• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ukuri k’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi witabye Imana bitunguranye

Ukuri k’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi witabye Imana bitunguranye

Ubwanditsi 14 Oct 2016 Mu Mahanga

Amakuru y’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire wari umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi , yamenyekanye muri iki gitondo cyo kuwa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016.

-4361.jpg

Amakuru ageze kuri Rushyashya muri iki gitondo, ni uko Nyandwi yari amaze iminsi atajya ku kazi nyuma yo kumva atameze neza.

Kuwa mbere w’iki cyumweru ni bwo yagiye kwa muganga ku Bitaro byitiriwe Umwami Fayscal ari ho yapfiriye.

Nyandwi waminuje mu by’ubuhinzi bwo kubungabunga umusaruro yinjiye mu Nteko Ishingamategeko y’inzibacyuho tariki 22 Ugushyingo 2002, nyuma yo gukora imirimo ikomeye mu buyobozi bukuru bw’igihugu n’inzego z’ibanze.

-4358.jpg

Nyakwigendera Depite Nyandwi Desire

Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yabaye umuyobozi w’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama kugeza muri Gashyantare mu 1999.

Mu gihe cy’intambara cy’abiyise Abacengezi yashegeshe Amajyaruguru n’Uburengerezuba ndetse n’ibice by’icyahoze ari Gitarama yagize uruhare runini mu kurwanya Abacengezi.

Abo bacengezi bigeze kumugera amajanja bashaka kumwica bamutegeye ahitwa ku Kivumu ubu mu Karere ka Muhanga ku bw’amahirwe ararusimbuka ariko bahitana umushoferi we.

Kuva muri Werurwe 2000 yazamuwe mu ntera agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini kugeza muri Kanama 2003.

Mu Ukwakira 2003 yongeraga kwinjira mu nteko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi akaba yari akiri umudepite.

Nyakwigendera yavukiye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo yitabye Imana afite imyaka 62, asize abana babiri.

Umwanditsi wacu

2016-10-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yasubije ubuyobozi bw’u  Bwongereza imodoka yibiwe muri icyo guhugu.

Polisi y’u Rwanda yasubije ubuyobozi bw’u Bwongereza imodoka yibiwe muri icyo guhugu.

Ubwanditsi 09 Feb 2016
Agahuru k’imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi

Agahuru k’imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi

Ubwanditsi 28 Jun 2022
Impamvu Zari Hassan yatawe muri yombi mu mujyi wa London yamenyekanye

Impamvu Zari Hassan yatawe muri yombi mu mujyi wa London yamenyekanye

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Ubwanditsi 10 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nabonye igihugu kiri ku murongo – Perezida w’u Bushinwa avuga uko yasanze u Rwanda
POLITIKI

Nabonye igihugu kiri ku murongo – Perezida w’u Bushinwa avuga uko yasanze u Rwanda

Ubwanditsi 23 Jul 2018
Perezida Kagame yasesekaye  muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasesekaye muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo
Amakuru

Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo

Ubwanditsi 23 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru