• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Bitunguranye Meddy yajyanywe mu bitaro igitaraganya bisubika igitaramo cye i Toronto

Bitunguranye Meddy yajyanywe mu bitaro igitaraganya bisubika igitaramo cye i Toronto

Editorial 08 Oct 2016 IMIKINO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2016 nibwo umuhanzi Meddy yagombaga gutaramira abakunzi be mu mujyi wa Toronto ho muri Canada. Habura amasaha macye gusa ngo igitaramo kibe byamenyekanye ko uyu muhanzi yafashwe n’uburwayi butunguranye butuma asubika iki gitaramo cye nkuko amakuru ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abihamya.

Iyi nkuru yageze hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ukwakira 2016, ubwo Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati ”Muraho bantu banjye muba Toronto, mbabajwe no gutangaza ko ntazabasha kuririmbira i Toronto muri iyi weekend bitewe n’uburwayi butunguranye nagize, gusa mukomeze munsengere nzabamenyesha itariki nyayo vuba. Mbasabye imbabazi, ndabakunda mwese.”

Aya magambo ya Meddy yabanjirijwe n’ayanditswe n’inshuti ye magara akaba n’umusore umukorera video ari we Cedru, wagize ati”Urakira vuba muvandi, ntabwo biteye ubwoba, muganga yatubwiye ko amera neza vuba bishoboka, igitaramo cya Toronto kimuriwe undi munsi muraza kumenya itariki vuba, mukomeze musengere Meddy.”

Nyuma y’aya magambo Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru yabajije Cedru inshuti ya hafi ya Meddy uko amerewe atubwira ko rwose uyu muhanzi ari bube ameze neza vuba nkuko muganga yabibijeje. Abajijwe indwara uyu muhanzi yarwaye yatubwiye ko ari umunaniro mwinshi mu mubiri ati”Ni Surmenage (umunaniro), ni umunaniro rwose ariko arakira vuba kuko agifatwa twahise tumujyana kwa muganga kandi kugeza magingo aya ameze neza.”

-4313.jpg

Umuhanzi Meddy mu bitaro

Usibye iki gitaramo Meddy yari afite i Toronto yamaze gusubika, uyu muhanzi ari mu marushanwa ya MTV Awards mu cyiciro cya Listener’s choice, aho ahanganye n’ibindi bihangange ku rwego rwa Afurika nka Bebe Cool ndetse n’abandi bahanzi benshi.

Meddy, Teta, King James na Alpha Rwirangira baherukaga gususurutsa abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day yabereye i San Francisco


2016-10-08
Editorial

IZINDI NKURU

RIB yataye muri yombi abakekwaho guhindura ibyangombwa by’abana bahataniraga kujya mu irerero rya Bayern Munich ryo mu Rwanda

RIB yataye muri yombi abakekwaho guhindura ibyangombwa by’abana bahataniraga kujya mu irerero rya Bayern Munich ryo mu Rwanda

Editorial 26 Oct 2023
APR 3 – 0 MusanzeFC, Umutoza mushya Nizar yarebye umukino

APR 3 – 0 MusanzeFC, Umutoza mushya Nizar yarebye umukino

Editorial 08 Mar 2016
U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball babona itike y’imikino Pararempike 2024

U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball babona itike y’imikino Pararempike 2024

Editorial 03 Feb 2024
Mukura VS yatsinze Rayon Sports 2-1, ikuraho agahigo ko kudatsindwa mu gice kibanza cya shampiyona

Mukura VS yatsinze Rayon Sports 2-1, ikuraho agahigo ko kudatsindwa mu gice kibanza cya shampiyona

Editorial 11 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana
Mu Rwanda

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

Editorial 15 Aug 2017
Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR
Amakuru

Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Editorial 14 Aug 2025
Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48

Editorial 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru