• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa k ‘umunota wa nyuma yanze kuza mu Rwanda mu nama ya Montreal Protocol

Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa k ‘umunota wa nyuma yanze kuza mu Rwanda mu nama ya Montreal Protocol

Editorial 15 Oct 2016 ITOHOZA

Madame Ségolène Royal, Minisitiri ushinzwe ibidikikije, iterambere rirambye n’ingufu muri guverinoma y’u Bufaransa, yari mu bategerejwe mu nama mpuzamahanga ya 28 yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Montreal ku bijyanye no gukumira ibyangiza akayunguruzo k’Izuba n’imihindagurikire y’ikirere, ariko ntiyege akandagira mu Rwanda, mu gihe abandi bo mu muryango w’Ibihugu by’i Burayi baraye i Kigali.

Amakuru avuga ko Ségolène Royal yagombye kuba yarageze i Kigali ku wa 12 Ukwakira 2016, kugira ngo yitabire inama yo ku wa 13-14 Ukwakira 2016, ariko kuza kwe byaje gusubikwa ku munsi wa nyuma wo gufata indege, ejobundi hashize, Abafaransa baba i Kigali na Minisiteri yabo ishinzwe ubutwererane bavuga ko umwuka utameze neza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Mu bantu bakomeye bitabira iyi nama barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry uri bugere mu Rwanda uyu munsi ku wa 13 Ukwakira 2016. Iyi nama yitabiriwe n’abantu 200 izamara iminsi itanu, kuva ku wa 10 kugeza ku wa 14 Ukwakira 2016.

Birakekwa ko ugutinya kwitabira inama kwa Ségolène Royal, kwaba gushingiye ku kuba Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bacamanza mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Umwaka w’Ubucamanza wa 2016/2017; ku wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2016, yasabye abari basanzwe batanga serivisi z’u Bufaransa igihe bwari bwarafunze umubano wabwo n’u Rwanda, kwitegura kongera gusubira mu nshingano.

Imvugo ikakaye ya Perezida Kagame yateye ikidodo Abafaransa bumva ko isaha n’isaha Ambasade yabo ishobora gufungwa, ndetse amwe mu makuru akavuga ko abakozi ba Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biteguye ifunga ryayo.

Ikibazo cy’agatotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa cyongeye guhaguruka nyuma y’uko u Bufaransa bwongeye gushaka gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, ikibazo cyasaga n’aho cyashyizwe iruhande kubera umubano wari hagati y’ibihugu byombi, aho byari byaratangiye n’ubucuruzi mu ngendo zo mu kirere.

Ségolène Royal ni umugore ukomeye muri Politiki mu Bufaransa, kuko amaze kuyobora Minisiteri eshanu zirimo iyo ayoboye ubu y’ ibidikikije, iterambere rirambye n’ingufu kuva ku wa 2 Mata 2014. Yabaye Minisitiri w’Umuryango, abana n’abafite ubumuga mu 2001-2002 ; Minisitiri w’Umuryango n’abana mu 2000-2001, Minisitiri w’Uburezi kuva mu 1997 kugeza mu 2000.

Ségolène Royal ni umwe mu bantu bakomey mu ishyaka ry’abasosiyalisiti ryo mu Bufaransa.

-4349.jpg

Madame Ségolène Royal, yabyaranye abana bane na Perezida Francois Hollande n’ubwo batasezeranye mu mategeko.

Yabyaranye abana bane na Perezida w’u Bufaransa, Francois Hollande, ariko ntibigeze besezerana.

Source : Panorama

2016-10-15
Editorial

IZINDI NKURU

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Editorial 26 Aug 2023
RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

Editorial 17 Jan 2020
Burundi: Urwego Rw’umutekano Ruvuga Ko Rutanyuzwe N’ibyo Abayobozi B’u Rwanda Baruvugaho

Burundi: Urwego Rw’umutekano Ruvuga Ko Rutanyuzwe N’ibyo Abayobozi B’u Rwanda Baruvugaho

Editorial 24 Jul 2018
Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Editorial 13 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama
Amakuru

Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Editorial 06 Oct 2022
Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye
Amakuru

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Editorial 03 May 2021
Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha kwihuta
UBUKUNGU

Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha kwihuta

Editorial 18 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru