Abatunze ibinyabiziga bo mu karere ka Rubavu n’abatuye mu nkengero zako, ibinyabiziga byabo bizasuzumwa imiterere yabyo mu minsi mike iri imbere, kuko imodoka ya Polisi y’u Rwanda isanzwe irimo ibikoresho byose bipima imiterere y’ibinyabiziga izaba iri muri aka karere mu gihe cy’imisi icumi.
Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Kalinda uyobora Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gupima imiterere y’ibinyabiziga, yavuze ko iyi modoka irimo ibikoresho byose bipima imiterere y’ibinyabiziga, igenda yoherezwa muri buri Ntara, ikaba yarashyizweho muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yiyemeje kwegereza no guha serivisi nziza abaturage.
Yagize ati:” ku itariki ya 14 Nzeri nibwo iyi modoka izatangira gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga mu Ntara y’I Burengerazuba n’abegeranye naho. Izaba iri mu karere ka Rubavu. Turasaba abatunze ibinyabiziga bo muri iyi Ntara gukoresha neza aya mahirwe babonye bakaza gusuzumisha ibinyabiziga byabo bakamenya imiterere yabyo”.
Iyi modoka irimo ibikoresho bipima imiterere y’ibinyabiziga, yunganira ibindi bigo bya Polisi bisanzwe bikora aka kazi. Ipima imiterere y’ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu cyane cyane ariko igafasha abatuye kure y’Umujyi wa Kigali kuko ibasanga iwabo, bityo ikabarinda gukora urugendo rurerure bajya gupimisha imodoka zabo..
CSP Kalinda, yavuze ko iyi modoka ifite ubushobozi bwo gusumuma imodoka ijana buri munsi. Yagize ati:” Intara y’Uburengerazuba ifite imodoka nyinshi zikora ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi. Nk’uko bizwi rero, izi modoka zikorerwa isuzumwa buri mezi atandandu mu mwaka. Kuzizana i Kigali twasanze byabahenda cyane, bityo akaba ariyo mpamvu twahisemo kubegereza iyi serivisi, tujya iwabo gusuzumirayo ibinyabiziga byabo”.
Polisi y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga mu mwaka w’2008, hakaba haratangiye imirongo ibiri ipima imodoka mu kigo cyayo (MIC) kiri i Remera mu karere ka Gasabo, ku buryo icyo gihe imodoka 150 zapimwaga ku munsi.
Muri iki gihe imodoka zisuzumwa imiterere yazo zariyongereye cyane, kubera ko imirongo isigaye ari itatu, iri mu kigo (MIC) kiri i Remera. Hari kandi imodoka irimo ibikoresho bipima imiterere y’ibinyabiziga ndetse n’undi murongo umwe uri mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riri i Gishali mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’I Burasirazuba.
Ubu buryo bwo kwegereza no guha serivisi nziza abaturage bifuza, byagiye byongera
Umubare w’imodoka zisuzumwa. Umwaka ushize imodoka zasuzumwe imiterere yazo ziyongereyeho 27% ugereranyije n’umwaka wari wawubanjirije. Ni ukuvuga ko mu mwaka wa 2015 hasuzumwe imodoka 96, 283 mu gihe mu mwaka w’2014 hari hasuzumwe imodoka 75, 839.
Mu mezi atandatu abanza y’uyu mwaka, imodoka zimaze gukorerwa isuzumwa ry’imiterere yazo ni 152,778. Mu kwezi kw’Ugushyingo uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo gushyira indi mirongo ibiri mu kigo cyayo (MIC) kiri i Remera mu karere ka Gasabo, ikaba yiyongera ku yindi isanzwe ikoreshwa. Ibi bikaba byerekana ko umubare w’imodoka zikorerwa isuzumwa uziyongera cyane.