Nyuma y’amakimbirane ari mu ishyaka ’Rwanda National Congress’ [RNC] ritavuga rumwe n’ubutegetsi rimaze iminsi rivugwa mo bombori bombori, umwuka mubi ndetse no gushwana bikomeye kuri ubu byarigejeje ku gucikamo ibice ndetse no kutavuga rumwe ku cyerekezo cyaryo.
Iyi bombri bombori yadutse no mu ishyaka ISHEMA ry’U Rwanda riyobowe na Padiri Thomas Nahimana, amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko haba hari ibibazo by’ingutu muri iryo shyaka ku buryo bamwe mu barwanashyaka b’imena b’iryo shyaka batangiye kurivamo.
Abo ni Dr Déogratias Basesayabo wari Umunyamabanga mukuru wungirije na Sixbert Bitangisha beguye ku mirimo yabo kubera ubwumvikane bucye n’ubuyobozi bw’ishyaka buri mu maboko ya Padiri Thomas Nahimana, amakuru dufite ni uko hari n’abandi barwanashyaka b’imena bashobora kwegura mu mirimo yabo muri iryo shyaka nka Jeanne Mukamurenzi, Marie Claire Akingeneye n’abandi…
Amakuru aturuka i Paris mu Bufaransa, ahari ikicaro cy’ishyaka Ishema, aravuga ko hateganijwe ibiganiro byo kunga abigumuye mu Ishyaka, mugihe hari abayoboke benshi biteguye kwegura nkuko twabitangarijwe n’umwe mubayoboke biri shyaka washoboye kuvugana na Rushyashya.
Tomas Nahimana wasubiranyemo na Jeanne Mukamurenzi na Dr Déogratias Basesayabo
Kugeza ubu twandika iyi nyandiko twabonye amakuru menshi y’abantu basanzwe mu ishyaka ISHEMA, batangiye gusezera kubera ubwumvikane bucye bwaje muri iryo shyaka muri iki cyumweru gishize. Ibi bibaye mugihe Tomas Nahimana amaze iminsi asezera Isi yose, avuga ko yiteguye kuza mu Rwanda mu kwezi kwa cumi nakumwe kuhakorera Politiki no kwitoza kumwanya w’Umukuru w’Iguhugu mu matora ateganijwe umwaka utaha 2017.
Cyiza Davidson