Profesa Pacifique MALONGA, Umunyarwanda usanzwe uzwiho kwigisha igiswahili ku maradiyo na televiziyo mu Rwanda yahawe umudali mu birori byo guteza imbere igiswahili.
Mu nama n’ibirori ngarukamwaka ya “TUZO ZA WASTA” ibera muri Kenya / Ngong-Matasia mu kigo cya Wasta kiyobowe na Mwalimu Wallah Bin Wallah, bita “Doyen” wa Kiswahili iba buri tariki ya 10 y’Ukwakira muri Kenya; Profesa Malonga yashimiwe ubwitange mu gukorera ubushake ateza imbere igiswahili mu karere.
Uyu mudali w’ishimwe Profesa Pacifique MALONGA yawuherewe hamwe n’abandi barimo Profesa Ken Walibora “Umuyobozi w’ishami ry’igiswahili muri NATION MEDIA GROUP”, Dr Hans Mussa “uyobora Chama cha Kiswahili Africa Mashariki na Dr Mohamed Seif Khatib wahoze ari Minisitiri w’urubyiruko muri Tanzania akaba yaranditse ibitabo byinshi by’igiswahili akaba afite na radiyo yigenga muri Zanzibar n’umunyamakuru wa BBC na DW Charles Hillary”.
Muri ibyo birori byitabiriwe n’abantu bagera kuri Magana atatu baturutse muri Kenya, Tanzania, Pemba na Zanzibar, Profesa MALONGA yatanze ikiganiro cy’uko igiswahili gihagaze mu Rwanda ashimangira ibivugwa mu ndirimbo yubahiriza umuryango w’ibihugu by’afurika y’iburasirazuba igira iti “Kwegerana, gutanga no guhuriza hamwe imbaraga zacu bibe intego yacu”.
Profesa Pacifique MALONGA amaze imyaka irindwi atanga ibiganiro muri za kaminuza zo mu Rwanda, mu turere tugize u Rwanda no kwitabira inama ziteza imbere igiswahili mu muryango w’ibihugu by’afurika y’iburasirazuba (EAC), yasohoye n’igitabo kigisha abatangira kwiga igiswahili “ANZA Kiswahili kwa Raha” kimwe na “Three in One: Ikinyarwanda, Kiswahili and English”.
Taifa Leo, 10th October 2016 , Kenya
Profesa Pacifique MALONGA