Inkiko z’Ubufaransa zigiye gusubira mu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habarimana cyane cyane zigamije kwumva ubuhamya bwa General Kayumba Nyamwasa.
Aya ni amakuru yatangajwe na RFI ndetse n’ibindi binyamakuru bikomeye byo mu Bufaransa n’iburayi bivuga ko abacamanza b’ Abafaransa barimo gukora iperereza kuwarashe indege ya Perezida Habyarimana baba biyemeje kubyutsa idosiye.
Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bo mu ishyaka RNC, bakomeje gukeka ko gushinja ku mugaragaro Perezida Paul Kagame urupfu rwa Habyarimana n’ihanurwa ry’indege ye bishobora gukoma mu nkokora iterambere u Rwanda rumaze kugeraho no kuburizamo manda ya gatatu ya Perezida Kagame.
Ubuhamya bwa Gen. Kayumba ntagishya kirimo
Mu mwaka wa 2000 Bruguière, yumvise ubuhamya bwa Christophe Hakizabera, wemezaga ko ibisasu byaje ari bitandatu, mu gihe Jean Pierre Mugabe we avuga ko imbunda enye zo mu bwoko bwa SAM-16, zinjijwe muri CND, ibice bizigize bitandukanye, ngo zaziye mu byo kurya.
Mu mwaka wa 2004 muri Gicurasi, Umucamanza Jean Louis Bruguière yumvise uwahoze mu gisirikare cya APR akaza guhunga Aloys Ruyenzi wemeza ga ubwe ko yagenzuye ipakirwa ry’intwaro, mu ikamyo yari itwaye inkwi zo gucana, akavuga ko ibyo bisasu byarashe indege ya Habyarimana babizanye muri Gashyantare 1994, mu gihe Abdoul Ruzibiza we umutangabuhamya w’imena wa Bruguière, atigeze ahuza n’ibyavuzwe na Gafirita waje kuburirwa irengero muri Kenya, kuko Abdoul Ruzibiza we ahubwo yemeza ko ibyo bisasu byageze i Kigali mu mpera za Mutarama, nk’uko yabyanditsemu gitabo cye, Rwanda, l’hisotoire secrète, igihe yajyaga gutanga ubuhamya muri TPIR (Tribunal Pénal International pour le Rwanda), Ruzibiza yahinduye imvugo avuga ko niba yibuka neza ibisasu byageze i Kigali mu kwezi kwa Gashyantare.
Ibisigazwa by’Indege ya Habyarimana
Ireme n’i vuguruzanya riri hagati y’abo batangabuhamya, Ruyenzi, Ruzibiza, Micombero, Rudasingwa, Musoni, Marara, bavuga ko bari mu ngabo za FPR kandi bagize uruhare cyangwa bamenye imyiteguro y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana niryo ryatumye umucamanza w’umufaransa Marc Trévidic yanga kumva Gafirita akoresheje amazina y’amahimbano (annonymat) ndetse yiyizira mu Rwanda gukora iperereza ryimbitse ryagaragaje ko uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryabazwa ingabo z’Abafaransa na Ex.FAR kuko aribo bari barinze ikibuga cy’inde cya Kanombe.
Ibi rero ni amaburakindi kuri Gen. Kayumba Nyamwasa uri gushaka ubuhungiro mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma yaho itsinda rihagarariye impunzi n’abimukira ryaregeye urugereko rw’ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga muri Afurika y’Epfo, risaba isubirwamo ry’icyemezo giha ubuhunzi Kayumba Nyamwasa.
Iri huriro ry’abimukira n’impunzi muri Afurika y’Epfo, CoRMSA rifashijwe n’ikigo cy’abanyamategeko, Southern Africa Litigation Centre, SALC, ryavuze ko riri gusaba leta y’icyo gihugu “kubaha uburyo bwo gutanga ubuhunzi no guharanira ko Afurika y’Epfo idahinduka ubuhungiro ntavogerwa bw’abanyabyaha.”
Hari kandi urubanza rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Pretoria muri Afurika y’Epfo aho rukurikirana urubanza Leta ya Afurika y’Epfo iregwamo kuba yarahaye Kayumba Nyamwasa ubuhungiro butubahirije amategeko, abarega bagaragaza ko Kayumba yahawe ubuhungiro ataragera muri iki gihugu.
Gen. Kayumba Nyamwasa
Urukiko rwashyikirijwe impapuro zigaragaza ko abaregwa bari bafitanye imikoranire mu ibanga mbere y’uko Kayumba ahungira muri iki gihugu.
Cyiza Davidson