• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abiyita Abanyarwanda ari abanyamahanga nibo basebya u Rwanda ku isonga Noble Marara 

Abiyita Abanyarwanda ari abanyamahanga nibo basebya u Rwanda ku isonga Noble Marara 

Ubwanditsi 08 Dec 2017 ITOHOZA

Umusomyi wa Rushyashya tutifuje gutangaza amazina yaratwandikiye nyuma yo gukomeza yumva ibyo Noble Marara yirirwa avuga kuri radio inyanyeri, asebya igihugu cy’u Rwanda na Perezida Kagame wamugize  uwo ariwe amukuye mu mavunja , dore uko  uyu musomyi wacu  yavuye imuzi igisekuruza ndetse na Se wa Noble Marara,  ahamya ko atari abanyarwanda ahubwo ari Abagande.

Umusomyi yagize ati :

Ndi umuturanyi w’umucecuru nyina wa Noble Marara hano i Gayaza ho muri Wakiso mu gihugu cya Uganda.

Byatumye nshakisha amakuru acukumbuye kuri Noble Marara mpereye hano iwabo muri Uganda aho yavukiye cyane cyane ko tunaturanye. Nabashije kuvugana na bamwe mu babanye nawe mu gisirikare cy’Inkotanyi. Nanabashije gucukumburana ubwitonzi impamvu uwiyita Noble Marara wagiye mu Bufaransa gutanga ubuhamya kwihanurwa ry’indege ya perezida Yuvenali Habyarimana yaje kwimwa ubuhunzi muri icyo gihugu, agahitamo kujya kwaka ubuhunzi mu gihugu cy’ubwongereza.

Icyatumye ngira umwete wo gucukumbura amakuru ku wiyita Noble Marara ni ukubera amakuru menshi amufataho nakomeje kujya mbona kuva mu bantu batandukanye mbasha kuvugana nabo. Nanga urunuka ba MPEMUKE NDAMUKE nkuko Imana yanga shitani ! Nkanga abantu bigira IBIRUMIRA HABIRI nkuko buri muntu yanga inzoka. Cyera najyaga numva data abwira inshutize ngo : “Ntawucyeza abami babiri”, ngo :”mujye mumesa kamwe”.

Nble Marara ni muntu ki ?

Amazina nyayo bitaga Noble Marara atarajya mu gisirikare cy’Inkotanyi (RPA) ni : Noble Oris Marara, akaba yaravukiye mu gihugu cya Uganda. Nyina wa Marara yemeza ko yamubyaranye na Colonel Juma Oris wo mu ngabo z’uwahoze ari perezida Idi Amin Dada. Juma Oris yapfuye mu mwaka wa 2001 aguye mu buhungiro i Khartoum muri Sudan.

Amakuru yizewe aturuka ku basaza n’abakecuru babyirukanye na nyina wa Marara bo siko babivuga, bambwiye ko nyina wa Marara yakoraga akazi k’ubuyaya mu rugo kwa Colonel Juma Oris, mu byukuri ngo uyu Colonel Juma yajyaga aca inyuma umugore we akaryamana na nyina wa Marara. Aho yabwiriye Colonel Juma Oris ko atwite inda ye, byamuviriyemo kwirukanwa ku kazi yakoranga ko mu rugo ajya gushakira ahandi.


Abakecuru baziranye neza na nyina wa Marara bambwiye ko ngo : Nyina wa Marara yajyaga ababwira ko ngo Col Juma Oris atariwe babyaranye nyakuri nubwo bajyaga baryamana. Ngo yamutwerereye iyo nda kugirango azajye ahabwa ubufasha. Kandi ngo Juma Oris ntiyigeze amutererana, yamuhaga ubufasha kugeza ubwo yabyaye.

Nyina wa Marara ngo yajyaga abwira abo bakecuru ko uwo babyaranye ari umugabo wakoraga akazi k’ubuzamu kwa Colonel Juma Oris witwaga “Abiriga”. Ngo Col Juma Oris yahagaritse ubufasha hashize amezi atandatu Marara avutse. Ngo kuko yabonaga urwo ruhinja rusa neza neza n’uwahoze ari umuzamu we witwaga Abiriga.

Nyuma yaho aviriye ku kazi k’ubuzamu, ise wa Marara nyawe ariwe Abiriga yaje kwinjira igisirikare cya Idi Amin Dada ndetse ashyirwa mu mutwe wari ushinzwe ubutasi bwa gisirikare. Abiriga yari ni umwe mu basirikare bo perezida Idi Amin Dada ubwe yiyiciye abarashe kubera kugambana baha umwanzi amabanga y’ingabo ze. Ngo umwanzi wa Uganda icyo gihe yari Ingabo za Tanzania zagabaga ibitero kuri leta iyobowe na Idi Amin Dada, ari nazo zaje guhirika ingoma ye.


Col Juma Oris na Abiriga bakomokaga mu bwoko bw’ ABANUBBI”, ni ubwoko bubarizwa mu majyepfo ya Sudan y’epfo no mu majyaruguru y’igihugu cya Uganda. Bikaba bivuze ko Marara afite inkomoko mu bwoko bwa : “ABANUBBI”.


Abana bose bavuka mu nda imwe na Marara ntibahuje base. Hano dutuye nyina wa Marara azwi n’abantu benshi, ariko bizwi neza ko Marara akomoka mu bwoko bwa “ABANUBBI”.

Marara yinjira igisirikare cy’Inkotanyi (RPA)

Nkuko nabivuze haruguru, navuganye n’abasirikare batandukanye babanye na Marara mu ngabo z’Inkotanyi kandi bamuzi bihagije, ndetse mvugana n’umu ofisiye ukora muri etat major y’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu biro bishinzwe abakozi.

Bemeza ko Marara yinjiye igisirikare mu kwezi kw’ukwakira 1994 hashize amezi atatu leta y’inzibacyuho igiyeho.Yakoreye amahugurwa ya gisirikare mu kigo cy’i Gabiro cya gisirikare.

Nyuma y’amahugurwa ya gisirikare, Marara yoherejwe ku mahugurwa yo gutwara imodoka yaberaga mu kigo cya gisirikare cy’i Kanombe. Asoje amahugurwa yo gutwara Imodoka, yahise ahabwa akazi ko gutwara imwe mu imodoka zaherekezaga uwahoze ari minisitiri w’ingabo akaba na visi perezida Paul Kagame.

Marara ahunga igisirikare cy’Inkotanyi (RPA/RDF)

Nyuma yuko ataye icyombo (Motorola/Walkie-Talkie) cy’itumanaho ngo cyabaga mu modoka yatwaraga, Marara yahise afungirwa muri kasho ya gisirikare yabaga mu kigo cy’aba GP/ Republican Guard kiba ku Kacyiru mu mwaka wa 1998. Nyuma yaje gucika uburoko ahungira kwa nyina muri Uganda.

Marara ahora yibeshyera ngo yinjiye igisirikare cy’Inkotayi muri za 1990 kugirango bimworohere kubeshya umuhisi n’umugenzi cyangwa abatamuzi. Ese afite izihe nyungu mu kwibeshyera ?. Ababasha kuvugana nawe muzamumbarize utu tubazo : Wabaye mu zihe batayo ? Nibande baziyoboraga ? Ni bande bari bashinzwe imibereho myiza y’abasirikare muri ayo ma batayo ? Reka ndekere aho ndabizeza ko Marara ibyo azaba yabasubije muzamenya Marara nyawe uwo ariwe.

Ibyo Marara avuga byose byakozwe n’ingabo z’Inkotanyi ((RPA) zikiri mw’ishyamba ni ikinyoma nk’icya Semuhanuka, kuko aba asubiramo inkuru yumvanye abasirikare bari basoje urugamba rwo muri 1994 bavuga uko byabagendekeye. Nibyiza ko Marara yajya abwiza abantu ukuri ko iby’Intambara y’Inkotanyi ahoza mu kanwa ko ari inkuru mbarirano.

Mu mwaka wa 2001 nibwo Marara yagiye mu Bufaransa yitabye umucamanza Jean Louis Bruigiere wakoraga iperereza kw’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Yari amaze kwizeza uwo mucamanza ko amufitiye amakuru ahagije kw’iraswa ry’indege ndetse amwibutsa ko ari mu basirikare barindaga Paul Kagame. Amaze gukandagira i Paris mu Bufaransa, Marara yabereye Umucamanza Jean Louis bu Bruigiere ibya ya menyo y’abasetsi.

Yabwiye umucamanza ko adashobora gutanga ubuhamya kwiraswa ry’indege ya perezida Habyarimana batabanje kuvana mushiki we i Bugande akaza i Paris. Marara yabwiye Umucamanza ko ibyo abatangabuhamya bamubanjirije bavuze ko ngo nawe aribyo azi, ngo ariko niba yifuza ubuhamya bwo Marara asinyaho abwemeza ko ngo adashobora kubikora mushiki we ataragera i Paris. Ibyo byabaye intandaro yo kwimwa ubuhunzi mu gihugu cy’Ubufaransa kuko bari bamutahuye ibinyoma bye.

Mu mwaka wa 2002, nibwo Marara yavuye mu gihugu cy’Ubufaransa ajya kwaka ubuhunzi mu gihugu cy’Ubwongereza. Akaba ariho atuye ndetse akaba akora akazi ko gufasha abarwayi mu bitaro by’abasazi mu Bwongereza.

2017-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Ubwanditsi 20 Sep 2019
Inyota y’Ubutegetsi itumye abari INKOTANYI  bahinduka  POWER

Inyota y’Ubutegetsi itumye abari INKOTANYI bahinduka POWER

Ubwanditsi 17 Aug 2016
 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC

 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC

Ubwanditsi 16 Dec 2019
Uganda: Abantu 45 barimo Abanyarwanda 36 bashinjwa iterabwoba bagumijwe muri gereza

Uganda: Abantu 45 barimo Abanyarwanda 36 bashinjwa iterabwoba bagumijwe muri gereza

Ubwanditsi 23 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Davido wahawe BET Award yunamiye umwana wa D’Banj wishwe n’amazi
SHOWBIZ

Davido wahawe BET Award yunamiye umwana wa D’Banj wishwe n’amazi

Ubwanditsi 27 Jun 2018
Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika
Amakuru

Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika

RUSHYASHYA 28 Mar 2026
Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi
Amakuru

Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi

RUSHYASHYA 28 Sep 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru