera ku mutungo w’igihugu, byose ni amajyambere namwe mugomba kugiramo uruhare rwo gufata neza izi ngagi amashyamba zituyemo noneho tukabona ba mukerarugendo benshi.”
Abaturage bari bitabiriye ari benshi uyu muhango
Yavuze ko hakwiye ubufatanye bw’inzego za leta abikorera n’abandi kugirango ibyiza u Rwanda rufite bigera kuri benshi, kuko uko ingagi ziyongera, ari ko ubuzima bwiyongera n’umutungo w’ibivamo ukiyongera.
Umwanditsi wacu