• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ukuri k’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi witabye Imana bitunguranye

Ukuri k’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi witabye Imana bitunguranye

Ubwanditsi 14 Oct 2016 Mu Mahanga

Amakuru y’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire wari umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi , yamenyekanye muri iki gitondo cyo kuwa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016.

-4361.jpg

Amakuru ageze kuri Rushyashya muri iki gitondo, ni uko Nyandwi yari amaze iminsi atajya ku kazi nyuma yo kumva atameze neza.

Kuwa mbere w’iki cyumweru ni bwo yagiye kwa muganga ku Bitaro byitiriwe Umwami Fayscal ari ho yapfiriye.

Nyandwi waminuje mu by’ubuhinzi bwo kubungabunga umusaruro yinjiye mu Nteko Ishingamategeko y’inzibacyuho tariki 22 Ugushyingo 2002, nyuma yo gukora imirimo ikomeye mu buyobozi bukuru bw’igihugu n’inzego z’ibanze.

-4358.jpg

Nyakwigendera Depite Nyandwi Desire

Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yabaye umuyobozi w’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama kugeza muri Gashyantare mu 1999.

Mu gihe cy’intambara cy’abiyise Abacengezi yashegeshe Amajyaruguru n’Uburengerezuba ndetse n’ibice by’icyahoze ari Gitarama yagize uruhare runini mu kurwanya Abacengezi.

Abo bacengezi bigeze kumugera amajanja bashaka kumwica bamutegeye ahitwa ku Kivumu ubu mu Karere ka Muhanga ku bw’amahirwe ararusimbuka ariko bahitana umushoferi we.

Kuva muri Werurwe 2000 yazamuwe mu ntera agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini kugeza muri Kanama 2003.

Mu Ukwakira 2003 yongeraga kwinjira mu nteko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi akaba yari akiri umudepite.

Nyakwigendera yavukiye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo yitabye Imana afite imyaka 62, asize abana babiri.

Umwanditsi wacu

2016-10-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intumwa za UNICEF zo mu gihugu cya Finland zasuye Isange One Stop Center

Intumwa za UNICEF zo mu gihugu cya Finland zasuye Isange One Stop Center

Ubwanditsi 27 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kurwanya  ubwambuzi bushukana

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kurwanya ubwambuzi bushukana

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Tshisekedi ntashobora gutsinda intambara buri wese amwikangamo umwanzi

Tshisekedi ntashobora gutsinda intambara buri wese amwikangamo umwanzi

Ubwanditsi 12 Feb 2024
Kinshasa: Impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abagera kuri 30

Kinshasa: Impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abagera kuri 30

Ubwanditsi 01 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
Amakuru

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Ubwanditsi 28 Apr 2021
Liberia: Batangiye kwishimira ko Weah wamamaye muri ruhago yatorewe kuba Perezida
POLITIKI

Liberia: Batangiye kwishimira ko Weah wamamaye muri ruhago yatorewe kuba Perezida

Ubwanditsi 28 Dec 2017
Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri
Amakuru

Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri

Ubwanditsi 08 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru