• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kigali: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore we wamushinjaga ubusambanyi

Kigali: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore we wamushinjaga ubusambanyi

Editorial 13 Sep 2016 Mu Mahanga

Umugabo witwa Ndagijimana Alphonse wo mu kagari ka Nyakabanda mu murenge wa Niboyi mu karere ka Kicukiro, afunzwe akekwaho kwica umugore we Uwamahoro Seraphine, abaturage baturanye n’uyu muryango bakaba barahuruje Polisi bavuga ko uyu mugabo yaba ari we wivuganye umugore we kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi nkuru cyagiranye na SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, yadutangarije ko ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2016 ariko bakaba batahita bemeza ko uyu mugore koko yishwe n’umugabo we kuko bategereje kubona ibizava mu isuzuma ry’abaganga.

SP Hitayezu ati: “Ejo mu masaha ya saa tatu za mugitondo, nibwo Polisi yahamagawe n’inzego z’ibanze hariya mu murenge wa Niboyi mu kagari ka Nyakabanda, batubwira ko hari umugore wapfuye witwa Seprahine Uwamahoro uri mu kigero cy’imyaka 33, Polisi ihageze isanga koko yapfuye noneho kugirango tumenye icyamwishe biba ngombwa ko umurambo ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma. Amakuru abaturage bavugaga ni ay’uko ashobora kuba yarishwe n’umugabo kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane, ubwo dutegereje ko batugaragariza niba koko yaba yarishwe n’inkoni cyangwa niba koko umugore yarishwe n’uburwayi nk’uko umugabo avuga ko yabyutse agasanga umugore we yapfuye.”

Uyu muvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, avuga ko mu gihe ibikorwa by’iperereza bikomeje umugabo yabaye atawe muri yombi. Abaturanyi b’uyu muryango babwiye iki kinyamakuru ko amakimbirane uyu muryango wari ufitanye yari ashingiye ku kuba umugore yashinjaga umugabo we ubusambanyi, gusa Polisi yo ivuga ko icyo yabwiwe n’abaturage ari amakimbirane mu buryo bwa rusange.

Aba baturage bavuga ko Ndagijimana Alphonse yajyaga akunda gushinjwa cyane n’umugore we Uwamahoro Seraphine kuba ajya gusambana mu bandi bagore, kuburyo byajyaga bikurura impaka bagahora mu matiku mu rugo rwabo, bityo bagakeka ko iyi yaba ari intandaro y’urupfu rw’uwo mugore.

Source: Ukwezi.com

2016-09-13
Editorial

IZINDI NKURU

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Editorial 01 Feb 2016
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Editorial 21 May 2025
Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura.

Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura.

Editorial 24 Jun 2021
Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33

Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33

Editorial 10 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuvugizi w’Umwami Kigeli, Benzinge  yahungiye mu Bwongereza, menya impamvu zabyo
ITOHOZA

Umuvugizi w’Umwami Kigeli, Benzinge yahungiye mu Bwongereza, menya impamvu zabyo

Editorial 13 Nov 2016
Breaking News: Bokota Labama  yavuye muri AS Muhanga yerekeza muri URA yo muri Uganda
IMIKINO

Breaking News: Bokota Labama yavuye muri AS Muhanga yerekeza muri URA yo muri Uganda

Editorial 11 Aug 2016
Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma
Amakuru

Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma

Editorial 07 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru