• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Editorial 07 Oct 2016 Mu Mahanga

“Igiti kigororwa kikiri gito”, uyu ni umugani wa kinyarwanda werekana ko umwana kuva akiri muto aba agomba kwitabwaho bigakorwa bwa mbere n’ababyeyi be ubwabo. Cyakora n’ubwo kenshi biba ngombwa ko abana baba bagomba gufashwa mu buzima bwabo bwa buri munsi n’abandi bantu nk’abarezi, ababyeyi nibo bagomba kugira uruhare rwa mbere cyane kuko kurera abana babo aba ari ishingano zabo.

Polisi y’ u Rwanda isanga iyo bateshutse ku nshingano zabo, ari byo biviramo umwana gukurana imico n’ imyitwarire mibi bityo ntibazashobore kuvamo abenegihugu bazima babereye u Rwanda ndetse bashobora gufasha mu iterambere ry’ingo zabo yewe niry’ igihugu; ibi bikaba ari igihombo ku gihugu.

Zimwe mu ngeso mbi zagiye zigaragara mu bana bakiri bato babuze gikurikirana zirimo kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha, ubujura, ubuzererezi cyane cyane guhinduka abana bo mu muhanda.

Polisi kandi nk’urwego rufatanya n’izindi nzego za Leta , yahagurukiye gufatanya nazo mu kurangiza ikibazo cy’abana bo mu muhanda ibicishije mu bukangurambaga bugenewe abanyarwanda n’abafite uburezi mu nshingano, ariko cyane cyane ikagira n’uruhare mu bikorwa nyir’izina byo gukura abana mu muhanda.

Ni muri urwo rwego ku italiki ya 6 Ukwakira, abana 12 barimo babiri b’abakobwa, bose bari hagati y’imyaka 10 na 14 y’amavuko, bakuwe mu muhanda na Polisi , aho bashyikirijwe ifite umuryango mu nshingano zayo ngo bajyanwe mu kigo barererwamo I Gitagata ho mu karere ka Bugesera.

Chief Superintendent of Police(CSP) Rose Muhisoni avuga ko ikibazo cy’ abana bo mu muhanda kireba buri wese kandi ko ku bufatanye bw’inzego zose kigomba gucika, aho yagaragaje ibikwiye kwitabwaho .

Yavuze ko buri gihe ababyeyi bakwiye kugaragariza abana babo urukundo babashakira umwanya uhagije wo kubaganiriza kugirango nabo babashe kubiyumvamo ari nabyo bitera ubwumvikane hagati y’abana n’ababyeyi bakanagera no ku myanzuro y’ubuzima bwa buri munsi bw’ urugo.

CSP Muhisoni yagize ati:” Hakwiye kujya hashakwa umwanya kugirango abana babashe kuganira n’ababyeyi, ni ho bigira indangagaciro zituma bagira ikinyabupfura gikwiye umunyarwanda.”

Yakomeje avuga ko mu bana bavanywe ku muhanda 12, 6 muri bo bava inda imwe babiri babiri, kandi 80 ku ijana byabo, bakomoka mu turere two mu Mujyi wa Kigali; aha akaba yagize ati:” Nta mubyeyi ukwiye kwitwaza kuba ahugiye mu mirimo itunga urugo nko mu migi aho bazinduka bagasigira abana abakozi babo , bakagaruka baryamye ni ibindi nkibyo,…”

Rurangwa (izina ry’irihimbano) w’imyaka 12 ukomoka mu karere ka Gasabo yagize ati:” Navuye iwacu na mushiki wanjye kubera ko umukozi wadusigaranaga yadukubitaga akatwima n’ibyo kurya kandi tukabura uko tubibwira iwacu kuko batahaga twaryamye, bakongera kuzinduka tugisinziriye, tubura uko tubigenza tujya mu muhanda.”

Naho Ayinkamiye( izina ritari ryo), umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yavuze ko yagiye mu muhanda ataye ishuri, kuko mukase yari yaramuvanye mu ishuri ngo ajye arera barumuna be , kandi agahora amukoresha imirimo imuvuna , kandi se n’abaturanyi ntacyo babikoragaho.

Kuri ibi, CSP Muhisoni akaba avuga ko, kurera abana ari inshingano ya buri wese, nta muntu ukwiye kurebera abana babuzwa uburenganzira bwabo , yaba uwawe cyangwa uw’umuturanyi.

Hashize igihe Leta y’ u Rwanda ishyizeho gahunda yo kugirango abana b’ u Rwanda cyane cyane abana baturuka mu miryango itishoboye babashe kugana iy’ishuri kugira ngo ubujiji bucike burundu kandi binafashe mu kwihutisha iterambere ry’ igihugu

-4271.jpg

Iterambere rirambye ry’ igihugu rigomba gushingira ku bana bariho ubu. Ni ngombwa rero ko ababyeyi bamenya bakanubahiriza iri hame bafata iyambere mu gufasha uru rubyiruko rw’ u Rwanda kuba abantu bazafasha mu iterambere ryarwo.

RNP

2016-10-07
Editorial

IZINDI NKURU

Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru

Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru

Editorial 09 Oct 2017
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Editorial 17 Jan 2017
Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Editorial 08 Mar 2024
Kigali : Perezida Kagame anyuze kuri Murekezi yashimiye abasora neza anenga abakwepa imisoro

Kigali : Perezida Kagame anyuze kuri Murekezi yashimiye abasora neza anenga abakwepa imisoro

Editorial 22 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni yameje ko Bobi Wine ari umwanzi wa Uganda
POLITIKI

Museveni yameje ko Bobi Wine ari umwanzi wa Uganda

Editorial 18 Oct 2019
Ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni
Mu Rwanda

Ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni

Editorial 11 Jan 2016
Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe
Mu Mahanga

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 25 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru