• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abashaka kuba ba Mayor mu turere 30 tw’u Rwanda baratangira kubisaba

Abashaka kuba ba Mayor mu turere 30 tw’u Rwanda baratangira kubisaba

Ubwanditsi 05 Jan 2016 Mu Mahanga

Komisiyo y’igihugu y’amatora iratangaza ko Abanyarwanda bose bafite imyka y’ubukure bifuza kuyobora Uturere 30 tw’igihugu batangira gutanga ibyangombwa basaba kwiyamamaza guhera kuri uyu wa kabiri tariki 05 Mutarama 2016. Ubu Uturere tuyobowe n’abayobozi b’inzibacyuho.

Komisiyo y’igihugu y’Amatora iratangaza ko aya matora y’inzego z’ibanze, guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere n’umujyi wa Kigali azamara amezi agera kuri abiri.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora yavugiye kuri Televiziyo y’u Rwanda ko batangiye kuyategura akaba ageze kure.

Amatora ya mbere akazaba tariki 08 Gashyantare 2016, Amatora ya Komite Nyobozi z’Imidugudu n’abahagarariye Imidugudu mu Nama Njyanama z’Utugari; kuri uwo munsi kandi hazatorwa Abajyanama b’Abagore bangana na 30% by’abagomba kugira Inama Njyanama z’Utugari; Hatorwe Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Midugudu n’Utugari; Hatorwe Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku Tugari; Hatorwe kandi Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga ku Tugari.

Munyanzeza ati “Ayo matora azaba areba abaturage bose muri rusange bagejeje imyaka 18,…bari kuri Lisiti y’itora, ni ya matora akorwa abaturage bajya inyuma y’uwo bihitiyemo,…Amatora ni uburyo abaturage banyuramo bihitiramo ababayobora, n’uburyo bayoborwa, ni uburyo bwo guhitamo, akaba inzira ituma igihugu kigera ku miyoborere myiza na Demokarasi.”

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora agasaba abaturage guha agaciro aya matora, kuko abayobozi bazatorwa bafite ibintu byinshi bazakora biganisha igihugu mu majyambere, imiyoborere myiza na Demokarasi.

Ati “Bazayitabire batore, kandi bazatore abayobozi bafite cyangwa bazafasha mu cyerekezo igihugu kirimo, kugira ngo dukomeze iterambere.”

Avuga ku kwakira ubusabe bw’abifuza gutorerwa kuyobora Uturere mu matora mu matora azaba ku itariki 22 Gashyantare, Charles Munyanzeza yavuze ko bizakorwa hagati y’itariki 05-15 Mutarama 2016, Abakandida bakazajya bakirwa n’abakozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora ku Karere.

Itegeko kuri aya matora y’abayobora Uturere riteganya ko batorwa n’abaturage binyuze mu matora ahera ku rwego rw’utugari, kandi utorerwa kuyobora mu Karere runaka agomba kuba agakomokamo.

-1630.jpg

Cherles Munyaneaza Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Kubera imyiteguro y’aya matora y’inzego z’ibanze, mu rwego rw’inzibacyuho ubu uturere turayoborwa n’abayobozi twari dusanganywe.

Kangwagye wayoboraga Rulindo na Karekezi wayoboraga Gisagara, nibo ba ‘mayor’ bonyine batowe mu 2006 basoje Manda zabo ebyiri, abandi bareguye, bamwe barafungwa, abandi ntibongera kugirirwa icyizere n’abaturage kuri Manda ya kabiri.

RUSHYASHYA

2016-01-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Ubwanditsi 16 Feb 2023
CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite

CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Rwanda irifuza yuko amasezerano ya Montreal yavugururwa

Rwanda irifuza yuko amasezerano ya Montreal yavugururwa

Ubwanditsi 16 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CECAFA WOMEN2018: Mukeshimana Jeannette yafashije u Rwanda gukura inota kuri Uganda-AMAFOTO
IMIKINO

CECAFA WOMEN2018: Mukeshimana Jeannette yafashije u Rwanda gukura inota kuri Uganda-AMAFOTO

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Moïse Katumbi yasesekaye i Lubumbashi
POLITIKI

Moïse Katumbi yasesekaye i Lubumbashi

Ubwanditsi 20 May 2019
IFOTO Y’UMUNSI : aba bagabo bombi bapfana iki ?
ITOHOZA

IFOTO Y’UMUNSI : aba bagabo bombi bapfana iki ?

Ubwanditsi 02 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru