Madame Ségolène Royal, Minisitiri ushinzwe ibidikikije, iterambere rirambye n’ingufu muri guverinoma y’u Bufaransa, yari mu bategerejwe mu nama mpuzamahanga ya 28 yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Montreal ku bijyanye no gukumira ibyangiza akayunguruzo k’Izuba n’imihindagurikire y’ikirere, ariko ntiyege akandagira mu Rwanda, mu gihe abandi bo mu muryango w’Ibihugu by’i Burayi baraye i Kigali.
Amakuru avuga ko Ségolène Royal yagombye kuba yarageze i Kigali ku wa 12 Ukwakira 2016, kugira ngo yitabire inama yo ku wa 13-14 Ukwakira 2016, ariko kuza kwe byaje gusubikwa ku munsi wa nyuma wo gufata indege, ejobundi hashize, Abafaransa baba i Kigali na Minisiteri yabo ishinzwe ubutwererane bavuga ko umwuka utameze neza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Mu bantu bakomeye bitabira iyi nama barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry uri bugere mu Rwanda uyu munsi ku wa 13 Ukwakira 2016. Iyi nama yitabiriwe n’abantu 200 izamara iminsi itanu, kuva ku wa 10 kugeza ku wa 14 Ukwakira 2016.
Birakekwa ko ugutinya kwitabira inama kwa Ségolène Royal, kwaba gushingiye ku kuba Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bacamanza mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Umwaka w’Ubucamanza wa 2016/2017; ku wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2016, yasabye abari basanzwe batanga serivisi z’u Bufaransa igihe bwari bwarafunze umubano wabwo n’u Rwanda, kwitegura kongera gusubira mu nshingano.
Imvugo ikakaye ya Perezida Kagame yateye ikidodo Abafaransa bumva ko isaha n’isaha Ambasade yabo ishobora gufungwa, ndetse amwe mu makuru akavuga ko abakozi ba Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biteguye ifunga ryayo.
Ikibazo cy’agatotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa cyongeye guhaguruka nyuma y’uko u Bufaransa bwongeye gushaka gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, ikibazo cyasaga n’aho cyashyizwe iruhande kubera umubano wari hagati y’ibihugu byombi, aho byari byaratangiye n’ubucuruzi mu ngendo zo mu kirere.
Ségolène Royal ni umugore ukomeye muri Politiki mu Bufaransa, kuko amaze kuyobora Minisiteri eshanu zirimo iyo ayoboye ubu y’ ibidikikije, iterambere rirambye n’ingufu kuva ku wa 2 Mata 2014. Yabaye Minisitiri w’Umuryango, abana n’abafite ubumuga mu 2001-2002 ; Minisitiri w’Umuryango n’abana mu 2000-2001, Minisitiri w’Uburezi kuva mu 1997 kugeza mu 2000.
Ségolène Royal ni umwe mu bantu bakomey mu ishyaka ry’abasosiyalisiti ryo mu Bufaransa.
Madame Ségolène Royal, yabyaranye abana bane na Perezida Francois Hollande n’ubwo batasezeranye mu mategeko.
Yabyaranye abana bane na Perezida w’u Bufaransa, Francois Hollande, ariko ntibigeze besezerana.
Source : Panorama