Nyuma y’isubikwa ry’ibiganiro by’amahoro hagati y’u Burusiya na Leta zunze Amerika byagombaga kuba ku ya 3 Ukwakira 2016, kuri ubu Televiziyo ya Leta y’u Burusiya, Rossia 24, yatangaje ko intambara ya gatatu y’Isi yatangiye ku mugaragaro.
Nubwo abaturage b’ibindi bihugu bazi ko iyo ntambara itariho, ku Barusiya siko biri, buri wese ufunguye televiziyo y’igihugu abwirwa ko bari mu ntambara ya Gatatu y’Isi.
AFP ivuga ko byatangiye ku Cyumweru, umunyamakuru wa televiziyo Rossia 24, avuga ko indege z’u Burusiya zigiye kurasa ku za Amerika muri Siriya.
Ayo makuru yakurikiwe n’ay’urubuga Fantanka, rwo mu mujyi wa St Petersburg, ruvuga ko ubuyobozi buri gushaka gukora ububiko bw’ifarini n’imigati byazagoboka abaturage mu gihe cy’intambara.
Naho ku maradiyo y’u Burusiya hirirwaho amakuru y’imyitozo yo kwirinda ibisasu bya kirimbuzi Amerika ishobora gutera muri icyo gihugu. Iyo myitozo yitabiriwe n’abaturage miliyoni 40 izaba mu gihe cy’icyumweru.
Ibi byose biraterwa n’iburizwamo ry’ibiganiro hagati ya USA na Washington ku ntaambara yo muri Syria nyuma y’uko agahenge byari byasezeranye muri Nzeli gateshejwe agaciro.
Loni na USA bishinja u Burusiya guhindura umujyi wa Alep umuyonga kubera ibisasu, ibi bikanatuma impunzi zihungira mu Burayi ziyongera cyane, iki gihugu kandi gikomeje kohereza ibisasu bihanura indege n’amato byo mu bwoko bwa S 300 ku cyambu cya Tartous muri Syria.
Ibitwaro by’Abarusiya bikakaye
Ibi impuguke zemeza ko byerekana ko u Burusiya butagamije guhangana n’inyeshyamba zirwanya perezida Bachar Assad nk’uko bubivuga, ahubwo ko bushaka kurasa indege n’amato bya USA.